Ijwi ry’abaturage ryibarutse umuhanda wa kaburimbo muri Ruhango

Umuhanda wa Buhoro-Karambo-Kibingo mu karere ka Ruhango

Mu nama y’imidugudu, mu nteko z’abaturage no mu muganda, abaturage bakomeje gusaba umuhanda wa kaburimbo, uhuza uduce twa Kibingo, Karambo na Buhoro. Byarumviswe n’ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango, kuko umaze kubakwa ku gipimo cya 80 ku ijana. Wagabanyije ikiguzi cy’ubwikorezi, n’abaturage barushaho kwegerezwa serivisi zitandukanye batari basanzwe babona mu buryo bworoshye.

Uyu muhanda ni igikorwa cy’indashyikirwa nk’uko abaturage baturiye ibice bya Kibingo, Karambo na Buhoro babyivugira. Wabonetse mu biganiro bitandukanye, byaberaga mu nama ku rwego rw’imidugudu, mu nteko z’abaturage za buri wa kabiri ndetse no mu muganda wa buri kwezi.

Ntibasibye kugaragariza ubuyobozi, inzitizi bahura na zo zo kugemurira amasoko ibiribwa, kugana inzego za Leta n’ibigo nderabuzima, kubera umuhanda mubi w’igitaka, wari warangiritse bikabije.

Umusaza Muyigane Paul, w’imyaka isaga 60, utuye mu mudugudu wa Muhororo ya kabiri, avuga ko umusaruro mwinshi wasigaraga mu muhanda, mu gihe abaturage batwaraga ibiribwa ku isoko bakoresheje amagare. Imifuka yatoborwaga n’imikuku myinshi yabaga muri uyu muhanda. Ariko ubu, abaturage bishimira ko ijwi ryabo ry’umviswe neza n’ubuyobozi, bakaba bafite umuhanda mwiza wa kaburimbo, ubafasha mu buhahirane n’imigenderanire n’indi midugudu ya kure.

Umuhanda wa Buhoro-Karambo-Kibingo mu karere ka Ruhango

Akarere ka Ruhango, ntikazuyaje kumva ibisabwa n’abaturage, kuko na ko, kasanze uyu muhanda ari ishingiro ry’iterambere ryihuse, akaba ari yo mpamvu kawushyize mu igenamigambi ryako ry’umwaka wa 2024-2025.

Bwana Habarurema Valens, Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, yerekana ko uyu muhanda ari uguhitamo kwiza, ati “Twashakaga mbere na mbere ko abantu bose boroherezwa mu ngendo zabo, haba abanyamaguru, abifashisha amagare, moto cyangwa imodoka. Hari n’abakristu gatolika bakunda gukora urugendo nyobokamana baza kwa Yezu Nyirimpuhwe hano mu Ruhango. Bakoreshaga uyu muhanda w’igitaka, ugasanga bagenda bagwa mu mikuku kandi bagenda mu mwijima, akaba ari yo mpamvu abaturage bifuje ko uyu muhanda wakorwa”.

Habarurema Valens avuga ko uyu muhanda uzamurikirwa n’amashanyarazi mu gihe kidatinze. Ufite uburebure bwa kilometero enye n’igice (4,5 Km), kandi uzatwara ingengo y’imari isaga miriyari eshatu z’abafaranga y’u Rwanda.

Impinduka zatangiye kugaragara mbere y’uko umuhanda urangira.

Abaturage bo mu kagari ka Buhoro, bavuga ko impinduka zatangiye kugaragara mbere y’uko ibikorwa byo kubaka uyu muhanda birangira.

Dusabeyezu Vincent, utuye mu mudugudu wa Nyarutovu, avuga ko mbere bagorwaga no kugeza umusaruro wabo ku masoko ya Ruhango, Ntenyo cyangwa Muhanga, none ubu byaroroshye, ati ″Uyu muhanda twarawishimiye, uragendeka neza nta mikuku kandi n’imodoka zose zirahanyura nubwo utaruzura neza. Iterambere ryo muri aka gace ryariyongereye, abantu batangiye kubaka inzu z’ubucuruzi ku nkengero zawo.”

Umuhanda mushya wa kaburimbo unyura ahazwi nk’i Buhoro ukagera mu mujyi wa Ruhango.

Naho kuri Aloys Umutangana, ukora akazi ko gutwara abantu n’ibintu kuri moto, yemeza ko ibiciro by’ubwikorezi byagabanutse, kandi na moto ye nticyangirika, ati ″Mbere twavanaga umugenzi ku Ntenyo tumujyanye mu mujyi wa Ruhango, tukamuca ibihumbi bitatu cyangwa se bine kubera ko byari ukuzenguruka, tunyuze ku Munini. Ariko ubu, uyu muhanda woroheje imigenderanire. Dusigaye duca abagenzi, amafaranga igihumbi gusa tukabageza mu Ruhango.”

Akomeza avuga ko n’ibinyabiziga bitacyangirika kubera ko umuhanda wabaye mwiza. Yishimiye kutagenda mu ivumbi cyangwa mu byondo igihe imvura yaguye. Akomeza yerekana ko umuhanda uzaba mwiza cyane kurushaho nurangira kandi umurikirwa n’amashanyarazi.

Abatuye mu Karere ka Ruhango , barashimira Leta yabahaye umuhanda mwiza , uzaba ucaniye, ugahura n’uwa Kigali -Huye.

Abaturage bagana ikigo nderabuzima cya Kibingo, na bo bishimira iyubakwa ry’uyu muhanda. Muyigane Paul, umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze, yemeza ko n’ubwo umuhanda utaruzura neza, ariko ari nyabagendwa, ati “uyu muhanda ufasha cyane mu koroshya ingendo tujya ku kigo nderabuzima cya Kibingo. Dukoresha iminota 20 gusa kuri moto kandi ziraboneka igihe cyose tuzishakiye. Ushaka kujyana umwana kwa muganga, cyangwa umubyeyi ufashwe n’inda, ahita abona uburyo bworoshye bwo kugera kwa muganga, bitandukanye na mbere umuhanda utarakorwa″.

Ku ruhande rw’abacuruzi, na bo bishimiye igabanuka ku kiguzi cy’ubwikorezi. Yankurije Sipesiyoza umubyeyi w’abana bane, ukora ubucuruzi bw’imyaka mu kagari ka Buhoro, agira ati “Ubu dukoresha iminota mike tukaba tugeze mu Ruhango. Isaha iyo ari yo yose, dushobora kujya mu mujyi wa Ruhango cyangwa se i Muhanga, ntacyo twikanga, kuko imodoka zidutwara zirahari. Izi ni nyungu tutigeze tubona mu bihe byashize.”

Agaciro k’ubutaka kariyongereye

Kimwe mu bimenyetso by’iterambere uyu muhanda wahise uzana, harimo no kongera agaciro ku bibanza byegereye kaburimbo. Abaturage bazamuye ibiciro by’ubutaka bwabo nk’uko uyu muyobozi Muyigane Paul abibona, ati ″ uyu muhanda watumye ubutaka bw’aka gace bugira agaciro gakomeye. Ubu ikibanza cyavuye ku bihumbi magana atatu, magana ane, cyangwa se magana atanu, kigera kuri miliyoni eshatu. Birashoboka ko no mu munsi iri imbere, ibiciro bizarushaho kuzamuka kubera agaciro umuhanda wahaye ibibanza biwegereye.″ Akomeza avuga ko umuhanda ari isoko y’iterambere, kuko ukurura andi mahirwe menshi ku baturage.

Abaturage bakeka ko abaguzi b’ibyo bibanza, higanjemo Abanyakigali bazwiho kwihangira imirimo no gushora imari. Batangiye gushaka ibibanza byiza ku nkengero z’uyu muhanda mushya.

Benshi muri bo, baba bashaka ibibanza bigari kandi bidahenze, kugira ngo bazabikorereho ibikorwa binyuranye by’ubucuruzi n’ubukerarugendo. Ni muri urwo rwego impuguke ikorera umuryango utari uwa Leta uharanira uburenganzira bw’umuturage (CLADHO), Evariste Murwanashyaka yemeza ko imihanda ari igikorwaremezo gifasha abaturage kwivana mu bukene, ati ″Umuhanda ufite akamaro kanini gatuma ubukungu bw’abaturage n’akarere byiyongera. Umuhanda ukoze neza ugabanya ikiguzi cy’umugenzi uva aho umuhanda uturuka n’aho ujya, bigatuma ubukungu bw’umuntu ku giti cye bwiyongera.”

Akomeza agaragaza ko imihanda myiza ifasha abaturage kuva mu bwigunge no kubona serivisi hafi yabo : abaturage babona aho bagurira ibintu hafi yabo mu rwego rw’ishoramari. Iyo ubukungu bw’abaturage bwiyongereye, n’akarere kaba kari kuva mu cyiciro cy’ubukene.

Umuhanda wa Kaburimbo Kibingo -Karambo-Buhoro watwaye asaga miliyari 3 wavuye mu busabe bw’abaturage .

Ku buyobozi bw’Akarere ka Ruhango, uyu muhanda uhuza Kibingo, Karambo na Buhoro, inyungu zawo ntizirangirira ku koroshya ingendo gusa. Imyumvire y’abaturage irahinduka ku byerekeye ishoramari.

Meya Habarurema Valens agira ati “Umuhanda aho wageze, abantu batangira guhindura imyumvire, bakagira imitekerereze mishya iganisha ku ishoramari. Hari abaturage bamwe bafite imishinga yo kubaka hoteli na resitora nziza zijyanye n’igihe, mu nkengero z’uyu muhanda”. Akomeza yemeza ko uyu muhanda wa kaburimbo witezweho kuzamura ibikorwa by’ubucuruzi mu Karere ka Ruhango, kongera site z’imiturire zijyanye n’igihe no gukomeza gufasha ibikorwa bizamura iterambere ry’icyaro.

Uko imihanda itoranwa mu igenamigambi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza imbere Ubwikorezi (RTDA), ku rubuga rwacyo, gisobanura ko mu gutoranya imihanda yubakwa, harebwa ibintu bitandukanye birimo umubare w’abaturage izafasha, uruhare izagira mu koroshya ubwikorezi bw’abantu n’ibicuruzwa, uruhare mu bikorwa by’ubukungu ndetse n’ubushobozi bw’ingengo y’imari ihari.

Iki kigo gikora ikusanyamakuru ku mihanda n’imikoreshereze yayo kugira ngo hamenyekane ibikorwa byihutirwa kurusha ibindi. Mu rwego rwa politiki, Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) ni yo igena icyerekezo n’ingamba z’iterambere ry’ibikorwaremezo, mu gihe Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) ifite uruhare mu kugena no gushaka ingengo y’imari ituma imishinga yemejwe ishyirwa mu bikorwa.

Akarere ka Ruhango kagaragaza ko umuhanda Kibingo, Karambo na Buhoro wari umwe mu mishinga yari ifite akamaro gakomeye mu gufungura aka gace no koroshya urujya n’uruza rw’abaturage. Uri kubakwa na sosiyete ishinzwe kubaka imihanda yitwa ECOGL LTD igenzurwa na ECASM LTD. Abaturage bakaba barabonye imirimo mu bikorwa byo kuwubaka.

Mukeshimana Alice

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
7 + 28 =