Ibishinga bifite uruhare rukomeye mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere

Mu gihe u Rwanda n’Isi bihanganye n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, ibishanga bikomeje kugaragaza uruhare rukomeye mu kubungabunga ibidukikije no kurinda abaturage ibiza.

Ibishanga bifasha gufata no kubika amazi y’imvura, bityo bikagabanya imyuzure ikunze kwibasira ahantu hatandukanye mu bihe by’imvura nyinshi.

Ibishanga bifasha amazi no kuyayungurura, bityo bikarinda ko amasoko n’inzuzi kuma mu gihe cy’izuba.

Ibishanga kandi ni ubuturo bw’ibinyabuzima bitandukanye birimo inyoni, amafi n’ibimera by’umwihariko.

Mu Rwanda, ibishanga bimwe na bimwe byaratunganyijwe ku buryo bifasha mu bikorwa by’ubukerarugendo n’ubushakashatsi.

Ibishanga kandi bibika umwuka wa karuboni (carbon), umwe mu myuka itera ubushyuhe bw’isi, bityo bikagira uruhare mu kugabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere. Byongeye kandi, bifasha mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no gutuma amazi aboneka igihe kirekire, harimo no mu bihe by’izuba rikabije.

Kubungabunga no gusana ibishanga byangiritse ni imwe mu ngamba z’ingenzi u Rwanda rwafashe mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere. Abaturage na bo bafite uruhare mu kubirinda no kwirinda ibikorwa byangiza ibidukikije. Ibishanga si umutungo kamere gusa, ahubwo ni igisubizo kirambye mu rugendo rwo kubaka igihugu gihangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Bimwe mu bishanga byo mu Rwanda

Igishanga cya Rugezi; kimwe mu bishanga bikomeye mu Rwanda, kizwiho kubungabunga amazi n’urusobe rw’ibinyabuzima kibamo inyoni nyinshi. Giherereye mu Ntara y’Amajyruguru, hagati y’uturere twa Burera na Gicumbikiri kandi hafi y’ibiyaga bya Burera na Ruhondo.

Igishanga cya Nyabarongo gifite uruhare rukomeye mu kurwanya imyuzure.

Ibishanga by’Akagera; biherereye mu gice cy’Iburasirazuba kandi bifasha kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Igishanga cya Mugesera, kizwiho ubuhinzi n’uruhare mu kubika amazi.

Igishanga cya Kamiranzovu; giherereye muri Nyungwe National Park kandi gifite akamaro kanini mu kubungabunga amazi n’ibinyabuzima.

Igishanga cya Cyambwe gihereye mu Ntara y’Iburasirazuba, mu gice cy’urusobe rw’ibishanga n’ibiyaga byo mu Akagera. Kikaba kizwiho inyoni zo mu mazi n’ibimera byo mu bishanga.

Igishanga cya Kibumba giherereye mu mujyi wa Kigali, kikaba kiri mu mushinga wo gusana no guteza imbere ibishanga bya Kigali hagamijwe kurengera ibidukikije, kugabanya imyuzure no guteza imbere ubukerarugendo n’imyidagaduro.

Mu Rwanda, igishanga cya Rugezi ni kimwe mu byahawe agaciro gakomeye kubera uruhare rwacyo mu kubika amazi no gufasha mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere. Ibishanga byose hamwe bifite uruhare mu gufata imyuka yangiza ikirere, kugabanya imyuzure no kubungabunga amazi yifashishwa n’abaturage.

Ibishanga byatunganijwe

Mu Rwanda hari ibishanga byinshi byatunganijwe binafite ibikorwa by’urukerarugendo bifasha abantu kureba inyoni, gukora ubushakashatsi no kwiga ku bidukikije.

Nyandungu Eco-Park ni kimwe mu bishanga byatunganijwe cyane mu Rwanda. Hasurwa n’abakerarugendo, abanyeshuri n’abashakashatsi. Harimo inzira zo kugendamo n’ahantu hareberwa inyoni.

Igishanga cya Rugezi kizwi cyane mu kugira inyoni (bird watching). Ni kimwe mu bishanga bifite agaciro ku rwego mpuzamahanga.

Igishanga cya Kamiranzovu giherereye muri Nyungwe National Park. Gisurwa n’abakerarugendo basura ishyamba rya Nyungwe.

Akagera Wetlands, n’ibishanga birimo inyoni nyinshi n’ibindi binyabuzima bikurura ba mukerarugendo. Ibi bishanga biherereye mu Ntara y’Iburasirazuba cyane cyane mu nkengero za Akagera Natinal Park.

Igishanga cya Mugesera gikoreshwa mu bushakashatsi no kwigisha ku kubungabunga ibidukikije.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
9 − 9 =