Nyagatare: Imurikagurisha risigiye abaryitabiriye amasoko mashya n’amasomo y’iterambere

Nyuma y’iminsi itanu y’imurikabikorwa n’igurisha byabereye mu Karere ka Nyagatare kuva ku wa 18 kugeza ku wa 22 Kamena 2026, abaryitabiriye bavuga ko ryababereye urubuga rwo kwagura amasoko, kunguka ubumenyi no guhura n’abafatanyabikorwa bashya.

Nubwo bimeze bityo ariko, bamwe mu bahinzi n’aborozi bagaragaje ko bagikeneye ibisubizo ku bibazo birimo indwara z’ibihingwa n’amatungo, igishoro gito ndetse n’amakuru arambuye ku mahirwe y’inguzanyo zibafasha kwagura ibikorwa byabo.

Mu gihe amahema yasenywaga ku mugoroba wo ku wa 22 Kamena, benshi mu bari bamaze iminsi berekana ibikorwa byabo bavugaga ko bashoje imurikagurisha bafite icyizere gishya cyo guteza imbere ibikorwa byabo. Ku bahinzi, aborozi n’abacuruzi baryitabiriye, ryabaye umwanya wo kumenyekanisha ibyo bakora, gushaka abakiliya no kungurana ubunararibonye n’abandi bakora imirimo isa n’iyabo.

Imurikagurisha ryabaye ishuri n’isoko ku bahinzi n’abacuruzi

Mu bitabiriye iri murikagurisha harimo Twizerimana Léa, umuhinzi w’imboga n’imbuto ukorera mu Murenge wa Matimba, wavuze ko kuba yaritabiriye ku nshuro ya mbere byamuhaye amahirwe yo kungurana ibitekerezo n’abandi no kubona amakuru ashobora kumufasha kongera umusaruro.

Ati “Icyo imurikabikorwa riramfashije ni ukurebera ku bandi ibyo bakora nanjye ngire icyo mbungukiraho kugira ngo nanjye ngire icyo ngeraho. Hari abaje kumurika ifumbire bityo nabonye ubwoko bw’ifumbire nshobora gukoresha umusaruro wanjye ukiyongera.”

Twizerimana Leya, umuhinzi w’imboga n’imbuto

Twizerimana avuga ko nubwo amaze umwaka umwe gusa mu buhinzi, yatangiye kubona impinduka zigaragara mu mibereho ye.

Ati “Kuva ntangiye gukora ubuhinzi maze umwaka ariko ndi kubona ubuzima buri guhinduka ntabwo meze uko nari ndi ntaratangira ubuhinzi.”

Kimwe mu byamushimishije muri iri murikagurisha ni uko ryamweretse amahirwe mashya atari azi mbere, harimo n’amakuru ajyanye n’inguzanyo zishobora gufasha urubyiruko kwagura ibikorwa byarwo.

Ati “Ntabwo nari nzi ko hari ikigega gitanga inguzanyo zidasaba ingwate ngo nanjye mbashe kongera igishoro.”

Nubwo yishimira intambwe amaze gutera, agaragaza ko hari ibibazo bikomeje kudindiza umusaruro w’abahinzi b’urusenda, cyane cyane indwara yitwa kabore.

Ati“Kabore iraduhombya cyane ku buryo ujanishije usanga duhomba ku kigero cya 90%. Icyo dusaba ni uko RAB yadushakira umuti w’iyo ndwara bityo tukabasha kwiteza imbere kuko iyo ndwara iraturembeje.”

Yongeyeho ko nubwo bafite isoko binyuze muri kompanyi bakorana, igiciro cya kilogarama imwe y’urusenda rubisi kiri ku mafaranga y’u Rwanda 500 ngo ntikijyanye n’ikiguzi cy’inyongeramusaruro n’imirimo bakora.

Ati “Urusenda rubisi turugurisha ku mafaranga 500 ku kilo ariko na bwo tubona igiciro ari gito kuko amafumbire yazamutse, umukozi mbere yakoreraga 1000 none ubu ari kuri 2000. Nifuza ko igiciro cyazamuka kikagera kuri 800.”

Indwara za kabore n’udusimba bikomeje kuba inzitizi ku buhinzi

Ibyo bibazo abihuriyeho n’abo bakorana muri uru rwego. Emmanuel Uhiriwenimana, umuhinzi w’urusenda ukorera muri Koperative KABOKU mu kibaya cya Kagitumba, yavuze ko imurikagurisha ryamufashije kubona amasomo menshi yakuye ku bandi bahinzi n’abashoramari.

Ati“Nabashije gutembera mu bandi bahinzi baje kumurika ibikorwa byabo nkareba ibyo bagezeho nkabigereranya n’ibyanjye nkabaka inama kugira ngo nanjye mbashe kuzamura ubuhinzi bwanjye. Kuba ndi hano bimpuza n’abandi bashoramari nkaba nabasha kwagura isoko ry’umusaruro wanjye.”

Yavuze ko kimwe mu bibazo bikomeye abahinzi b’urusenda bahanganye na byo ari indwara ya kabore ndetse n’udusimba twangiza imyaka.

Ati“Inzitizi ni indwara ya kabore ifata imiteja ikabora ku rwego rwo hejuru, hari n’indwara yo mu butaka y’udusimba twitwa mukondowinyana dufata igihingwa kikuma iyo ndwara umuti warabuze.”

Nubwo avuga ko kubahiriza amabwiriza y’abagoronome bifasha kugabanya ubukana bw’izo ndwara, asanga hakenewe ibisubizo birambye.

Ati“Icyo twasaba RAB ni uko nk’uko n’ubundi isanzwe idufasha ko yadufasha gushaka umuti wa turiya dusimba ndetse n’umuti wa kabore.”

Uhiriwenimana Emmanuel, umuhinzi w’urusenda

Uhiriwenimana kandi yashimye uruhare rw’umuryango AEE mu kubafasha gukora ifumbire y’imborera ikomoka ku bisigazwa by’imyaka.

Ati “Tutarahura na AEE twarasaruraga ibisigazwa by’imyaka tukabitwika tukabibyazamo ifumbire. None aho duhuriye na AEE yatwigishije gufata ibisigazwa by’imyaka tukabivanga n’ibindi bibyara ifumbire y’imborera.”

Avuga ko nubwo iyo gahunda yabafashije, bagifite ikibazo cyo kutagira ahantu hagenewe gutegurirwa no kubikirwa iyo fumbire mu gihe kirekire.

Aborozi bishimira amasoko mashya ariko bagasaba ubufasha mu buvuzi bw’amatungo

Ku ruhande rw’aborozi, Uwineza Vestine wo mu Murenge wa Rwimiyaga yavuze ko gahunda ya Hinduka Wigire yashyizwe mu bikorwa ku bufatanye na World Vision yabafashije gutangira ubworozi bw’inkoko binyuze mu kwizigama no kubona imashini irarira amagi.

Ati “Twatangiye twizigama tugura inkoko nkeya, World Vision iduha imashini irarira amagi, iyo twabonye imishwi abanyamuryango batwara inkoko bakajya kuzorora bigatuma tugenda tuzamuka.”

Avuga ko ubworozi bw’inkoko butanga inyungu kandi bukanafasha imiryango kubona indyo yuzuye.

Ati “Korora inkoko z’amagi bituma tubona indyo yuzuye.”

Yagaragaje ko kimwe mu byo bungukiye muri iri murikagurisha ari amahirwe yo kubona abaguzi bashya.

Ati “Icyo turi bwungukire muri iri murikagurisha ni ukwagura isoko ry’inkoko zacu kuko turi kubona abaguzi.”

Gusa, nk’uko bimeze ku bahinzi, na bo bafite ibibazo bifuza ko byakemuka birimo indwara z’inkoko n’ibura ry’imiti.

Ati “Imbogamizi dukunda guhura na zo ni ukubura imiti y’ibicurane by’inkoko. Usanga tubyitwararika dukora isuku ihagije, tubonye imiti ikibazo cyakemuka.”

Yongeyeho ko bifuza amahugurwa yabafasha gukora ibiryo by’inkoko ndetse no gusobanukirwa neza amahirwe y’inguzanyo atangwa na BDF.

Uwineza Vestine, umworozi w’inkoko mu murenge wa Rwimiyaga

Abaganiriye n’itangazamakuru bagaragaje ko nubwo bumvise kuri radiyo amakuru ajyanye na Business Development Fund (BDF), benshi muri bo batazi uko ikora n’uburyo bayigeraho kugira ngo babone inguzanyo zidasaba ingwate.

Akarere kagaragaza imurikagurisha nk’umuyoboro wa serivisi n’iterambere

Mu gusoza iri murikagurisha, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwatangaje ko bwishimiye uburyo ryitabiriwe n’abafatanyabikorwa ndetse n’abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare yavuze ko iri murikagurisha ryabaye umwanya mwiza wo kwegereza abaturage serivisi zirimo iz’ubutaka, Irembo ndetse no kwakira ibibazo byabo.

Ati “Icyo twishimira kuri ni uko byitabiriwe mu buryo bufatika aho ku munsi wa mbere twari dufite amahema n’abafatanyabikorwa bitabiriye bagera kuri 70.”

Yavuze kandi ko uyu mwaka wari ufite umwihariko wo guhuza imurikagurisha n’ibikorwa byo kwitegura kwizihiza Umunsi Mukuru wo Kwibohora, harimo n’ibitaramo by’abahanzi batandukanye.

Ku bijyanye n’iterambere ry’ubuhinzi, yavuze ko akarere gakomeje gushyira imbaraga mu mishinga minini irimo gutunganya ibishanga, Muvumba Multipurpose Dam ndetse na Gabiro Agri Business Hub, asobanura ko izafasha kongera umusaruro no guteza imbere ubuhinzi n’ishoramari.

Iri murikabikorwa n’imurikagurisha byaberaga ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Nyagatare, byashojwe ku mugaragaro kuri uyu wa 22/06/2026 byari bimaze iminsi itanu bibera muri aka Karere. Ibi bikorwa byateguwe ku bufatanye bw’Akarere ka Nyagatare, Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa n’Urugaga rw’Abikorera, bikaba byari bifite insanganyamatsiko igira iti “Ubufatanye mu guhanga udushya no guteza imbere ibikorerwa iwacu.”

Mu muhango wo kubisoza hatanzwe ibihembo ku bamuritse ibikorwa na serivisi bitwaye neza kurusha abandi, by’umwihariko abagaragaje udushya n’ubunyamwuga mu gutanga serivisi.

Meya Kakooza Henry avuga ko abitabiriye “Open day& Expo 2025-2026” bungutse byinshi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, yashimiye abafatanyabikorwa bose bagize uruhare mu gutegura no gushyigikira iri murikabikorwa, avuga ko ryabereye abaturage amahirwe yo kubona serivisi zitandukanye, kumenya aho bazikura no guhura n’abatanga izo serivisi. Yagaragaje kandi ko ibikorwa nk’ibi bigira uruhare rukomeye mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage no guteza imbere ubukungu bw’Akarere.
.
UWAMALIYA Mariette

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
6 × 21 =