COVID-19: Yadindije imanza z’abakurikiranyweho jenoside baba hanze y’ u Rwanda

Komiseri ushinzwe ubutabera muri Ibuka Jean Damascène Ndabirora Kalinda wagiranye ikiganiro n'umunyamakuru wa thebridge.rw

Kuva mu ntangiriro za 2020, ibihugu byinshi byashyizeho gahunda ya guma mu rugo mu kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya koronavirusi cyibasiye Isi guhera mu mpera za 2019; ibi bikaba byaratumye zimwe mu manza z’abakurikiranyweho icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 zisubikwa izindi zigenda biguru ntege.

Umunyamakuru wa thebridge.rw aganira na Komiseri ushinzwe ubutabera muri Ibuka (Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu) Jean Damascène Ndabirora Kalinda yasobanuye ingaruka icyorezo cya koronavirusi cyagize ku manza z’abakurikiranyweho icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Gahunda ya guma mu rugo yatumye imigendekere y’imanza ihura n’ibibazo kuko yatumye abantu batabasha guterana mu matsinda Manini, ibi kandi bikaba byaranasubitse imirimo myinshi ituma haterana abantu benshi harimo n’imirimo y’inkiko, mu nzego zitandukanye nk’inkiko batangiye gukoresha ikoranabuhanga, ariko nabyo byagiye bigabanya umubare wabitabiraga izo manza, haba mu rwego rw’abatangabuhamya n’abagombaga kuza mu rukiko yaba abacamanza n’abashinjacyaha, hari naho bagiye bafata icyemezo cyo guhagarika amaburanisha burundu.

Urugero rwa hafi twafata Urubanza rwa Kabuga Felesiyani rwashyikirijwe Urwego rwashyiriweho gusoza imirimo yasizwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (IRMCT),  rwagombaga kuburanishirizwa Arusha muri Tanzaniya ariko kubera ingamba zo gukumira ikwirakwira rya koronavirusi, Umuyobozi wa IRMCT ategeka ko Kabuga yoherezwa mu Buholandi arinaho Kabuga yagaragaye bwa mbere imbere y’urukiko nyuma yo koherezwa avuye mu Bufaransa, Asnières –Sur- Seine aho yafatiwe, ku wa 16 Gicurasi 2020.

Ibi kandi byagiye biba no kuzindi manza zari ziri imbere y’inkiko yaba izari ziri Arusha, mu Buholandi, ndetse niziri imbere y’inkiko z’ibihugu abakurikiranywe bafatiwemo, kuko hari abajenosideri batazanywe muri ruriya rukiko rwa TPIR ariko bagombaga kuburanishirizwa mu bihugu barimo yaba mu Bubiligi, Ubufaransa no mu bindi bihugu bisanzwe bifite abakurikiranweho icyaha cya jenoside, naho hagiye habaho ubwo bukererwe, inkiko zafunze imiryango kubera koronavirusi imanza zabo ntizihuta.

Amazina y’abakurikiranyweho icyaha cya jenoside bagombaga kuba baburana muri ibi bihe twugarijwe na COVID19.

Ernest Gakwaya uri mu gihugu cy’Ububiligi, ari naho azaburanira;

Emmanuel Nkunduwimye nawe uri mu gihugu cy’Ububiligi akaba ariho azaburanira;

Claude Muhayimana uri mu gihugu cy’Ubufaransa ari naho azaburanira;

Laurent Bucyibaruta;

Sosthène Munyemana;

Eugène Rwamucyo n’abandi.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
27 × 10 =