Abakekwaho gukora jenoside bari hanze bakoresha amayeri menshi atuma badafatwa

Umuyobozi w’ishami rishinzwe guhiga no guta muri yombi abakekwaho jenoside bari hanze y’u Rwanda (Genocide Fugitives Tracking Unit) Bwana Jean Bosco Siboyintore. Ifoto: Google

Ibiro by’ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika bishinzwe guhiga abakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 bari hanze y’u Rwanda, bitangaza ko bamwe mu bo bukurikirana bakunze gukoresha amayeri menshi arimo no guhindura amazina bikagorana kubafata.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe guhiga no guta muri yombi abakekwaho jenoside bari hanze y’u Rwanda (Genocide Fugitives Tracking Unit) Bwana Jean Bosco Siboyintore ,atangaza ko kugeza ubu hari urutonde ruriho abantu barenga 1,100 bari hirya no hino ku isi, abo bose ubushinjacyaha bukaba bwarohereje impapuro zo kubata muri yombi.

Mu kiganiro IKAZE MUNYARWANDA gitegurwa na PAX PRESS ifatanyije na Radio Flash FM cyatambutse kuri uyu wa mbere Taliki ya 12/4/2021,Umushinjacyaha Jean Bosco Siboyintore yagaragaje ko imwe mu mbogamizi ishami ayobora rihura nayo mu guta muri yombi abakekwaho gukora jenoside, ari imbogamizi ijyanye n’umwirondoro na aderesi z’aho bahungiye zihora zihinduka. Yagize atiburiya umuntu wakoze icyaha ahorana ipfunwe rivanze n’ubwoba, ibyo rero bimutera guhora ashakisha uburyo bwose yakoresha kugira ngo azimanganye ibimenyetso, niyo mpamvu bamwe mubo dushakisha ujya kumva ukamenya amakuru y’uko nabo bamenye ko bashakishwa. Ubundi bamwe bakimuka, aho bari batuye,abandi bagahindura amazina, ugasanga igihugu twoherejemo impapuro zo kubafata kidusubije ko bagiye gufata ukweka bagasanga aho yari atuye yarimutse cyangwa  bagasanga amazina twatanze siyo yitwa mu bimuranga bye”.

Siboyintore yakomeje avuga ko uretse abahindura imyirondoro, ngo hari na bimwe  mu bihugu bikigaragaza ubushake buke mu gukorana n’ubutabera bw’u Rwanda, aha yatanze urugero rw’ibihugu nka Uganda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, aho mu mibare y’abashakishwa hafi kimwe cya kabiri bari muri ibyo bihugu byombi.

Kuri iyi ngingo ariko atanga icyizere ko nka Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, kuva hajyaho ubuyobozi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, imikoranire y’inzego z’ubushinjacyaha igenda neza kandi ko bizatanga umusaruro mu kohereza mu Rwanda abakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi bihishe muri kiriya gihugu.

Kugeza ubu amadosiye 1,146 y’abakekwaho gukora jenoside niyo yohererejwe ibihugu binyuranye byo ku Isi, abamaze gufatwa ni 46 muri bo 23, baburanishijwe n’ibihugu bahungiyemo, abandi 23 boherezwa mu Rwanda, ni mu gihe muri aba bose abarenga 650 bahungiye ubutabera mu bihugu duturanye nka Uganda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, abandi biganje mu bihugu by’uburayi nk’Ubufaransa, Ububiligi, Ubudage,Finland ndetse no ku mugabane w’Amerika.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
24 + 20 =