Basabwe ubufatanye mu kumenyekanisha no kubaha itegeko ryo kubona amakuru

Kajangana Jean Aime, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imyitwarire y’Abayobozi mu Rwego rw’Umuvunyi asobanurira abanyamakuru itegeko ryo kubona amakuru

Mu kiganiro cyahuje abanyamakuru n’Urwego rw’Umuvunyi mu bufatanye n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC) ku wa 28 Werurwe 2019, hasabwe ubufatanye bw’izi nzego n’abayobozi mu kumenya itegeko ryo kubona amakuru no kurisobanurira abaturage hagamijwe imikoranire myiza itagira uwo ihutaza.

Asobanura ingingo zigize itegeko ryo kubona amakuru, Cecile Mugeni umufashamyumvire ushinzwe imyitwarire y’abayobozi mu Rwego rw’Umuvunyi, yasobanuye ko buri wese yemerewe gusaba no guhabwa amakuru. Ndetse usaba amakuru ayahabwa  binyuze mu gusura ibikorwa, cyangwa gusuzuma inyandiko igihe ari amakuru yemewe gutangazwa.

Yakomeje asobanura impamvu habaho amakuru aba yemewe gutangazwa n’atagomba gutangazwa.

Yagize ati “Hari amakuru aba yemewe gutangazwa hari n’atagomba gutangazwa kubw’impamvu zitandukanye zirimo: umutekano w’Igihugu, amakuru yabangamira ubutabera n’iyubahirizwa ry’amategeko, ashobora gutera ukwivanga mu buzima bwite bw’umuntu kandi bitari mu nyungu rusange, ashobora kubangamira ukurindwa kw’amabanga y’ubucuruzi cyangwa uburenganzira ku mutungo mu by’ubwenge, ndetse n’ashobora gutera kubangama mu ikurikiranwa n’ubutabera ku buyobozi bw’urwego rwa Leta.”

Yongeyeho ko Urwego rw’Umuvunyi rushobora kugena andi makuru agomba gutangazwa, igihe byifujwe kandi byasuzumwe bikagaragara ko ntacyo byabangamira.

Ni nde ushinzwe gutanga amakuru?

Nk’uko ari uburenganzira bwa buri wese kubona amakuru, buri wese kandi ashobora no kutayanga kubera impamvu ze.

Kajangana Jean Aime, umuyobozi w’ishami rishinzwe imyitwarire y’abayobozi mu Rwego rw’Umuvunyi, yasabye abanyamakuru ubwabo kumenya no gusobanukirwa itegeko ryo kubona amakuru .

Ati “Igihe ukeneye amakuru ku muturage akayakwima ntaba yishe itegeko ryo kubona amakuru igihe hari impamvu yagendeyeho, ni uburenganzira bwe gutanga amakuru cyangwa kuyimana.”

Gusa ngo hari ababyitwaza bahimba impamvu cyangwa bakerereza itangwa ry’amakuru ku bushake, barimo bamwe mu bayobozi bakwepa itangazamakuru.

Kajangana yakomeje asaba abanyamakuru kujya bamenyesha urwego ayobora, abo bayobozi banga kubaha amakuru mu gihe ari ayemewe gutangazwa kandi afitiye abaturage akamaro. Nk’uko Urwego rw’Umuvunyi rufite uburenganzira bwo gukurikirana uwo ari we wese udashyira mu bikorwa itegeko ryo kubona amakuru.

Ibihano bihabwa abadatanga amakuru bigenwa n’Itegeko No 86/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta, mw’Iteka rya Perezida No 65/01 ryo ku wa 04/03/2014 rigena uburyo bwo gutanga ibihano ku bakozi ba Leta bakoze amakosa mu kazi.

Inama yasojwe hafashwe imyanzuro izibanda ku gukomeza ubukangurambaga, Urwego rw’Umuvunyi rukazabushimangira rutegura icyumweru cyihariye ku kubona amakuru. Hazakomeza gukorwa igenzura no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iri tegeko, mu buryo bukwiye hagamijwe inyungu rusange.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
24 ⁄ 8 =