Bamwe mu biga amategeko biyemeje kurwanya jenoside

Abanyeshuri ba ILPD basuye aharuhukiye imibiri y'inzirakarengane z'abatutsi bazize jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Bamwe mu banyeshuri basaga 90 bakomoka mu bihugu 6; Cameroon, Gambia, Ghana, Uganda, Burundi n’u Rwanda biga mu Ishuri rishinzwe kwigisha no guteza imbere amategeko ILPD baravuga ko biyemeje kurwanya jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Ibi babitangaje kuri uyu wa mbere taliki 21 Ugushyingo nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali n’Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Maximilienne Ngo Mbe, umunyeshuri wa ILPD avuga ko nyuma yo gusobanukirwa amateka ya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yiyemeje kurwanya jenoside haba mu gihugu cye cyangwa ahandi.

Yagize ati “Ibyo tubonye hano bitumye dufata icyemezo nk’abanyamategeko ko bitazongera kuba ahandi aho ariho hose haba mu bihugu dukomokamo cyangwa mu bihugu by’abaturanyi. Ikindi bizadufasha nk’abavoka gukora uko dushoboye kose tukarwanya jenoside n’ingengabitekerezo yayo”.

Maximilienne Ngo Mbe, umunyeshuri wa ILPD akomoka mu gihugu cya Cameroon yagize ati “Mbere na mbere mbanje gushimira amarimu bacu n’abayobozi bacu batuyobora mu mwaka w’amashuri 2022 badufashije kugera ku rwibutso rwa Jenoside …. ni ibintu bitumye ngira amarangamutima ku buryo bukomeye. Ibyo tubonye hano bitumye dufata icyemezo nk’Abavoka ko bitazongera kuba ahandi aho ariho hose haba mu bihugu dukomokamo cyangwa mu bihugu by’abaturanyi. Ikindi bizadufasha nk’abavoka gukora uko dushoboye kose tugakorera ubuvugizi ndetse tukunganira mu buryo bw’amategeko abari mu kaga kugira ngo ubuzima bwabo butahasigara.”

Abanyeshuri baturuka mu bihugu bitandukanye biga muri ILPD.

Musa Sane, ukomoka muri Ghana avuga ko gusura urwibutso bizafasha abanyamategeko gukangurira abantu kwirinda no kurwanya jenoside.

Ati “Nk’uko dukomoka mu bihugu bitandukanye, kuza hano gusura urwibutso rwa Jenoside tureba uburyo yateguwe n’uburyo yashyizwe mu bikorwa, nk’abanyamategeko bizadufasha kumenya uburyo bwo kuyirinda no kuyirwanya, ikindi bizanadufasha kumenya uburyo tubwira abaturage bo mu bihugu bitandukanye dukomokamo ububi bwa jenoside, tubaha ubuhamya bw’ibyo twiboneye hano.”

Kariza Aimée Patience uhagarariye abanyeshuri muri ILPD.

Kariza Aime Patience, Umunyeshuri uhagarariye abandi banyeshuri ba ILPD, mu mwaka w’amashuri wa 2022 nawe yagize ati “Twize amateka yaranze igihugu cy’u Rwanda muri Jenoside yakorewe abatusi mu 1994, duharanira ko itazongera kubaho kandi duharanira ko ibyagezweho bitakwangizwa. Kubera ko amategeko yaje kugira ngo ahane abo bakoze jenoside, bidusaba kugira ngo dukomeze dushyiremo imbaraga haba mu kuyateza imbere no kuyakurikiza muri rusange.”

Dr. Sezirahiga Yves, Umuyobozi w’Umusigire w’Ishuri rishinzwe kwigisha no guteza imbere amategeko (ILPD), yavuze ko intego y’uru ruzinduko ari ukwereka abanyeshuri b’iri shuri amateka yaranze u Rwanda no kugira ngo ibyabaye bitazagira ahandi biba.

Dr. Sezirahiga Yves yagize ati “Intego y’uru ruzinduko ni imwe muri gahunda ishuri ryacu rifite, kuko tugira abanyamahanga benshi nk’uko mwabibonye. Uyu mwaka twari dufite abanyamahanga bava mu bihugu bitanu bitandukanye. Mu kubigisha amategeko rero tubashishikariza no kumenya amateka y’igihugu cyacu, aho cyavuye, cyane cyane kubera ko abanyeshuri benshi dufite ni abo muri Cameroon, niba muzi amateka ya Cameroon ubu baracyafite amakimbirane aturuka ku ndimi no ku duce. Kubazana hano rero bakareba ni ukubereka y’uko amacakubiri ntacyo agezaho, amacakubiri ageza ku rupfu, amacakubiri yagejeje kuri muri 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dr Sezirahiga Yves umuyobozi w’umusigire wa ILPD.

Ishuri rishinzwe kwigisha no guteza imbere amategeko (ILPD) ryashinzwe mu 2004, rikaba rigira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu bya Afrika dore ko ryakira abanyeshuri bakomoka mu bihugu bitandukanye bya Afrika, aho bakira abanyeshuri kabiri mu mwaka.

Igikorwa cyo gusura urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 n’Ingoro y’Amateka yaranze urugamba rwo kubohora u Rwanda mu 1994, kiba buri mwaka kuva iri shuri ryatangira, uretse ko mu mwaka wa 2020 ngo kitigeze kiba bitewe n’ingamba zo gukumira no kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
16 ⁄ 2 =