Umutangabuhamya yagaragaje uburyo Kabuga yashishikarije Interahamwe kwica abatutsi

Kabuga Félicien uregwa ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994,

Mu iburanisha ry’urubanza ry’umunyemari Kabuga Félicien ushinjwa kugira uruhare runini mu ishyirwa mu bikorwa rya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 ryo kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2022, umutangabuhamya KAB 046 yabwiye urukiko ko Kabuga yashishikarije Interahamwe kwica abatutsi binyuze mu bufasha butandukanye yatangaga.

Umutangabuhamya akaba n’umwe mu nterahamwe za Kabuga usanzwe yarakatiwe n’inkiko Gacaca igifungo cy’imyaka 30 kubera uruhare yagize muri jenoside yakorewe abatutsi yagaragaje uburyo Kabuga Félicien yashishikarije Interahamwe kwica abatutsi mu gutanga amabwiriza kuri perezida na visi perezida b’umutwe w’interahamwe zigera kuri 50 zitorezaga Kimironko mu mbyino gakondo n’indirimbo zishishikariza abahutu kwica abatutsi.

Mu gukomeza gushishikariza Interahamwe kwica abatutsi KAB 046 yakomeje abwira urukiko ko Kabuga yasuraga Interahamwe aho yabasuye incuro 2 akanabasigira amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20.Aya mafaranga ngo yayasigiye visi perezida wabo.

KAB 046 yakomeje kugaragaza neza uburyo Kabuga yashishikarije Interahamwe kwica abatutsi abinyujije muri bariyeri zashyizwe aho yari atuye maze Interahamwe zari kuri bariyeri 2 zigafata abatutsi zikabica.Mu batutsi byagaragajwe ko biciwe kuri izo bariyeri zo kwa Kabuga harimo Jean Pierre Nzaramba n’undi mugore wari kumwe n’abana babiri.

Mu buhamya bwe KAB046 yagaragaje uburyo Kabuga yashishikarije Interahamwe kwica abatutsi mu kubaha intwaro ibintu uyu mutangabuhamya avuga ko yoboneye akanabwirwa ko izo Ntwari zatanzwe mu rwego two kwirwanaho.

Umushinjacyaha Harbour ageza incamake y’ubuhamya bushinja Kabuga ku rukiko.

Ku rundi ruhande umushimjacyaha Harbour nawe yagarutse ku buryo Kabuga yashishikarije Interahamwe kwica ubwo yagezaga incamake y’ubuhamya bushinja Kabuga Félicien ku bari mu rukiko aho muri iyo ncamake byagaragajwe ko talking ya 14 Mata 1994, Interahamwe zagabye igitero ku ishuri rya Karama Kimironko aho abahutu n’abatutsi bari bahingiye maze nyuma yo gutandukanya abatutsi n’abahutu zikica abatutsi bari bahahungiye.

Uku gushishikariza Interahamwe kwica abatutsi mu buryo butandukanye kukaba kwaratumye ubwicanyi bwiyongera ku kigereranyo cya 80% muri Kimironko nk’uko KAB 046 yabitangarije urukiko.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
20 + 11 =