“Abaturage badahari nti twakwitwa abayobozi”, Mayor Mbonyumuvunyi

Mbonyumuvunyi Radjab, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana asubiza ibibazo byabajijwe n'abaturage hifashishijwe ikoranabuhanga.

Byavugiwe mu nteko y’abaturage yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga yahuriranye n’icyumweru cy’ubukangurambaga bwo kunoza imitangire ya serivise.

Ubukangurambaga bufite intego igira iti “Serivise inoze kandi yihuse, ishingiro ry’imiyoborere myiza”.

Muri iyi nteko abaturage baganiriye n’abayobozi, batanga ibitekerezo, babaza n’ibibazo.

Bimwe mubibazo byabajijwe harimo; imihanda yangiritse, imitangire ya serivise y’ubutaka, ikiraro gihuza Ngoma na Rwamagana, abatarabona kashipawa, imiyoboro y’amazi, n’ibindi.

Mbonyumuvunyi Radjab, ni Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana avuga ko kugirango serivise inoge neza hagomba kubaho ibintu bibiri kandi abantu ari babiri bombi bakabigiramo uruhare.

Hari uhabwa serivise n’uyitanga. Icya mberere ni uko usaba serivise ariwe muturage cyangwa umukiriya agomba kuba azi neza ibisabwa kugirango ahabwe serivise runaka, bijya bigaragara ko hari abaza kwaka serivise bafite ibyangombwa bituzuye bagasubizwayo. Ibyiza rero ni uko ushaka serivise yajya ashaka amakuru akaza yitwaje ibisabwa byose, icyo gihe abona serivise uko bikwiye.

Utanga serivise n’abayobozi mu nzego zitandukanye, agomba kumenya ko mubo aha serivise harimo abasobanukiwe n’abadasobanukiwe, ntabwo kuba umuntu adasobanukiwe ari ikosa rye, agomba gusobanurirwa kuko nibo dukorera, badahari ntitwakwitwa abayobozi kuko nibo baduha akazi, natwe tugakora ka kazi tukanagahemberwa.

Ku kibazo k’ikiraro gihuza Ngoma na Rwamagana, ubuyobozi bw’Akarere bwavuze ko mu minsi ya vuba kigiye gukorwa ndetse n’umuhanda uhuza Rwamagana na Ngoma  mu kwezi kwa Gatatu ukaba uzaba watangiye gukorwa.

Komite Nyobozi y’Akarere ka Rwamagana yatanze ibisubizo ku bibazo byari byagaragajwe n’abaturage.

Ubu bukangurambaga bwatangiye ku italiki 07 Gashyantare bukazarangira taliki ya 13 Gashyantare 2022.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
15 ⁄ 5 =