Ese ubundi nta kindi abantu badahuje igitsina bamarirana uretse imibonano mpuzabitsina?

Abantu badahuje igitsina baba incuti kandi badahujwe n'imibonano mpuzapitsina.

Abantu benshi hirya no hino wumva bavuga ko kanaka na nyirakanaka basambana, kandi ibi bakabihuza gusa nuko bababonanye bagendana, bicaranye cyangwa bafite ibindi bari gukorana bitandukanye. Ibi bintera kwibaza niba ntakindi aba bantu baganira uretse imibonano mpuzabitsina.

Ibi bigenda bigaragara cyane, yaba ku bababonye bakabavuga, ndetse hari n’umusore uba ukundana n’umukobwa bagatandukana ari uko ngo amubonana n’undi musore cyangwa umukobwa. Igitangaje iyo ubajije umwe muri aba, niba aba bavuga barababonye koko basambana bagusubiza ko batababonye ariko kuba baba bari kumwe byaba gake cyangwa kenshi ntakindi baba baganira atari gahunda z’imibonano mpuzabitsina.

Ibi byaje kuntera gutekereza aho ibi abantu baba babihuriza. Njyewe mpamya neza ko umugabo n’umugore bashobora kuba bafite izindi gahunda zitandukanye zibahuza zo mu buzima busanzwe bakorana, iki cyo kuba bakorana imibonano mpuzabitsina bitari no muri izo gahunda zabo.

Ku bwanjye rero numva kuba umuntu w’umugabo ari kumwe n’umugore bitakagombye kuba bihuzwa n’imibonano mpuzabitsina. Uretse ko iyo abo bantu ari bakuru mba numva bitaba bireba abandi kumenya ngo baganira iki ! Ariko mu gihe hari ugomba kubimenya cyane cyane wenda nk’abakundana yamwegera neza akamubaza ibyo baganira undi nawe akamusobanurira atari uguhita umuntu abihuza n’imibonano mpuzabitsina.

Umugabo n’umugore bashobora gukorana mu kazi gatandukanye bahuriyeho, mu bintu bitandukanye umwe afasha mugenzi we mu bumenyi afite undi adafite, mu rusengero, ku ishuri…. Mbese ni muri byinshi umugabo n’umugore bashobora guhurira bibateza imbere mu buryo bumwe cyangwa ubundi kandi imibonano mpuzabitsina itarimo.

Simpamya ko umugore agomba kuganira no gufashanya n’undi mugore mugenzi we gusa, cyangwa no ku mugabo bikaba ngombwa ko yaganira yafashanya n’undi mugabo mugenzi we ngo sosiyete itabakekera ubusambanyi, cyangwa ngo ubushuti budakomwa mu nkokora n’icyo. Abantu ni abantu, ibintu byo kwunguranaho ibitekerezo ni byinshi, ibintu byo gufashanya nabyo ni byinshi bitari imibonano mpuzabitsina.

Imibonano mpuzabitsina iyo yakozwe neza (Aha ndavuga iyo nta hohoterwa ryabayemo) ni igikorwa kiba banyirubwite bakiganiriyeho neza, ndetse bakanareba ko koko bombi bashimanye ku buryo bahuza imibiri n’amarangamutima yabo. Naho ibyo kubonana umugabo n’umugore bigahita bihuzwa n’imibonano mpuzabitsina mbona ari imyumvire iciriritse, kuko hari umugabo n’umugore baba bahuza muri byinshi, ariko byagera mu kuba bahuza ibyiyumviro byabo ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina ntibihure.

Nasoza mvuga ko urukundo rwapfa ngo abantu bapfuye ko mugenzi we aganira, akorana, agendana n’uwo badahuje igitsina nta mwanya yafashe ngo baganire undi amusobanurire, cyangwa yamusobanurira undi ntabyemere gusa kuko afite imyumvire yishyizemo. Ubwo n’ubundi urwo rukundo ntaruba rwari ruhari, kuko n’undi bazakundana nawe bizamubaho kuko nyine isi dutuyemo ituyemo n’ibitsina byombi bigomba kugira aho bihurira mu buryo bumwe cyangwa ubundi..

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
6 × 15 =