Gatsibo: Barishimira ko begerejwe amazi meza.

Abaturage bo mu Murenge wa Gitoki barimo kuvoma amazi meza bahawe.

Abaturage bo mu Murenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo, bubakiwe umuyoboro w’amazi wa Minago, ukaba warakemuye ikibazo cy’amazi abaturage bari bafite, harimo amazi bavomaga mabi y’igishanga akabatera indwara harimo n’inzoka.

Musabyimana Floride wo mu Kagari ka Nyamirama, umurenge wa Gitoki, aravuga ibyiza byuko bagerejwe amazi hafi ati “Mbere twavomaga kure nkanjye w’umukecuru nagendaga nk’isaha, none andi hafi ndajyana akajerekani ka 15 nkayizanira. nzajya nyavoma n’abuzukuru n’abuzukuruza n’abandi baturage, tugire isuku”.

Manishimwe Dinah aravuga ko mbere bavomaga amazi mabi yo mu gishanga bashoragamo inka zigatamo amase n’abana bakayanduza batamo imyanda. Ati “ubu turishimye tubonye amazi meza atwegereye, turashimira ubuyobozi bwatwegereje amazi”.

Twizeyemungu Juvens ashinzwe amazi n’isukura aravuga ko isoko ya Minago yabafashije gukemura ikibazo cy’amazi bari bafite mu mirenge ya Kabarore, Gitoki, Bugarama na Remera. Iyi soko ikaba itanga m3 zigera ku 2056.

Ati “ni umushinga mugari ukoresha umuriro w’amashanyarazi, udufasha guhereza abaturage benshi ibihumbi 27,447, ni umuyoboro muremure ufite ibirometero 99,8 ukagira amavomo72 n’ibigega 19”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard avuga ko umuyoboro wa Minago numara kuzura uzaha abaturage amazi bakabakaba ibihumbi 27500. Ati “ntabwo bazaba ari abaturage bacu bose b’akarere kuko abaturage dufite bafite amazi bagera kuri 74% bivuze ko abagera kuri 26% batarabona amazi”.

Arongera ati “umuyoboro wa Minago n’indi miyoboro dufite mu Karere kacu izazamura umubare w’abantu bahabwa amazi kandi dufite gahunda ko mu minsi iri imbere hari n’andi mazi azatunganywa, urugero ikiyaga cya Muhazi ku buryo dushobora guha amazi abaturage bacu bagera kuri 90%. Ni amazi azaba ari menshi ku buryo abaturage bazabona amazi ku kigero cyo hejuru ndetse tugasagurira uturere duhana imbibi nka Nyagatare na Kayonza”.

Umuyoboro wa Minago wubatswe ku bufatanye bw’Akarere ka Gatsibo n’umufatanyabikorwa Word Vision, watwaye amafaranga asaga miliyali imwe na Miliyoni 900. Ibikorwa biri ku misozo ku buryo mu mpera z’uku kwezi kwa 3 amavomo yose yo mumirenge yose bazaba bawukoresha ntakibazo.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 ⁄ 15 =