Omicron tuzayitsinda, twitabira kwikingiza inkingo zose.

Dr. Menelas Nkeshimana ukorera mu itsinda rishinzwe kurwanya Covid-19 mu Rwanda akaba n’umuganga mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali, aganira n'umunyamakuru Umukunzi Médiatrice, ku bijyanye n'ubwoko bushya bwa corona virus yihinduranije yiswe omicron.

Dr Menelas Nkeshimana, umuganga mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali CHUK, akaba no mu itsinda rishinzwe kurwanya Covid19 mu Rwanda avuga ko ubwoko bushya bwa Covid-19 yihinduranyije izwi nka Omicron, ari byiza ko abantu bitabira gufata inkingo zose.

Ibi abishingiraho asaba Abanyarwanda kwitabira kwikingiza, ndetse no gukurikiza amabwiriza yose ajyanye no kwirinda Covid-19 arimo gukaraba neza intoki hakoreshejwe amazi meza n’isabune, kwambara agapfukamunwa neza kandi kagahindurwa iyo gashaje, gukorera ahantu hari umwuka hadafunganye…

Dr Menelas yaganiye na The Bridge Magazine muri gahunda y’umushinga iterwamo inkunga n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB hamwe n’ Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ritsura Amajyambere UNDP, tubagezaho ibiganiro ku byiza byo kwikingiza COVID-19 ndetse no ku ngamba z’igihugu zo kuzahura ubukungu bwahungabanyijwe n’icyorezo cya COVID-19.

The Bridge Magazine : Tubwire muri make uko Covid-19 ihagaze mu Rwanda cyane ko uri mu itsinda rishinzwe kuyirwanya, hanyuma uze no gukomoza kuri Omicron

Dr Menelas: Ubu bwoko bundi bwa covid-19 bwaje bwitwa Omicron, busanze u Rwanda ruhagaze neza mu bijyanye n’ingamba zashyizweho zo kwirinda, ku buryo imibare y’abandura yagabanutse cyane, ndetse n’imibare y’abarwaye barembye yaragabanutse cyane, ubu mu gihugu hose dudite abarwayi 250 kandi bose bakurikiranwa bari mu ngo zabo, ibi byose biraterwa n’ingamba igihugu cyafashe zigamije gukumira  ikwirakwira rya Covid-19, ubu bwoko bushya rero bwageze mu Rwanda, birasaba ko abantu bakomeza ingamba zihari kandi bakitabira kwikingiza.

The Bridge Magazine : Ese ubu bwoko bushya butandukaniye hehe n’ubundi bwoko bwa Covid 19 bwagiye bugaragara?

Dr Menelas: Iyi virusi nk’uko byagaragaye ku bushakashatsi bwayikozweho bwerekana ko ari ubwoko bumatira cyane, ku buryo byoroha kuyihererekana, gusa hari byinshi itaramenyekanaho, urugero nko kumenya umubare w’abayirwaye, abagize ibimenyetso bikomeye ni bangahe, abo yahitana ni bangahe… ibyo byose ntiturabimenya, ariko biramenyakana vuba.

The Bridge Magazine : Ukurikije uko ibintu bihagaze mu Rwanda, Ubuzima bwagendaga busa nk’aho bugaruka, bamwe bari bamaze kwemera ko turi kugera kw’iherezo rya Covid-19, ni ubuhe butumwa wabaha ?

Dr Menelas: Ubutumwa ni bwa bundi, kuko uko wirinda izindi virus, nk’uko twirinze Delta, ubumenyi, ubushake buhari bwo kwirinda nibwo abantu bakomeza gukoresha mu kwirinda iyi virusi, ariko kandi tugashishikarira kwikingiza, gukaraba intoki, kwishyurana dukoresha ikoranabuhanga, guhana intera, kwirinda ingendo zitari ngombwa, kwirinda ahantu hacucitse, kwicara no guteranira ahantu hafunguye nabonye hari za restaurent n’utubari zaratagiye kwicaza abazigana ahantu hanze hadafungane…, ibyo byose nitubikora bizadufasha guhashya iki cyorezo.

The Bridge Magazine : Umugore utwite cyangwa wonsa we muramubwira iki kugira ngo nawe yirinde iyi virusi nshya ya omicron

Dr Menelas: Umogore utwite nawe akwiye kwirinda, akitwarararika, ariko kandi uwonsa nutwite bakwiye kwitabira kwikingiza, ikindi n’ukurinda imiryango yabo, nk’uko twabibonye abagore batwite n’abonsa iyo virusi ya delta yabageragaho, yarabazazahazaga cyane, ariko  gukaza ubwirinzi n’ubumenyi nibyo bizatuma n’abarwayi barenga 205 tugifite bavurwa banasezererwe.

The Bridge Magazine: Abarwayi 205 bakirwaye bo ubu bamerewe bate?

Dr Meneles: Muri bo ntamunwe urembye kuko 90% bari kuvurirwa mu ngo zabo, abari kuri oxygene ni 9 gusa, ubu nta murwayi numwe dufite uri kuri ventilator (icyuma ahumekeramo)

The Bridge Magazine: Covid 19 twaherukaga zibasiraga ahanini abafite intege nkeya, ese iyi Omicron yo yibasira bande?

Dr Menelas: Iyi omicron yo yibasira abantu bose, yaba abakuze cyangwa se abato, twabonyeko Delta nta muntu n’umwe idafata niyi Omicron rero ni kimwe, ni nayo mpamvu dusaba buri wese kwirinda kuko byagaragaraye ko ubu bwoko bushya bugenda buza bufite ubushobozi bwo kwibasira buri muntu wese, niyo mpamvu nsaba umuntu wese utarakingirwa kwihutira kwikingiza kuko byagaragaye ko urukingo ruri gufasha cyane mu kwirinda.

The Bridge Magazine: N’ubuhe butumwa mwatanga bwo kumara impungenge abagifite ingingimira.

Dr Menelas : Mu by’ukuri nk’uko bigarara iyi virusi ya omicron ije mu gihe abenshi begereje kujya mu minsi mikuru isoza umwaka, ibyo rero birasaba ko hakazwa ingamba zo kwirinda ku buryo kwihiza iyi minsi mikuru bitatuma imibare y’abandura omicron ijya hejuru, ndetse bibaye ngombwa abantu bakumva ko kwizihiza iminsi mikuru babireka kuko bishobora kubatera akaga ko kwandura omicron, ndetse bibaye ngombwa abantu bareka gukora ingendo zitari ngombwa kuko iyi virusi ifite umuvuduko kandi abantu bayanduye byasubiza inyuma intambwe twari tumaze gutera mu guhashya iki cyorezo.

The Bridge Magazine: Hari abantu bakinangira gufata inkingo, hari abagishidikanya ku buziranenge bw’urukingo, Ese abo bantu mwabagira iyihe nama?

Dr Menelas: Inama nababwira n’uko inkingo zifite akamaro, ubu iyo urebye imibare myinshi y’abandura n’imibare y’abatarakingiwe, bivuze ko ukingiwe aba afite ubushobozi bwo kutandura, numva rero dukwiye gukomeza ubukangurambaga tukigisha abakinangira kuko hari ubwo umuntu aba atarasobanuriwe neza, ariko nyuma yo gusobanurirwa neza akumva akamaro k’inkingo bituma yemera akarufata.

The Bridge Magazine: Nk’umuganga mwadusobanurira imikorere y’urukingo?

Dr Menelas: Urukingo ni ibirango uha umubiri w’umuntu utarwaye kugira ngo umunsi yagize ibyago agahura na Covid-19, umubiri we uzashabukire kubimenya hakiri kare atazahaye, kandi umubiri we ubashe gukora abasirikare arinda umubiri we, bityo nanarwara ntazarembe cyangwa se ngo apfe.

The Bridge Magazine: Mwatanga ubutumwa bumara impungege abo bakinangira gufata inkingo?

Dr Menelas: Amahirwe dufite uyu munsi tuyabyaze umusaruro, ngira ngo buri wese yabonye ibyiza by’inkingo, Abantu batarafata urukingo bari kwibuza amahirwe kuko nabo buriya ntibaryama ngo basinzire kuko n’ubundi aba avuga ati haje icyorezo cyanzahaza, Inama nabagira rero nibareke kwinangira, bihutire gufata urukingo kuko uko iminsi igenda biragaragara ko abantu batikingije hari amahirwe bazajya bibuza.

The Bridge Magazine: Gutanga inkingo bigeze hehe? Ese intego mwihaye yagezweho?

Dr Menelas: Nk’uko tubimenyeshwa buri munsi na Minisiteri y’Ubuzima buri munsi, gahunda y’inkingo zisanzwe izakomeza, inkingo zindi ziri gutangwa nka doze ya 3 nazo zizakomeza ku byiciro byose, ndetse n’ibindi byiciro uko bizajya bigerwaho Minisiteri y’Ubuzima izajya ikomeza kutugezaho ayo makuru.

The Bridge Magazine: Ese abari guhabwa doze ya gatatu ni abahawe ubuho bwoko bw’urukingo?

Dr Menelas: Icyo tureba n’abakingiwe ryari, ese n’abo mu kihe cyiciro, ahanini ubu abari guhabwa doze ya gatatu turareba niba ubudahangarwa bwabo bushobora kujya mu kaga bitewe n’imiterere yabo, uburwayi basanganywe, aho bakorera niba hari ibyago byo kwandura, urugero nk’abakozi bo kwa muganga, abafite uburwayi budakira, abo nibo bari guhabwa urukingo rwa gatatu.

The Bridge Magazine: Ni ukugira ngo mu gihe iki cyorezo kitaracika, birashoboka ko abantu bazahabwa izindi dose?

Dr Menelas: Kugeza uyu munsi ntabwo twavuga ngo hari doze ya kane cyangwa iya gatanu, ariko virusi ikiri nshya ubushakashatsi bukomeje gukorwa kandi amakuru yayo aza buri munsi, ubwo nibigaragara ko hakenewe indi doze, tuzabimenya, ariko kugeza ubu amakuru arerekana ko hakenewe doze ya gatatu gusa.

The Bridge Magazine: Abamaze guhabwa izi nkingo barangana bate?

Dr Menelas: muri rusange birashimishije haba mu gihugu haba no mu karere imibare irashimishije cyane, intego ya Minisiteri y’Ubuzima ifite yo gukingira 30% mbere y’uko uyu mwaka urangira na 60% mbere y’uko uwa 2022 urangira. Ubwitabire ni bwiza kandi bwatumye intego Minisiteri yari yarihaye yo gukingira 30% uyu mwaka yagezweho.

The Bridge Magazine: Dusoza n’iyihe nama yihariye mwageza ku Banyarwanda?

Dr Menelas: Muri rusange n’ukubasaba gukomeza kwitwararika nubwo dufite abarwayi bake mu gihugu ariko, mu bihugu duturanye ni benshi, mu karere ni benshi, ubwo rero icyo mbasaba n’ugukomeza kwirinda uko bishoboka, iyi ndwara ije mu gihe turi mu meza asoza umwaka abantu turasabwa kwirinda cyane kugira ngo hatazagira uhasiga ubuzima.

The Bridge Magazine: Ndabashimiye cyane Dr Menelas Nkeshimana, kubera ibisobanuro waduhaye ku bijyanye n’ubu bwoko bushya bwa virus ya Omicron n’umwanya mwaduhaye.

Dr Menelas: Murakoze.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
26 × 26 =