Ibiti bikurura azote ifasha ibihingwa gukura neza

Ngendahimana Eliezer ushinzwe iyamamazabuhinzi mu mushinga Hinga Weze mu karere ka Nyabihu, ari iruhande rw'igiti cya arenusi ni nawe wasobanuye akamaro k'ibi biti ku gihingwa

Ibihingwa byinshi bikenera azote, ariko siko byose bibasha kuyikurura nyamara hari ibiti bitangiza imyaka biyikurura mu kirere no mu butaka nka arinusi, resena na kareyanda. Akaba ariyo mpamvu Hinga Weze yatanze ibi biti.

Umushinga Hinga Weze ukangurira abahinzi gutera ibi biti ndetse ukanabiha abagenerwabikorwa bawo mu turere 10 ikoreramo.

Ngendahimana Eliezer ushinzwe iyamamazabuhinzi mu mushinga Hinga Weze mu karere ka Nyabihu, arasobanura imikorere y’ibi biti n’akamaro kabyo agira ati   « Akenshi iyo duhinga ibihingwa bigira imizi ishora hafi, ku buryo intungagihingwa iba iri kure. Ibihingwa nk’ibishyimbo, ibigoli ntibishobora kuyizamura; uretse soya igerageza kwikururira azote mu kirere.  Ubu bwoko bw’ibi biti  rero bushobora kuzamura intungagihingwa zagiye kure, ndetse n’amababi yabyo afite ubushobozi bwo gukurura azote iri mu kirere ».

Akomeza agira ati « Kuko ibihingwa byinshi bidakunze gufata azote, byo biyivoma mu butaka. Ariko ibi biti byo bivoma azote yo mu kirere byamara kuyikurura, amababi amaze kuyitunganya agahunguka akazavamo ifumbire irimo imyunyungungu izafasha abahinzi mu gufumbira ubutaka butunga igihingwa.

Ibi biti ni kareyanda nayo ikurura azote itunga igihingwa

 

Azote n’iki ?

Azote ni umunyungugu ugaburira ibihingwa. Hakaba hari ituruka mu kirere n’ituruka mu butaka. Nkuko byasobanuwe na Eliezer ushinzwe iyamamazabuhinzi mu mushinga Hinga Weze.

Azote iri mu ntungagihingwa 3 zikomeye. Hari icyo bita azote, potasse na phosphore niyo bita NPK. Ni ukuvuga ngo ifumbire mvaruganda NPK ni azote, potasse na phosphore.

Ibi biti ntibyona imyaka

Yaba arenuzi, resena na kareyanda ni ubwoko bw’ibiti bivangwa n’imyaka, ntibiyone nk’ibindi biti wenda nk’inturusu n’ibindi. Kuko bifite ubushobozi bwo kuzamura imyunyungugu iba yararigitiye kure, aho ibihingwa bidashobora kuvoma. Bikavoma ya myunyungugu ikayizamura mu mababi, yahunguka akabora akabyara ifumbire. Ibibabi kandi binagaburirwa amatungo, amase agufumbira ibihingwa. Nkuko byasobanuwe na Eliezer.

Habanabakize Damascène, umugenerwabikorwa wa Hinga Weze yasuye ibiti bya arenusi bahawe n’umushinga Hinga Weze

 

Uretse amababi no ku mizi y’ibi biti hibikamo azote

Eliezer, akomeza avga ko ibi bihingwa, (arenuzi, resena na kareyanda), ku mizi yabyo bigira utuntu tumeze nk’imbuma mu gifaransa batwita nodosité, izo nodosité zifite ububasha bwo kubika azote igihingwa cyakuruye mu kirere. Ikindi nuko ibi biti bikurura imvura akaba ari nayo mpamvu mu Majyaruguru hakunze kuboneka imvura, kandi bigafasha no kurwanya isuri.

Umushinga Hinga Weze watangijwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishizwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika Wita ku Iterambere Mpuzamahanga USAID. Intego yawo akaba ari ugufasha abahinzi basaga 530,000 mu turere 10 ikoreramo mu kwita ku buhinzi no kunoza imirire by’umwihariko umwana n’umugore, ndetse no gufasha abahinzi mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
19 + 15 =