Ibihingwa byose bifatiwe ubwishingizi, abahinzi batuza

Niyigena Emmanuel, perezida wa koperative y’abahinzi GIMACO (Gitoki Maize Cooperative)

Kugeza ubu mu Rwanda, ibihingwa biri mu bwishingizi n’ibigoli n’umuceli gusa. Abahinzi bakaba basaba ko n’ibindi bihingwa byahabwa ubwishinzi kubera ko imyaka yabo isigaye yibasirwa n’ibiza birimo imyuzure ntibagire icyo baramura. Ubu, bakaba basigaye bahinga umutima udatuje bumva ko isaha n’isaha byatwarwa. Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi n’umutungo kamere  mu karere ka Gatsibo avuga ko bagiye gukora ubuvugizi n’ibindi bihingwa bigafatirwa ubwishingizi.

Hangiyaremye ni umucuruzi w’inyongeramusaruro akaba anakusanya umusaruro, mu murenge wa Kavumu, akarere ka Ngororero, avuga ko mu gihembye gishize aka karere kimwe n’ahandi mu gihugu hibasiwe n’ibiza, umwuzure ugatwara imyaka y’abaturage ntibagire icyo baramura. Aragira ati « Ibirayi nta bwishingizi bifite, babishyize mu bwishingizi, abahinzi babyitabira cyane, kuko bajya bahinga badafite ubwoba, baziko imyaka yabo iri mu bwishingizi ».

Akomeza agira ati « abahinzi barahombye pe nubwo ubu barimo kwihangana mubavuganiye hejuru wenda bakabaha nk’imbuto kuko ubushobozi bwabuze, baba babafashije bakongera bakagira icyo bageraho ».

Aha ni mu gishanga cya Rwangingo , ahibasiwe n’umwuzure ukarengera imyaka, muri saison ishize. Photo Imvaho

 

Niyigena Emmanuel, atuye mu murenge wa Gitoki akarere ka Gatsibo, ni perezida wa koperative y’abahinzi GIMACO (Gitoki Maize Cooperative),  imaze imyaka 6.  Ihinga ibigoli, soya n’imboga mu gishanga cya Rwangingo ya 1, gifite ubuso bwa hegitali 6. Aragira ati «  Muri kino gihembwe cy’ihinga gishize twahuye n’ibiza ubutaka bwacu burangirika, imyaka yari yarahinzwemo ntacyo abahinzi bakuyemo kuko yatwawe n’umwuzure; twari twahinze soya ku buso bwa hegitali 6, ariko izo zose zarengewe n’umwuzure. Twari nko guzasarura toni 6 zinarengaho, akantu gato kasigaye ku nkuka ntanubwo dushobora guzasaruramo ibilo 200».

Niyigena akomeza avuga ko utaribwa atamenya no kuringa, ati  « Icyobidusaba ni ukugirango tujye tugana n’ubwishingizi bw’imyaka kugira ngo haramutse hongeye kubaho ikiza turi mu bwishingizi bidufashe ». Impungenge we na bagenzi be bafite nuko soya itari mu bwishingizi, akaba ariho bahera basaba ko n’ibindi bihingwa byashyirwa mu bifatirwa ubwishingizi.

Nsigaye Ernest, Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi n’umutungo kamere  mu karere ka Gatsibo, yavuze hari gahunda nziza Minisiteri y’Ubuhinzi n ‘Ubworozi yatangije y’ubwishingizi bw’ibihingwa ariko ibihingwa biri mu bwishingizi, akaba ari ibigoli n’umuceli gusa. Icyo bateganya mu minsi iri mbere ngo bafatanije na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi na RAB (Ikigo cy’ Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi) ni ugukora ubuvugizi n’ibindi bihingwa bigafatirwa ubwishingizi.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
19 − 18 =