Nyagatare: Bizihije umunsi mpuzamahanga w’abarwayi bababwira ko batari bonyine

Ku wa 11 Gashyantare, ibitaro by’Akarere bya Nyagatare bifatanyije n’isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abarwayi, umunsi wibutsa buri wese ko ubuzima ari umutungo w’agaciro kandi ko kwita ku murwayi atari inshingano za muganga gusa, ahubwo ari iza buri wese.

Umuyobozi w’ibitaro bya Nyagatare, Dr Ndayambaje Eddy, yavuze ko uyu munsi ari umwanya wo kugaragariza abarwayi ko batari bonyine, ashimangira ko ibitaro bifite abaganga n’abakozi bagera kuri 230 bakorana umunsi ku munsi mu gutanga serivisi nziza.

Yagize ati “Ni umunsi twifatanya n’abarwayi tukabereka ko turi kumwe na bo. Iyo dufite abarwayi bake tuba dufite hagati ya 200 na 220, ariko ku manywa baba benshi kurushaho. Hari abafite umutima w’urukundo babitaho ku buryo budasanzwe.”

Dr Ndayambaje yagarutse ku rugendo rutoroshye abarwayi bamwe bakora, by’umwihariko abaturuka kure nka Matimba, aho rimwe na rimwe byabaga ngombwa ko boherezwa i Kigali. Yavuze ko iyo nzira iba imeze nk’inzira y’umusaraba, bityo ashimira abafatanyabikorwa bafasha abarwayi badafite ubushobozi bwo kwiyishyurira imiti n’ibyo kurya.

Yagize ati “Ubonye ibyo kurya ntubone umuti ntiwabaho, wabona umuti ntubone ibyo kurya na bwo ntiwabaho. Turashimira abafatanyabikorwa badufasha.”

Yibukije ko Umunsi Mpuzamahanga w’abarwayi washyizweho na Papa Yohani Pawulo wa Kabiri, ugamije gusabira abarwayi, kwibutsa ko bakeneye kwitabwaho, gushimira abaganga ,abaforomo n’abandi bita ku barwayi no gutekereza ku buzima muri rusange.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyagatare, Dr Ndayambaje Eddy yashimiye abaganga, abaforomo n’abita ku barwayi bose umutima mwiza babikorana.

Mu rwego rwo kwegereza abaturage serivisi, ibitaro bya Nyagatare byatangiye gutanga zimwe muri serivisi zajyaga zitangirwa i Kigali, zirimo kubaga indwara zo mu mubiri, kuvura indwara z’amatwi, mu muhogo no mu mazuru ndetse no kwigisha aho hari abaganga ba kaminuza batatu n’abanyeshuri umunani mu by’indwara z’abagore babifashijwemo n’abaganga b’inzobere.

Musabyemariya Béatrice, umwe mu barwaza, yavuze uko yageze kwa muganga nta byangombwa afite nyuma yo guhamagarwa bamubwira ko umwana we yakoze impanuka. Yagize ati “Nageze hano nta ndangamuntu mfite, ariko bamwakira neza. Nari niteze ko banjugunya hanze kubera kubura ibyangombwa, ariko abaganga ba Nyagatare ni ababyeyi beza.”

Yashimye abaganga n’abafatanyabikorwa bafasha abarwayi kubona ibyo kurya n’ibindi bikenerwa, asaba umugisha ku babitaho, anavuga ko yifuza ko umwana we yazaba muganga kuko “muganga ni izina ryiza.”

Musabyemariya Beatrice ashima imikorere myiza y’ibitaro bya Nyagatare

Bwana Ndorimana Denys, Umuyobozi Mukuru w’Imirimo Rusange (DM) mu Karere ka Nyagatare yavuze ko uyu munsi ukwiriye kwibutsa buri wese ko ubuzima ari inkingi ya mwamba y’iterambere. Yashimiye abaganga barara amajoro bakora amasaha menshi barengera ubuzima bw’ababagana, aboneraho gushishikariza abaturage kwirinda indwara no kwishyura ku gihe ubwisungane mu kwivuza.

Yagaragaje ko mu myaka ibiri ishize hubatswe materinite eshanu ku bigo nderabuzima, hagamijwe kwita ku murwayi.

DM Ndorimana Denys avuga ko akarere ka Nyagatare gahora gaharanira kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi cyane cyane izifasha ababyeyi kubyara neza

Abafatanyabikorwa barimo AJWA Family batangaje ko buri kwezi bishyurira abarwayi babura ubwishyu mu bitaro bine, by’umwihariko abana. Kuri uyu munsi wihariye, bazaniye impano abarwayi bo mu bitaro bya Nyagatare, banatangaza ko mu mpera z’uku kwezi bazagaruka kubishyurira.

Abasilamukazi bo mu muryango witwa AJWA Family bari bateguye impano zitandukanye ku barwayi

Mukamurenzi Pélagie, umukorerabushake umaze imyaka myinshi agemurira abarwayi, yavuze ko yabitewe n’uko na we yigeze kurwarira i Kigali agafashwa n’abandi, bityo akiyemeza kuzajya yitura abarwayi urukundo yagiriwe.

Umwe mu barwayi, Mbarushimana Jean Claude, umaze ibyumweru bitatu arwariye i Nyagatare, yavuze ko atunzwe n’abaganga kuko nta wundi wo kumwitaho afite. Yagize ati “Naje gushaka imibereho ndarwara, uwo nakoreraga yanga kunyishingira. Ubu abaganga ni bo bangaburira, leta ikangurira imiti.”

Uyu munsi wasize ubutumwa bukomeye: ko kwita ku murwayi ari inshingano ya buri wese, kandi ko urukundo, ubufatanye n’ubwitange ari byo bituma abarwayi bumva ko batari bonyine. Mu bitaro by’Akarere bya Nyagatare, Umunsi Mpuzamahanga w’abarwayi wabaye umwanya wo kongera guhuza ibiganza, hibutswa ko ubuzima ari inkingi y’icyizere cy’ejo hazaza.

Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abarwayi ku bitaro bya Nyagatare byatangijwe n’igitambo cya Misa
Umunsi wabimburiwe n’igitambo cy’ukaristiya.

UWAMALIYA Mariette.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
10 ⁄ 5 =