Amazi meza, isoko y’uburinganire
Umunsi Mpuzamahanga wahariwe amazi, wizihizwa buri mwaka tariki 22 Werurwe, watangiye kwizihizwa kuva mu 1993.
Umuryango w’abibumbye Loni (UN/ONU) uvuga ko amazi ari isoko y’uburinganire; kandi ko ikibazo cyayo ku isi kigira ingaruka kuri buri wese, nubwo ari mu buryo butari bumwe; ariyo mpamvu uyu mwaka insanganyamatsiko y’uyu munsi ari “Amazi n’Uburinganire”.
Loni ivuga ko kubura uburyo bwo kubona amazi meza, isuku n’isukura birushaho kongera ubusumbane, bigakomeretsa abagore n’abakobwa.
Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku guteza imbere uburinganire n’uburenganzira bw’abagore ku isi (UN Women), mu mwaka wa 2023 ryagaragaje ko ku isi yose, abagore barenga miliyari imwe, cyangwa abarenga kimwe cya kane cy’abagore (27.1%), batabona serivisi z’amazi meza acungwa neza.
Loni ivuga kandi ko impamvu ari uko aribo bavoma amazi, bakayacunga, ndetse bakita no ku bahuye n’amazi mabi.
Loni ikomeza ivuga ko ibi byose bibatwara umwanya n’amahirwe, bikangiza ubuzima bwabo, kandi bikabangamira umutekano wabo.
Loni iti “Nyamara bacyakunze guhezwa mu byemezo, inshingano, no gutera inkunga gahunda zigenga amazi, aho badahagarariwe.

Loni yanzura ko kugira ngo iki kibazo gikemuke, hakenewe uburyo buhindura ibintu, bushingiye ku burenganzira, butuma ijwi ry’abagore rirushaho kumvikana kandi bugatuma hemera uruhare rwabo.
Loti iti ” Abagore bose bagomba guhagararirwa kimwe mu nzego zose zifata ibyemezo mu rwego rw’amazi, bakagira uruhare mu itegurwa rya buri buryo na politiki”.
Bagomba kandi kuba imbaraga zituma habaho impinduka mu rwego rw’amazi, nk’aba enjeniyeri, abahinzi, abashakashatsi, abakozi b’isuku n’isukura, n’abayobozi b’abaturage.
Loni yibutsa ko bitewe n’ibibazo bikomeye by’imihindagurikire y’ikirere, ibiza bikomoka ku mazi, icyuho mu nkunga, amahame y’imibereho myiza, n’intege nke mu miyoborere, buri wese agomba kugira uruhare rwe mu gucunga amazi no gushyiraho ahazaza hahamye.

Kugira ngo ibi bigerweho, abagabo n’abahungu bagomba kugira uruhare mu guteza imbere uburyo abantu bose babona amazi meza, isuku n’isukura, no kurwanya amahame n’imyitwarire ibuza abagore n’abakobwa gufata umwanya wabo ukwiye.
Ni muri ubwo buryo gusa serivisi zo kubona amazi meza zishobora kugera kuri buri wese uyakeneye, bigatuma abagore n’abakobwa bagira ubuzima bwiza bushimishije, kandi amazi akaba umutungo w’iterambere rirambye n’uburinganire ku nyungu za buri wese.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) ndetse n’iryita ku bana UNICEF, mu mwaka wa 2023 aya mashami yombi yagaragaje ko abantu miliyari 1.8 bakibura amazi meza yo kunywa, kandi mu ngo ebyiri muri eshatu, gufata amazi akoreshwa ahanini bikorwa n’abagore.
Imibare yashyizwe ahagaragara, ikaba yerekana ko mu bihugu 53 abagore n’abakobwa bamara amasaha miliyoni 250 ku munsi bashakisha amazi, inshuro eshatu kurusha bagenzi babo b’abagabo.
