Yahoze aca inshuro none ubu aratanga akazi

Uwemeyima Jeanne D’Arc wemeza ko yari umucanshuro uba akaba ari umubyeyi wiyubashye ndetse unatanga akazi.

Mu gihe hari bamwe mu bagore bataratinyuka ngo bakore imirimo ibabyarira inyungu ndetse bagire uruhare mu igenamigambi ry’urugo kimwe n’abagabo; bamwe mu bagenerwabikorwa ba Hinga Weze, ubu baratinyutse ndetse bamaze kugera kure biteza imbere.

Uwemeyima Jeanne D’Arc ni umwe mu bagenerwabikorwa b’uyu mushinga akaba n’umutubuzi atuye mu kagali ka Kayonza, umurenge wa Mukarange akarere ka Kayonza avuga ko umushinga Hinga Weze wamwigishije agatinyuka akiteza imbere, mu gihe mbere yari umuntu uca inshuro, ubu akaba atanga akazi.

Nari umu mama uca inshuro umunsi ku munsi, nari umu mama ukorera amafaranga 500, arimuka agera kuri 700, icyo gihe rero naje kwitabira gahunda za Leta, mpasanga igikorwa cyo kwandika aba damu mu byiciro bitatu, kwigisha uburyo bwo kwizigama, kwigisha uburyo bw’ubuhinzi no kwigisha gutegura indyo yuzuye.

Hahise haza umushinga wa Hinga Weze, ibyo nakoraga ntago narinzi neza kubikora ku buryo burambye, Hinga Weze yamfashije gushaka ifumbire, guhinga mu buryo bwa kijyambere atari ukuvangavanga imbuto.

Hinga Weze niyo yagiye indangira isoko, ahantu hatandukanye, kugeza uyu munsi nkaba ndi kumwe ni umufatanyabikorwa nkunda kandi nishimiye.

Uko yiteje imbere

Mubyo nitejemo imbere, mfitemo umurima wa hegitari ufite n’ishyamba, Hinga Weze yanguriye ibigori bingana na toni ku mafaranga 380.000. Mu isoko yandangiye nakuyemo amafaranga nyaguramo moto nshyashya, nyimaranye umwaka narayigurishije nguramo uyu murima duhagazemo, imigozi nahinzemo nayiguriwe na Hinga Weze, iyindi yandangiye isoko rinini ryagutse ryo muri RAB.

Ubu mfite inka irakamwa, mfite na moto ntoya iyahirira ubwatsi, mfite igikuka cya hegitari 1 n’igice.

Uyu munsi ndi umumama wiyubashye kandi wihesheje agaciro, ntago nshobora kubura amafaranga 300.000 cyangwa 400.000 kuri konti kugeza ubwo nzongera nkabona irindi soko.

Uyu munsi ndi umuntu ugurisha ibijumba ku bufatanye na Hinga Weze ku isoko rinini mu ruganda rw’imigati i Kanombe.

Ndi umuntu wakoreraga abandi, uyu munsi ndikorera kandi ngakoresha abandi.

Uwemeyimana yatangiye abona amafaranga ibihumbi 150 bivuye  mu mbuto y’ibijumba ariko ubu ageze ku rwego rwo  gutuburira iyi mbuto ku buso bwa hegitari 3 aho abona agera kuri miliyoni zisaga 7.

Uwizeyimana  yemeza ko azakomeza  gutubura imbuto y’ibijumba kugira ngo n’igihe umushinga Hinga Weze uzaba utagikorera mu Rwanda  azakomeze ageze imbuto ku bahinzi.

Mu bikoresho  yahawe n’uyu mushinga harimo ingorofani, imbuto nshya n’ibindi bikoresho  bifite agaciro ka  miliyoni 3.

Hinga Weze imaze gutanga imbuto y’ibijumba ingana toni 554 n’ibilo 689.

Umushinga Hinga Weze watangijwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishizwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika Wita ku Iterambere Mpuzamahanga (USAID); umaze guha abahinzi 100 toni 554 n’ibilo 689 z’imbuto y’ibijumba nkuko byatangajwe n’Umujyanama mu bijyanye n’ubutubuzi  bw’imbuto muri Hinga Weze, Rurangwa Maurice.

Uretse imbuto y’ibijumba, Hinga Weze yanatanze imbuto y’ibishyimbo ingana na toni 180 ku bahinzi barenga ibihumbi 50. Imbuto y’ibirayi hatanzwe  imbuto   iva muri Laboratwari  “Vitro Plantlets”  19,500  ku  batubuzi 4 na bo baha abandi batubuzi 20. Imbuto yo mu kiciro cya gatatu “Pre Base” n’icya 4 “Base” hatanzwe izigera kuri toni 50 zihabwa abahinzi bagera ku 2000. Ibijyanye n’imboga n’imbuto hatanzwe toni 3 n’ibilo 114.

Uyu Mujyanama anavuga  ko intego y’ umushinga ari ugufasha abahinzi  mu kongera umusaruro, kuwugeza ku isoko no kugira imirire myiza  babereka uko bategura  indyo yuzuye ivuye muri  bikorwa byabo by’ubuhinzi.

Ibihingwa bateza imbere ni ibijumba bya orange bikungahaye kuri Vitamini A, ibishyimbo bikungahaye ku butare, ibirayi, ibigori, imboga n’imbuto.

Rurangwa arasobanura icyo bahereyeho ngo batange iyi nkunga.  “ Mu  kuzamura abahinzi twarebye ibyo bakenera  kugira ngo umusaruro uzamuke birimo imbuto nziza, ifumbire n’inyigisho zo kugira ngo bahinge neza. Ni ho twahereye dutanga inkunga ku bahinzi  ku bijyanye n’ubutubuzi bw’imbuto no kuzikwirakwiza mu bandi bahinzi.”

Ikindi nuko nyuma yo kugeza ku batubuzi imbuto zitandukanye zirimo  iy’ibijumba, ibishyimbo, ibirayi n’ibigori  bakurikirana uburyo izo mbuto zituburwa  n’uburyo zigezwa ku bahinzi.

Umushinga  Hinga Weze ufatanyije  na RAB muri gahunda yo kwegurira  abikorera  ubutubuzi bw’imbuto no kuzikwirakwiza mu  bahinzi  watanze imbuto ku batubuzi mu  turere 10 uyu mushinga ukoreramo ari two Bugesera, Kayonza, Gatsibo, Ngoma, Nyamagabe, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, Ngororero  na Nyabihu.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
28 × 14 =