Uwizeyimana Jeanne D’Arc ntazatatira gutubura imbuto y’imigozi y’ibijumba bya orange

Uwizeyimana Jeanne D'Arc, avuga ibyo yagezeho, anashima, ubwo uwari waje ahagarariye USAID Rwanda Bill Hansen n'itsinda bari kumwe bari bamusuye aho akorera ubutubuzi mu kibaya cya Ntaruka. Ifoto: thebridge.rw

Ibi abihera ku nyigisho n’inkunga yahawe n’umushinga Hinga Weze ingana n’amadolari y’Amerika 3984 yo kumufasha gutubura imbuto y’imigozi y’ibijumba bya orange bikungahaye kuri vitamini A , ingana na toni 60.

Uyu mubyeyi atuye mu Murenge wa Mukarange, Akarere ka Kayonza, akorera umurimo w’ubutubuzi bw’imigozi y’ibijumba bya orange ku buso bungana na hegitali 2; buri gihembwe  asarura imigozi ingana na toni hagati ya 30 na 40, mbere yarasaruraga hagati ya toni 3 na 4. Buri mwaka, abahinzi 600 abaha imbuto y’imigozi y’ibijumba bya orange.

Uretse Uwizeyimana, umushinga Hinga Weze watangijwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishizwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika Wita ku Iterambere Mpuzamahanga (USAID); ukorera mu turere 10; umaze guha abahinzi 100 toni 554 n’ibilo 689 z’imbuto y’ibijumba.

Kanda hano usome aho Uwizeyimana yavuye naho ageze abikesha umurimo wo gutubura iyi mbuto

Ku italiki 9 Kamena 2021, Umuryango w’Abanyamerika Wita ku Iterambere Mpuzamahanga (USAID) na USAID Hinga Weze baramusuye abashimira inkunga bamuhaye kuko yamuvanye mu buzima bubi kuri ubu akaba akataje mu iterambere, atibagiwe na bagenzi be.

Uwizeyimana, yakiriye Abaturutse muri USAID Rwanda na Hinga Weze, abereke umusaruro uva mubyo akora. Ifoto: thebridge.rw
Aha ni munzu atuburiramo (green house). Ifoto: thebridge.rw
Muri iyi green house atuburiramo; harimo amoko atandukanye y’imbuto z’imigozi z’ibijumba ariko yose atanga ibijumba bya orange bikungahaye kuri vitamini A. Ifoto: thebridge.rw
Aha naho ni mu murima w’ Uwizeyimana; barimo gusarura imigozi yo kujya gutera. Ifoto:Hinga Weze
Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Solve : *
5 × 2 =