20/11/ 2026 @ 7:31:54 PM

Paris: Abunganira Safari Madjaliwa basabye urukiko kutakira abasaba indishyi

0
img 8941

Mu rukiko rwa Rubanda ruherereye I Paris mu Bufaransa ahakomeje kubera urubanza rwa Safari Madjariwa wari uzwi ku izina rya “Gudi” ukekwaho ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 n’ibyibasiye inyokomuntu, abamwunganira basabye urukiko kutakira abasaba indishyi mu rubanza rwe.

Me Françoise MATHE, umwunganizi mu mategeko w’uregwa, yatanze ibitekerezo ku bijyanye n’abantu n’imiryango yiyemeje kwinjira mu rubanza nk’abaregera indishyi.

Yamaganye bumwe mu busabe bwo kwinjira muri uru rubanza ku ruhande rw’abaregera indishyi bwatanzwe mu ntangiriro y’iburanisha, avuga ko bamwe muri bo “barimo kuvuga ibintu bidafite ishingiro.”

Me MATHE kandi yasabye urukiko gutesha agaciro ubusabe bwose bw’abashaka kwinjira mu rubanza nk’abaregera indishyi, kuko ku ruhande rw’ubwunganizi, abo bantu bamwe nta sano bafitanye n’ahantu hitwa kuri bariyeri yo kwa “Premier”, ari naho ibyaha uregwa ashinjwa bivugwa ko byakorewe.

Mu gihe urukiko rutakwemera icyo cyifuzo, Me Françoise MATHE yasabye ko hakorwa iperereza ry’inyongera kugira ngo hakusanywe amakuru arambuye, anasaba ko Majdalawi SAFARI arekurwa by’agateganyo mu gihe iryo perereza ry’inyongera rizaba rigikorwa.

Ku ruhande rw’abaregera indishyi, Me Domitille PHILIPPART, umunyamategeko uhagarariye CPCR, yibukije ko abantu n’imiryango ahagarariye binjiye muri uru rubanza nk’abaregera indishyi bakurikije ibiteganywa n’amategeko, bityo asaba urukiko kubemerera kwinjira muri urwo rwego.

Me Thibaut ROUFFIAC na we yibukije ko amategeko ateganya ko umuntu ashobora kwinjira mu rubanza nk’uregera indishyi kugeza igihe Ubushinjacyaha butangiye gusaba urukiko gufata umwanzuro ku rubanza.

Me Rachelle LINDON, umunyamategeko uhagarariye umuryango IBUKA France, yibukije ko kwinjira mu rubanza nk’uregera indishyi bitagamije gushaka indonke cyangwa inyungu z’amafaranga.

Yongeyeho ko hari izindi manza zimwe na zimwe zamaze gucibwa burundu kuva kera, ariko kugeza ubu abaregera indishyi muri izo manza bakaba batarahabwa indishyi.

Me Richard GISAGARA na we yagaragaje ko icyemezo cyafashwe n’Urukiko rusesa imanza rw’Ubufaransa (Cour de cassation) cyo ku wa 28 Ugushyingo 2025, ku birebana n’ibyaha by’iterabwoba, gisobanura ko uwahohotewe n’igikorwa cy’iterabwoba ari umuntu wagizweho ingaruka z’ako kanya n’akaga nyakuri ko gupfa, cyangwa umuntu wari hafi cyane y’aho icyo gikorwa cyabereye ku buryo yari afite impamvu zumvikana zo gutekereza ko na we ashobora kugerwaho n’ako kaga. Yasobanuye ko iki gisobanuro gishobora no gukoreshwa ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Me DELAVENNE yibukije ko “bidakwiye na gato guhonyora uburenganzira bw’abantu amategeko yemera ko bakora ibyo bikorwa byo kwinjira mu rubanza nk’abaregera indishyi.”

Naho Me BERNARDINI, umunyamategeko uhagarariye imiryango SURVIE na CAURI, yibukije ko mu rubanza rujyanye n’ibitero by’iterabwoba byabereye i Nice, abantu bagera ku bihumbi 1.000 binjiye mu rubanza nk’abaregera indishyi kuva iburanisha rigitangira. Yavuze ko ibyo nta kibazo biteye mu rwego rw’amategeko, binyuranye n’ibyo uruhande rw’ubwunganizi rwavugaga.

Ku bijyanye n’ubusabe bw’abunganira Safari Madjariwa, Urukiko rwa Rubanda rwabamenyesheje ko ruzafata umwanzuro mu gihe kiri imbere. Aha Nicolas PERON yasobanuye ko kwinjira mu rubanza nk’uregera indishyi bishingiye ku ngingo ya 2 y’Itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha (Code de procédure pénale). Yibukije ko umuntu ashobora kwinjira muri urwo rwego igihe icyo ari cyo cyose, kugeza igihe impaka n’iburanisha birangiriye.

Yongeyeho ko bamwe mu bantu bashaka kwinjira muri uru rubanza nk’abaregera indishyi batari bazi ko iperereza ryari ryarakozwe, ariko ko ibyo bitabambura uburenganzira bwo kuba abaregera indishyi.

Yasobanuye kandi ko kugeza n’uyu munsi hakomeje kuvumburwa ibyobo birimo imibiri y’abishwe, ibyo bikaba ari imwe mu mpamvu zituma kugeza ubu hataraboneka urutonde rwuzuye kandi rudashidikanywaho rw’abazize ibyaha birebwa n’uru rubanza.

Yasabye urukiko gusubika icyemezo ku kibazo cyo kumenya niba ubusabe bw’abo bantu bwo kwinjira mu rubanza nk’abaregera indishyi bwakirwa n’amategeko.

Urukiko rwemeje ko rwakiriye ubusabe bw’abaregera indishyi bwo kwinjira muri uru rubanza, ariko rusubika gufata icyemezo ku kuba ubwo busabe bwemewe n’amategeko, rukazabifataho umwanzuro mu kindi gihe.

Ibirego Safari Madjariwa akurikiranyweho

Safari Madjariwa aregwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi kubera ko byagaragaye ko ariwe wari ukuriye bariyeri y’ahazwi nko kwa “Premier” ubu ni mu karere ka Nyanza intara y’amajyepfo.

Si ibyo gusa kuko akurikiranyweho no kugira uruhare mu bitero byibasiye abatutsi bo mu bwoko bw’abakono bakicwa.

Safari Madjariwa kandi araregwa urupfu rw’abana babiri b’abatutsi bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi aribo Serge na Thierry n’uwitwa Ndatsikira.

Safari Madjariwa , yavutse mu 1965 mu cyahoze ari perefegitura ya Butare , Segiteri Kavumu muri serire Mukoni.Yageze mu Bufaransa mu 2009 aza kubona sitati y’ubuhunzi mu 2017.

Mu 2007 inkiko Gacaca zamukatiye gufungwa imyaka 15 adahari. Urubanza rwe ku rwego rwa mbere biteganyijwe ko ruzapfundikirwa taliki 14 Ukuboza 2026. Biteganyijwe ko hazumvwa abatangabuhamya 54.

Clementine NYIRANGARUYE

About Author

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
17 × 14 =