USAID yatanze amadolari 525.713  azafasha mu kongera umusaruro

Daniel Gies, Umuyobozi wa Hinga Weze n'umwe mu bahagarariye kampani yahawe amafaranga mu gufasha abahinzi bato

Binyujijwe mu mushinga Hinga Weze , USAID yatanze inkunga ingana n’amadolari y’Amerika 525.713 ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda 499.426.888  kuri kampani 7  zatsinze  zizakora mu bikorwa bitandukanye byo kunganira abahinzi bato  nko kuhira, kubaka ibigega byo guhunikamo imyaka n’amaterasi.

Gakwaya Jean Claude afite kampani ikora imirimo ijyanye no kuhira avuga ko asanzwe akorana na Hinga Weze mu bikorwa bijyanye no kuhira aho bakoze hegitali 50, mu karere ka Gatsibo, Bugesera, Ngoma na Kayonza.

Kuri iyi nshuro ya kabiri azakora ku buso bungana na hegitari 20 kuri site ya Ngoma na Bugesera muri Mayange.

Gakwaya aragira ati “twatangaga amapompe ya essence naya mazutu mato kuko wasangaga umuturage aribwo bushobozi afite bwo kugura agapompe n’umupira, kandi wenda afite ubuso bunini. Ariko  aho Hinga Weze iziye yaje itanga ibisubizo ku bibazo abaturage bari bafite ishyiraho amapompe akoresha imirasire y’izuba no guhuza ubutaka nkuko politiki ya leta yabivugaga ibaha imirasire ishobora kuhira kuri buso bugera kuri hegitali 10.”

Mukarukundo Jeanne, Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe gufata neza ubutaka n’amazi

Mukarukundo Jeanne, Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe gufata neza ubutaka n’amazi  agiye gukorana na Hinga weze mu karere ka Karongi, aho bazatunganya ubutaka bungana na hegitali 80 bagakora amaterasi yikora ni ukuvuga imiringoti ifata amazi ikarinda n’isuri.

Mukamana Laurence, Umuyobozi wungirije muri Hinga Weze aganira n’abanyamakuru yagize ati “umushinga Hinga Weze uri hano kugira ngo dufatanye n’abandi bafatanyabikorwa guhangana n’imirire mibi kandi tubashe kwihaza mu biribwa, kuko hari abatarashobora kwihaza mu biribwa no gusagurira amasoko. Ikindi ngo mubyo bamaze gukora byagiye bigaragara ko umusaruro wagiye wiyongera ku buryo bushimishije kandi ari mwiza.”

Daniel Gies, Umuyobozi wa Hinga Weze yavuze ko Hinga Weze ifite intego yo kongera umusaruro ho 50% ku bahinzi 200.000 mu gihe cy’imyaka 5. Aba bafatanyabikorwa bashya bakazafasha mu kongera umusaruro.

Abahagarariye ama kampani yahawe amafaranga na USAID binyujijwe muri Hinga Weze ni abafite impapuro mu ntoki

 

Icyo amafaranga yahawe kampani 7 azakora

  • Carl Group Ltd itunganya ibijumba bya orange yahawe amafarnga y’u Rwanda 31.450.000 azafasha gukangurira abahinzi guhinga ibi bijumba no kubibonera isoko
  • Agrifood Ltd yahawe amafaranga y’u Rwanda angana na 14.374.000 azafasha mu gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi hifashishijwe ikoranabuhanga
  • Bona Natural Fruits Transformation Company Ltd (BNFTC) yahawe amafaranga y’ u Rwanda angana na 25.026.000 azabafasha gukangurira abahinzi kongera umusaruro w’imbuto no kuwutunganya
  • Society Commercial et Miltples Ltd (SOCOSE) ikora imirimo yo kuhira yahawe amafaranga y’u Rwanda angana na  710.080 ikazakorana n’abagenerwabikorwa ba Hinga Weze bo mu karere ka Gatsibo na Kayonza kubuso bunga na hegitali 30.
  • ECM Ltd nayo ikora imirimo yo kuhira aho izakorana n’abagenerwabikorwa ba Hinga Weze bo mu turere twa Bugesera na Ngoma ku buso bungana na hegitali 20.
  • J&R Engineering and General Business Ltd ikora amaterasi yikora (imiringoti) yahawe amafaranga y’u Rwanda angana na 90.935.699 ikazakorera mu karere ka Karongi ku buso bungana na hegitali 80
  • ENAS Ltd yahawe amafaranga angana na 67.436.100 izakoresha mu kwegereza abahinzi bato n’abacuruzi b’inyongeramusaruro inyongeramusaruro mu karere ka Nyabihu.
Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
7 × 19 =