Ibikoresho bya pulasitike byabyazwamo ibindi bitangiza ibidukikije

Amashashi adashakwa mu Rwanda yangiza ibidukikije asanzwe akoreshwa

Abafite inganda zikora ibikoresho muri pulasitike barasaba kongererwa igihe kucyo bari bahawe kugira ngo bibafashe kwishyura amadeni bafitiye banki no kureba uburyo ibi bikoresho byajya bibyazwamo ibindi bitangiza ibidukikije. Ni mu gihe Minisiteri y’Ibidukikije yatangaje ko guhera muri uku kwezi nta gikoresho cya pulasitike cyemewe gucuruzwa mu Rwanda uzabirengaho agahanwa.

Umuyobozi w’uruganda rukora imiheha NBG Limited, Urayeneza Anitha, rwatangiye gukora  kuva mu mpera y’umwaka 2016 kugeza ubu, avuga ko bafite impungenge ku itegeko ryo gukumira ibikoresho bya pulasitike harimo n’imiheha, aragira ati” baduhaye imyaka 2 tukaba twahagaritse gucuruza imiheha, ariko ahari ikibazo ni uko bavuze ko abatugurira bo bahawe amezi 3, ibyo rero tukabifata nk’imbogamizi ikomeye izatuganisha mu gihombo gikomeye cyane ko tuba tutararangiza kwishyura inguzanyo twahawe na banki.”

Urayeneza, akomeza agira ati” kuduha imyaka 2 abacuruzi babahaye amezi 3 ntacyo byatumarira kuko ntabwo wagumya gukora ibyo ukoze abacuruzi batabigura ngo ukomeze gukora.” Icyifuzo nuko habaho kuganira hagati y’abakora imiheha na Leta hakarebwa uburyo byakemuka ariko bidateje igihombo kuri izi nganda cyane ko hari abafite inguzanyo z’amabanki”.

Yemeza ko bemerewe gukora bajya bakurikirana aho imiheha yakoreshejwe iri, igakusanywa ikabyazwamo ibindi kugira ngo idakomeza kwandagara yangiza ibidukikije.

Urayeneza Anitha, Umuyobozi w’uruganda rukora imiheha NBG Limited

Ni mu gihe Wenceslas Habamungu, Umuyobozi mukuru w’uruganda ECO Plastic runagura amasashe yakoreshejwe rukayabyazamo ibindi bikoresho, avuga ko kugeza ubu mu gihe bamaze banagura amasashe kuva yacibwa mu Rwanda byatanze umusaruro ugaragara mu kubungabunga ibidukikije.

Ku kijyanye n’ihagarikwa ryo gucuruza ibikoresho bya pulasitike, Habamungu aragira ati “Leta yakwiga neza itegeko rihana abacuruza amasashe kuko  abacuruza amasashe yabahaye amezi 3, abanyenganda babaha imyaka 2. Ubwo se abanyenganda bazacururiza he kandi ababarangurira barahagaritswe. Twumva nk’abanyenganda bari kuduha iyo myaka 2, abaturangurira bagahabwa ibiri n’igice byadufasha kwishyura amadeni ya banki “.

Icyifuzo  cye nuko bakemererwa gukomeza gukora ibi bikoresho bikabyazwamo ibindi kandi leta igakumira ibikoresho bya pulasitike biva hanze kugira ngo babashe kugenzura ibiri imbere mu gihugu.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya

Minisiteri y’Ibidukikije ivuga ko zimwe mu ngaruka ziterwa n’ikoresha rya pulasitiki zikoreshwa inshuro imwe, harimo gutera umwanda ku nkengero z’imihanda no mu mazi, gufunga inzira z’amazi, kugabanya ubushobozi by’amazi bwo kwinjira mu butaka, bityo bigatuma habaho imyuzure.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya, yavuze ko guhera kuwa 12 Gashyantare 2020, bimwe mu bikoresho bya pulasitiki birimo amasahane, imiheha n’izindi pulasitiki zikoreshwa inshuro imwe nk’ibipfunyikwamo ibiribwa cyangwa ibindi bintu, bibujijwe kongera gukoreshwa mu Rwanda.

Kuva mu 2008, u Rwanda rwabaye igihugu cyaciye ikoreshwa ry’amasashe hirya no hino mu gihugu. 2019, rushyiraho itegeko N°17/2019 ryo ku wa 10/08/2019, ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe. Iri tegeko ryavuguruye iryari risanzwe kugira ngo rigene ibyerekeye izi pulasitiki zindi zitarebwaga n’itegeko rya 2008 kuko byagaragaye ko na zo zitera ihumana ry’ibidukikije”.

 

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
20 ⁄ 5 =