Urukiko rw’ubujurire rwemeje igifungo cy’imyaka 27 cyari cyahawe Dr. Eugène Rwamucyo

Kuri uyu wa Gatanu, taliki 17 Nyakanga 2026, nibwo Dr. Eugéne Rwamucyo wari warajuriye ku gihano yari yahawe taliki 30 Ukwakira 2024 cyo gufungwa imyaka 27 nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi, yongeye kugihabwa.

Dr. Eugène RWAMUCYO yari yarahamwe n’icyaha cy’ubufatanyacyaha muri Jenoside, n’ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyokomuntu.

Ni urubanza rwaberaga mu rukiko rwa Rubanda i Paris mu gihugu cy’ Ubufaransa aho rwari rwabereye.

Uru rukiko rwamuhamije icyaha cyo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Mu rubanza rwa Dr. Rwamucyo , yavuze ko umugore we Mukabanyana Mamérique, ari Umututsikazi, bityo ko atari kwica abatutsi.

Yanahakanye ko nta batutsi biciwe muri Centre Universitaire de Santé Publique de Butare (CUSP), aho yari Umuyobozi Mukuru, ndetse no muri Centre Hospitalier Universitaire de Butare (CHUB).

Nyamara, inkiko Gacaca z’i Butare zari zarahamije Rwamucyo icyaha cyo kwica Cécile Nyirasikubwabo, wari umukozi wa CUSP, afatanyije na Félicité Musanganire, na we wari umukozi wa CUSP mu 1994.

Kuri ubu, Musanganire aba muri Afurika y’Epfo, akaba umukobwa wa Dominique Mbonyumutwa, umugabo we Dr Pierre Mugabo na we yahamwe n’ibyaha bya jenoside.

Mu batangabuhamya babajijwe harimo Dr Rony Zachariah, wageze mu Rwanda ku wa 20 Gashyantare 1994 nk’umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Médecins Sans Frontières (MSF) mu Rwanda. Yakoreraga muri CHUB mu gihe cya Jenoside. Yabwiye urukiko ko hagati y’abantu 150 na 200, barimo abakozi ba CHUB n’abarwayi b’Abatutsi, bakuwe muri iyo bitaro ku ngufu, bakicwa na bagenzi babo bakoranaga, interahamwe ndetse n’abasirikare bo ku Ishuri ry’Abasuzofisiye (ESO).

Ikindi kimenyetso cyatanzwe ni uko, nyuma ya Jenoside, ubuyobozi bwa CHUB bwatangiye igikorwa cyo kumenya amazina y’abakozi b’Abatutsi bishwe muri Jenoside ndetse n’abarwayi b’Abatutsi biciwe mu bitaro cyangwa hafi yabyo.

Habonetse amazina 82, kandi abo bantu bahora bibukwa buri mwaka mu muhango wo kwibuka ubera muri CHUB.

Muri ayo mazina harimo; Karekezi Jean Claude uzwi nka DOGO, Kajeguhakwa Wenceslas, Kezankore, Nyangezi Protais, Kayitegere Capitoline, Mukagakwaya Immaculée, Kabalisa Jean Damascène, Ntawukuriryayo Callixte, Mukamazina Vénantie, Samusoni Wilson, Gakwanzi Marie Claire, Mukangango Vénantie, n’abandi.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
21 ⁄ 7 =