Paris:Dr Eugene Rwamucyo yongeye gukatirwa igihano yari yajuririye
Dr Eugene Rwamucyo waburanishwaga mu bujurire n’urukiko rwa Rubanda ruherereye I Paris mu Bufaransa,mu ijoro ryo kuwa 17 rishyira kuwa 18 Nyakanga 2026, yongeye gukatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 27 yari yajuririye,nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside,n’ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyokomuntu.
Igihano cy’igifungo cy’imyaka 27 ,Dr Eugene Rwamucyo yajuririye kuva kuwa 9 Kamena 2026 ,ni icyo yari yakatiwe n’urukiko rwa Rubanda urugereko rwa mbere kuwa 30 Ukwakira 2024 ubwo rwamuhamyaga ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.
Mu rubanza rw’ubujurire , Dr Eugene Rwamucyo yunganiwe n’abanyamategeko barindwi ku byo yashijwaga birimo ijambo rishyigikira ubwicanyi yavugiye mu nama yo kuwa 14 Gicurasi1994 yabereye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda,yari yatumijwe na Jean Kambanda wari minisitiri w’intebe w’u Rwanda.Iyi nama Dr Rwamucyo yari yayitabiriye nk’umwe mu bahanga bari barimo gushishikarizwa kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi ari nayo ntego nyamukuru y’iyo nama.
Dr Eugene Rwamucyo byagaragaye ko yakoze ibikorwa byo gushyingura abatutsi biciwe I Butare mu buryo butiyubashye, nk’uko Me Clothilde Hazard wari ku ruhande rw’abaregera indishyi yabivuze taliki 13 Nyakanga 2026.
Imyanzuro y’urukiko yo gushimangira igihano Dr Eugene Rwamucyo yari yajuririye yakiriwe neza ku ruhande rw’abunganiye abaregera indishyi.
Me Alice Zarka yavuze ko iyi ari inkuru nziza cyane.
Yagize ati:’’ Iyi ni inkuru nziza cyane ku baregera indishyi bo mu Rwanda bari bamaze imyaka32 bategereje iyi myanzuro.”
Ku rundi ruhande, ugukatirwa igihano Dr Rwamucyo yari yajuririye, ntibyashimishije umukobwa wa Dr Eugene Rwamucyo ngo kuko atari yiteze ko se atsindwa ndetse ko ababaye cyane.
Taliki 15 Kamena 2026 ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwari bwasabiye Dr Eugene Rwamucyo gufungwa imyaka 30, kandi agahamwa n’ibyaha bya jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside n’ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyokomuntu.
Nyuma yo gusabirwa gufungwa imyaka 30, Rwamucyo yasabye urukiko kumugira umwere akarekurwa.
NYIRANGARUYE Clementine
