”Umwana ni umuntu ukwiye kwitabwaho kuva agisamwa”

Bamwe mu bari bitabiriye ubukangurambaga “Tujyanemo mu kurengera abana”.

Abaturage bo mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana basabwe kumenya ibidindiza imikurire y’umwana. Ni mu gikorwa cyo gusoza ubukangurambaga bwo kurengera abana bufite insanganyamatsiko igira iti “Tujyanemo mu kurengera abana”.

Uwingeneye Gerardine wo mu mudugudu wa Kajorero, akagari ka Murehe, Umurenge wa Muyumbu yabyaye yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye afite imyaka 17 ubu afite imyaka 19, yakundanye n’umusore amutera inda, bimuviramo gucikiriza amashuri kuko yagombaga kwita ku mwana we.

Yagize ati ”kumurera ntibyari binyoroheye, barandakariye bakajya bambwira nabi buhoro buhoro barabyakiriye bakajya bamfasha”. Yemeza ko abonye uwahohotewe yatanga amakuru uwabikoze agakurikiranwa.

Bampigiye Francine, ni umubyeyi wo mu mudugudu wa Murehe, akagari ka Murehe, nawe ubu ukangurambaga bufite icyo bwamusigiye. “Mfashe ingamba yuko igihe mbonye umwana atwite nshobora kwitabaza ubuyobozi bukabasha kumubaza aho inda atwite yayikuye na nyirayo.”

Ngenzi Leonard utuye mu Kagari ka Murehe, Umurenge wa Muyumbu yavuze ko ubu bukanguramabaga bumusigiye inyigisho, kuko ubundi kera umwana yahohoterwaga cyangwa agasambanwa bigashirira mu muryango. Yagize ati ” nta gihano cyabaga kiriho icyo gihe ababyeyi b’umwana wahohotewe n’abuwahohoteye babyumvikanagaho bakabashyingiranya bikarangiriraho ntihagire ikimenywa ko ibyo bintu byanabayeho”.

Yakomeje agira ati ” hagize umwana uhohoterwa namujyana mu buyobozi, haba kwa muganga, kuri RIB, hanyuma uwo muntu wabikoze agakurikiranwa. Gusa ikibazo tugira nuko nk’umwana w’umukobwa abihisha n’ubuyobozi bukabura aho bwahera”.

Umunyababanga nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Nyirahabimana Jeanne, yibukije ko umwana ari umuntu ukwiye kwitabwaho kuva akivuka no mu rugendo rw’imikurire ye agomba kwitabwaho na buri wese.

”Igishobora kudindiza umwana harimo n’ihohoterwa tugomba kubikumira”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko muri ibi bihe by’ibiruhuko ariho usanga abana bashobora guhohoterwa; ariyo mpamvu buri wese agomba kurirwanya.
Uyu muyobozi yibukije ubwoko bw’ihohoterwa; ihohoterwa rishingiye ku gitsina, iribabaza umubiri n’ iribabaza imitekerereze cyangwa ubwonko b’umwana.

Gutanga amakuru kare bifasha uwahohotewe.

Abahohoteye abana iyo bamenyekanye, uwahohotewe ahabwa ubutabera;
Abagize ihungabana, bakomerekejwe,barakurikiranwa; abandi basubizwe mu ishuri.

Ubu bukangurambaga bwatangiye ku itariki ya 08/09/2021 busozwa ku ya 30/09/2021.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
21 − 17 =