Umukinnyi Jean Pierre Adams wari umaze imyaka 39 muri coma yapfuye

Jean Pierre Adams, Umukinnyi wa Ruhago, ufite inkomoko muri Senagal wakiniye ikipe y'Igihugu yo mu Bufaransa, 1982 yavunitse mu ivi. Mu gihe abaganga bamuteraga ikinya mbere yo kumubaga byavuzwe ko hakozwe amakosa agendanirako kugeza magingo aya 2021 ntiyongeye kumenya ibimukikije, akaba yashizemo umwuka. Umugore we Bernadette akaba yarakomeje kumwitaho guhera 1982 kugeza uyu munsi taliki ya 6 Nzeri 2021, ubwo yashiragamo umwuka. Ifoto: Google

Jean -Pierre Adams wahoze ari myugariro w’ikipe y’Igihugu y’Ubufaransa yitabye Imana afite imyaka 77 y’amavuko.Yagiye muri Coma mu 1982 ubwo abaganga bamubagaga imvune yoroheje bakoraga ikosa bigatuma ajya muri Coma burundu.

Abakurikirana iby’umupira w’amaguru mu gihugu cy’Ubufaransa bavuga ko Jean -Pierre Adams ufite inkomoko i Dakar mu gihugu cya Senegal ari umwe muri ba myugariro bakomeye ikipe y’igihugu y’Umupira w’amaguru yagize.

Uyu mugabo wageze mu gihugu cy’Ubufaransa afite imyaka 8 gusa yakiniye kdi amakipe akomeye arimo ikipe ya Nice na Paris- Saint-Germain.

Ubwo yagiraga imvune mu mwaka w’1982 yari amaze igihe gito asezeye ku mupira w’amaguru w’ababigize umwuga, akaba icyo gihe yari umugabo ufite abana 2 uw’imyaka 11 n’uw’imyaka 4.
Umukino yavunikiyemo wari umukino wo kwishimisha n’inshuti ze,mu kwitabwaho n’abaganga nibwo yaguye muri Coma.

Mu kubagwa kwe, umuganga wamuteraga ikinya yakoze ikosa ryafunze inzira zijya mu bihaha bituma abura umwuka, umutima we urahagarara.Icyo gihe umuganga wamuteye ikinya n’uwamufashaga bahanishijwe gusa gufungwa ukwezi 1 no gucibwa amande y’amaeuro 750.

Ibyo byatumye uyu mugabo ajya muri Coma burundu aho atashoboraga kuba yagenda, kuvuga, n’ibindi. Akaba yarashoboraga gusa gufungura amaso no kuyafunga. Nyuma y’amezi 15 ari mu bitaro yaje kujyanwa mu rugo iwe aho yari amaze iyi myaka yose yitabwaho n’umugore w’umuzungu bari barashakanye ariwe Bernadette.

Jean Pierre Adams ari kumwe n’umugore we Bernadette hamwe n’abana babo, ataravunika.

Mu kiganiro yagiranye na CNN mu mwaka wa 2020 Bernadette yavuze ko urukundo rukomeye yakunze umugabo we arirwo rwatumye atemera ko bamurangiriza ubuzima cyangwa bamuhuhura ibizwi nka Eutanasie mu ndimi z’amahanga bikorerwa abafite uburwayi bukomeye bigaragara ko nta cyizere cyo kuzakira gihari. Bernadette yavugaga ko mu minsi mikuru agenera impano umugabo we kandi akaba yizera ko nubwo yari ari muri coma, ijwi rye yaryumvaga. Urukundo rukomeye rw’aba bombi rwahamijwe kdi n’abaganga bavuga ko mu gihe umugore we yabaga amuri hafi, Jean -Pierre yabaga afite akanyamuneza kenshi.

Kuri ubu umugore we Bernadette utarigeze amusiga amaze gusaza.
Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
26 − 7 =