2020-2021: Abantu 285 bariyahuye

Ubuzima ni Impano itangwa n'Imana. Nta kintu na kimwe cyagakwiye kuba intandaro yo kwiyahura. Ifoto: thebridge.rw

Ibi byatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, aho mu mwaka wa 2019-2020, hiyahuye abantu 291. Amakimbirane yo mu rugo akaba ariyo aza ku mwanya wa mbere kuko yatumye hiyahura abantu  81 bangana na 28%.

Abantu 47% biyahuye ntihamenyekanye icyatumye biyaka ubuzima, 8% biyahuye babitewe n’uburwayi bwo mu mutwe, 4% babitewe no kwiheba, 3% babitewe n’amakimbirane akomoka ku butaka, 3% babitewe n’indwara zidakira, 2% biyahuye babitewe no kubengwa, 2% babitewe n’amadeni naho 2% babitewe n’igihombo.

Muri aba; biyahuye, abagabo nibo benshi biyahuye ku kigero cya 82%, naho abagore biyahuye ni 18%.

Intara y’Iburasirazuba niyo ifite umubare w’abiyahuye benshi bangana na 29%; Intara y’Iburengerazuba abiyahuye ni 23%; Intara y’Amajyaruguru hiyahuye 19%; Intara y’Amajyepfo hiyahuye 18%; naho Umujyi wa Kigali hiyahura 11%.

Akarere gafite umubare munini w’abiyahuye mu myaka 2 ishize ni Nyagatare hiyahuye 7%; Gasabo 6%; Rutsiro 6%; Gicumbi 6% na Karongi 5%.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
24 + 7 =