Ubuzima bwa Folorunsho Alakija,Umugore ukize muri Afurika

Folorunsho Alakija,Umugore ukize muri Afurika

Umunyanijeriya Folorunsho Alakija, ni umugore uza ku mwanya wa 1, mu bakize ku mugabane w’Afurika, akora ibijyanye n’imideli, ubucuruzi bw’amavuta akagira n’inganda  zishushanya.

Folorunsho yavutse taliki ya 15 /7/ 1951, afite imyaka 69 y’amavuko yavukiye muri Nigeria mu mugi wa Lagos ahitwa Ikorodu. Ni umwe mubashabitsikazi  bakomeye  hano ku mugabane w’ Afurika no ku isi muri rusange.

Yashyizwe ku mwanya wa mbere n’ikinyamakuru Forbes Magazine nk’umugore wa mbere ukize muri Nigeria, aho afite akayabo ka biliyoni 1 y’amadorari y’ Amerika. Yanashyizwe ku rutonde nk’umugore wa kabiri ku isi uvuga rikijyana aho ari ku mwanya wa 87 mu bagore bakomeye ku isi nkuko byashyizwe ahagaragara na Forbes Magazine.

Folorunsho yavukiye mu muryango wa  Chief L.A.Ogbara, yize ikiburamwaka ahitwa Our Ladies of Apostle, kuva mu 1955 kugeza 1958. Ku myaka 7 gusa yerekeje mu Bwongereza  gukomerezayo amashuri abanza aho yize  ahitwa Dinorben School for Girls mu 1959 kugeza 1963. Asoje amashuri ye abanza  yasubiye muri Nigeria aho yize mu kigo cya Isilamu giherereye Sagamu, Ogun State muri Nigeria; nyuma yaje gusubira mu Bwongereza aho yasoreje amasomo ye ahitwa   Pitman’s Central College.

1974 yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa muri Sijuade Enterprises, Lagos. Akomereza muri  National Bank of Chicago yaje kuba FinBank. Ahava atangiza kampani y’abatayeri yise Supreme Stitches, mu myaka mike gusa iza kuba inzu y’imideli, ayita Rose  of Sharon House of fashion.

Folorunsho yabaye umuyobozi wa FADAN (Fashion Designers Association of Nigeria) yateje imbere inamenyekanisha  umuco w’abanyanijeriya binyuze mu mideli.

Muri Mata 1993 nibwo yinjiye mu bijyanye n’ubucuruzi bw’amavuta, aho yaje kubihererwa uburenganzira (license), kampani ayita  Alakija’s Company, Famaafa Limited . Nzeri 1996, yasinye amasezerano y’ubufatanye na kampani yitwa Star Deep Water Petroleum Limited nayo ikora ibijyanye n’ubucuruzi bw’amavuta.

Si umushabitsi gusa kuko afite umuryango ufasha  imfubyi n’abapfakazi binyuze mu myigire ndetse na business ikaba yitwa  Rose of Sharon Foundation. Folorunsho Alakija ni  umubyeyi w’abana 4 b’abahungu, akagira umwuzukuru 1.  Mu mwaka wi 1976 Ugushyingo, nibwo Foluronso yashakanye n’umunyamategeko Modupe Alakija ukomoka mu muryango  wa  Adeyemo Alakija bakaba  batuye  mu murwa mukuru Lagos  muri Nigeria.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
29 − 11 =