Covid19: Ifunga ry’amashuri ryatumye hari abanyeshuri bajya muyindi mirimo  

Uyu mukobwa ni umunyeshuri, muri iki gihe batiga, akora mu materasi. ( Foto: Umukunzi)

Bamwe mu banyeshuri batuye mu cyaro, akarere ka Ngororero, muri iki gihe batiga bakora imirimo itandukanye harimo ubuhinzi, ubuyedi n’ubucuruzi kugira ngo bazunganire ababyeyi igihe basubiye ku ishuri.

Iyo utembereye mu mirenge imwe n’imwe yo mu karere ka Ngororero usanga abakobwa bari mu kigero cyo kwiga, bari mu mirima bahinga, barimo gukora amaterasi, abandi bikoreye udufaka turimo ibyo bagiye gucuruza nibyo bavuye guhaha.

Mu kiganiro bamwe muri aba bakobwa bagiranye n’umunyamakuru wa The Bridge Magazine bavuze ko banze kwicara ntacyo bakora kandi bazakenera ibikoresho igihe cyose amashuri azongera gufungurira imiryango.

Muhawenimana Odila yiga muri groupe scolaire Kintobo mu karere ka Nyabihu mu mwaka wa 2 w’amashuri yisumbuye. Yagize ati « impamvu ntari ku ishuri ni corona yabiteye mbona ko ntakomeza ngo nicare mu rugo nza gukora hano mu materasi, amafaranga nzahembwa nzayaguramo ibikoresho kugira ngo nunganire ababyeyi ».

Aba ni bamwe mu banyeshuri, basigaye bakora ubucuruzi muri iki gihe cy’ifunga ry’amashuri.
( Foto: Umukunzi)

Umubyeyi utuye mu murenge wa Sovu, akarere ka Ngororero aragira ati « nkubu hariya baduhaye ifumbire, nk’umwana wari umunyeshuri yagiye gukora ikiraka cyo kwikorera ifumbire, uyu amfasha kurera umwana mfite, nundi ufite imyaka 18 yaragiye kurangiza secondaire we namusabiye akazi ko gukora ikiyede niho yagiye tuba dushakisha imibereho ».

Habumuremyi Jean Damascene nawe atuye mu murenge wa Sovu  yagize ati « Abana bamwe babaye nk’ibirara, sinzi ko bose bazasubira  ku murongo neza, ni ukuri tubona bafungura amashuri abana bagasubira ku ishuri kuko nta n’isuku bakigira, ntibakurikira amasomo kuri radio kuko abenshi n’abatazigira na televisiyo zigira bakeya ».

Imyiteguro y’itangira ry’amashuri irarimbanije, hafi mu gihugu cyose hubatswe ibyumba by’amashuri. Minisitiri w’ Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yavuze ko amashuri natangira buri mwana azajya yicara ku ntebe ye.

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
27 + 15 =