Muhanga-Huye: Abana bo mu muhanda bagowe no kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19

Aba ni bamwe mu bana bo mu muhanda. (Foto: Umutesi)

Muri iki gihe isi yose ndetse n’u Rwanda  muri rusange bihanganye  no kurwanya iki cyorezo hakomeje kugenda hashyirwaho ingamba zitandukanye hirya  no hino zo kukirwanya, iyo urebye hafi ya zose nta n’imwe  aba  bana bubahiriza bitewe n’ubuzima babamo. Ibi bishobora kubagiraho ingaruka igihe hagize umwe muri bo wanduye iki cyorezo kuko byoroshye kuba bakwanduzanya .

Mu mujyi wa Muhanga mu masaha y’umugoroba, abana bo mu muhanda bari hagati y’imyaka hagati y’imyaka icyenda na cumi n’itatu, mu ijwi rituje ryuzuye ikinyabupfura barasaba igiceri cyo kugura irindazi ryo kurarira, bagira bati ”mabuja, bosi wampaye  igiceri  ko mburaye, waba ubahaye cyangwa se ntacyo ubahaye bagusezerana umutima mwiza n’ijwi ryuje ikinyabupfura ngo urugendo rwiza”. Ni abana usanga banduye kumyambaro ndetse no ku mubiri bityo iyi mibereho y’abo ikaba imwe mu mbogamizi bafite zo kwirinda no kurwanya COVID-19, dore ko abenshi muri bo ntadupfukamunwa bambaye, ndetse  hari  n’abatwambaye  ari  utwo  batoraguye, gukaraba  ni  hafi ya ntabyo.

Mu kumenya  uko  bahanganye n’iki cyorezo u Rwanda n’Isi muri rusange  bahanganye  na cyo, abanyamakuru barabegereye baganiriza, maze bagaragaza uko amakuru yo kwirinda bayamenya ndetse nuko bashyira mu bikorwa ingamba zo ku kirinda. Mubyobagaragaje nuko coronavirusi bayumvana abantu babanyuraho babivuga  cyangwa  bakabyumva  kuri  radiyo   ya  gare  n’iyo mu isoko  bigendera.

M.F.  w’imyaka 13 umaze  umwaka  urenga mu muhanda , yabanje  kuwubamo mu mujyi wa Nyanza nyuma  yimukira  I  Muhanga, avuga  ko   amakuru  afite   yumvise  radiyo  ya  gare  ivuga  ko mu Rwanda haje indwara mbi yitwa  COVID-19 kandi kuyirinda bisaba kwambara agapfukamunwa n’ubwo  kuri bo kutubona bibagoye. Mbarushimana akomeza  agira ati ”dore numvise ko kuyirinda ari  ukwambara  agapfukamunwa  mfite  kamwe  umubosi yanguriye, iyo nakameshe ngenderaho, ariko hari abandi tubana batatugira, hari n’abadutoraguye mu myanda, kuko nta mafaranga tugira yo  kutugura.

U.F. nawe uba mu muhanda avuga ko bagowe n’imibereho babayeho itabemerera kwirinda uko bikwiye ati ”nk’ubu twumva bavuga ko ari ugukaraba cyane kandi twe ntaho tubona amazi tuba twihigira icyo kurya,  ngo ni ukwambara agapfukamunwa kandi utwo twambara ni utwo twatoragoye mu myanda iri inyuma y’isoko twanduye bari bajugunye tujya kutumesa mu mugezi kugira ngo tujye tubona uko dukwepana na polisi. Uyu mwana akomeza agira ati “ubundi ngo abantu bagomba guhana intera kandi twe twirarira hariya kuri sitasiyo ugana I Kabgayi aho bakunze kwita kuri pulato, n’ahandi habonetse muri uyu mujyi muri rigori turi benshi, usanga akenshi tuba turwana dupfa ibyo kurya twatoraguye “.

Ibibazo aba bana baba mu muhanda mu karere ka Muhanga bafite, babihuriye ho n’abandi bana b’inzererezi bagaragara mu mujyi wa Huye, urugero ni urw’ uwitwa Ruzindana Jean de Dieu wiyemerera ko udupfukamunwa batwambara badutoraguye mu myanda kugira ngo badafatwa na Polisi. Ati ”twebwe twirindirwa n’Imana kuko mu muhanda amakuru ntituyamenya neza uretse kuba watambuka nk’ahantu ukabyumva kuri Radio babivuze, ariko ntibitworoheye bitewe n’uburyo tubayeho”.

Nyuma yo kumva bamwe muri aba bana baba mu mihanda batubwira uko babayeho muri iki gihe, Isi yose ihanganye no kurwanya iki cyorezo, twegereye umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mukagatana Fortunée atubwira ingamba bafitiye aba bana. Agira ati ”ubu imbaraga nyinshi twazishyize mu gusubiza aba bana mu miryango kuko kwirindira mu muhanda bitoroshye, gusa ikibazo ni uko tubajyana bugacya bagarutse, no muri iki gihe cya COVID-19 hari abo twacyuye n’ubwo harimo abongera bakagaruka, ariko ni urugamba rudasaba umunsi umwe ni uguhozaho”.

Uyu muyobozi kandi akomeza agira ati” dufatanyije n’inzego z’abikorera dukomeje gukumira abo bana, tubasaba ko batinjira muri gare, mu masoko n’ahandi, twifashishije inshuti z’umuryango ndetse n’abakuru b’umudugudu barimo kubarura abo bana bari mu mihanda, bagahabwa udutungo tugufi tubafasha kuguma mu rugo, abaturutse mu tundi  turere dukorana  na two tukababashyikiriza bagasubizwa mu miryango yabo”.

Ababyeyi  n’inzego  zitandukanye  basanga  hari  igikwiye  gukorwa

Mukayisenga Annonciata ukora imirimo yo gusukura umujyi wa Muhanga avuga ko nkawe uhura cyane n’aba bana, nawe abona iki kibazo cy’abana  gihangayikishije ati ” abana nta dupfukamunwa bagira, ntibajya bakaraba ni ukwirirwa bazenguruka uyu mujyi, nk’ubu ni ukwirirwa ndwana nabo basandagiza iyi myanda  bashakamo  ibyo barya, iyo  bumvise  ngo  baje  kubafata  baza gushakamo  udupfukamunwa, ubwo se urumva iyi ndwara ibagezeho batashira, kandi si bo gusa kuko hari n’utundi twana tuza  gusabiriza  tugasubira  iwabo, usanga  bakwanduza  imiryango  baturutsemo.”

Umuyobozi  ushinzwe guhuza gahunda z’ Impuzamiryango y’Uburenganzira bwa Muntu CLADHO n’uburenganzira bw’abana Evariste Murwanashyaka avuga  ko uburyo  bariya bana  babayeho byoroshye cyane kuba bakwandura, ati ”nk’ubu  birirwa batoragura ibyo biboneye harimo n’utwo dupfukamunwa bambara batoraguye, kandi ubona ubuyobozi busa nk’ubufite  ibindi  byinshi  bahugiyemo, ukabona abo bana  batitaweho”.

Murwanashyaka  akomeza avuga ko bakomeje gutabariza aba bana, kuri ubu  hari hamwe byakozwe abana basubizwa mu miryango, hakifuzwa  ko  hashyirwaho  aho  bakusanyiriza  abatarajya mu miryango  bakabashyiriraho   ubwirinzi  budasanzwe.

Hategekimana  Lambert, Umuyobozi  w’ishami  ryo  kurengera  abana no kubera  umubyeyi  umwana  utabyaye, muri komisiyo  y’Igihugu y’Abana avuga  ko uburyo bwo  kubarindira mu muhanda  budakemura  ikibazo.  Ati ” ahubwo turigukorana  n’uturere  ngo  babashe  gusubiza   aba bana mu miryango, kuri ubu rero ibikorwa byariyongereye, abana basubijwe mu miryango gusa n’uko  kubera  iki cyorezo  abana  batiga  hariho  ubuzererezi  budasanzwe, ugasanga  byarazamuye umubare, nk’ubu  mbere y’iki cyorezo ku bushakashatsi bwakozwe  abari mu mujyi  wa Kigali no mu duce two hirya no hino mu gihugu bari 2882, ariko kuri ubu hibanzwe mu gukumira no guhangana n’iki cyorezo nta bundi bushakashatsi burakorwa, igihangayikishije  rero   ni aba bagenda bakongera bakagaruka bikaba biri  mu bisaba imbaraga”.

Dr  Otto  Niyonsenga ushinzwe  gukurikirana  ibigendanye  n’ikicyorezo mu ntara  y’amajyepfo, avuga  ko  nta  bwandu  bw’ababana barabona, ariko ko  hari impungenge  ko hagize umwe muri bo  urwara yakwanduza benshi,  akaba ariyo mpamvu  byaba byiza basubijwe mu muryango, kuko nubwo bo  umubiri wabo ugifite ubwirinzi ariko bashobora gushyira mukaga  ubuzima  bw’abakuze, igihe  bahuye  nabo  hari uwagize   ibyago  byo  kwandura.

Muhanga  na  Huye  ni tumwe mu turere  dutandatu (6) twunganira  umujyi  wa  Kigali, ubona ari imijyi ikomeje  kugenda itera imbere cyane, naho rero usanga higanje abana b’inzerere zibateje  impungenge  kubera imibereho barimo, ishobora kuba inzira yoroshye yo kwanduriramo  cyangwa se kwanduzanya iki cyorezo. Mu gukemura iki kibazo hafashwe ingamba zo gusubiza aba bana mu miryango yabo, kuri ubu akarere  ka  Muhanga  kamaze gucyura  abana  basaba 35 muri aya amezi abiri  ashize. Gusa hataha bamwe, bugacya haje abandi.

UMUTESI Marie Rose na  UWAMBAYINEMA Marie Jeanne

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
3 − 3 =