‘’Ubufaransa ntibushobora kuba ubuhungiro bw’abahungabanya uburenganzira bwa Muntu’’ Me Antonin Gavellin

Bucyibaruta ukurikiranyweho ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, aburana yicaye mu kagare mu rukiko rwa Rubanda i Paris.

Mu rukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa, abunganira abaregera indishyi  mu myanzuro batanze mu rubanza rwa Laurent Bucyibaruta ushinjwa ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi 1994, bavuze ko Ubufaransa budashobora kuba indiri y’abajenosideri.

Urukiko rwa rubanda rw’i Paris rwumvise Me Antonin Gavellin umunyamategeko wa FIDH (Fédération internationale pour les droits humains). Ati banyakubahwa icyemezo mugiye gufata cyo kugaragaza ko Laurent Bucyibaruta ahamwa n’ibyo aregwa cyangwa ari umwere ni icyemezo mugiye gufata mu izina ry’Ubufaransa.

Muzagaragaza ko Ubufaransa budashobora kuba ubuhungiro bw’abantu bahungabanya uburenganzira mpuzamahanga bwa muntu, icyemezo cyanyu kigomba kwereka abantu bakora ibyaha byo guhungabanya uburenganzira mpuzamahanga ko no mu Bufaransa bazakurikiranwa kandi bagahanirwa ibyo bakoze.

Mugiye gufata icyemezo ku byaha biregwa Bucyibaruta kikaba ari cyo cyaha kiremereye kurusha ibindi byose mu mategeko yacu hano mu Bufaransa. Hari ikintu nshaka kubabwira tumvise cyane muri uru rubanza ko abategertsi ntacyo bari bashoboye gukora ko hari chaos total (imvururu), ndagirango mbabwire ko ibyo atari byo na gato.

Muri kiriya gihe cya jenoside ubutegetsi bwarakoraga hari bus (bisi) za ONATRACOM zatwaraga abajya kwica, hari za katerepulari zakoreshwaga mu gucukura ibyobo byatabwagamo abatutsi bishwe, si ibyo gusa kandi kuko izo katerepulari zanakoreshejwe mu gusenyera za kiliziya ku batutsi, abajandarume bari ahantu hose, kuvuga ko abategetsi ntacyo bari bashoboye rero si byo na gato.

Hari abafungwa bagiye bajyanwa mu guhamba abatutsi bishwe, ibyo byakorwaga n’abategetsi. Hari hagunda yiswe auto defense civile yari igamije guha intwaro abahutu ngo bakomeze umugambi wo kwica. si byo na gato kuvuga ko iyicwa rya perezida ari ryo ryatumye abaturage barakara bakica bagenzi babo bari baturanye. Banyakubahwa ntabwo iyicwa ry’abatutsi ari ikintu cyaturutse mu kirere, ni ikintu cyateguwe neza n’ubutegetsi ,icyemezo mugiye gufata muragifata mu izina ry’Ubufaransa kandi no mu izina ry’ubumuntu (humanité).

Imyanzuro y’ Avocat uhagarariye umuryango SURVIE

Perefe Bucyibaruta yaranzwe no kubahiriza amabwiriza yose yagiye ahabwa na guverinoma. Guhuriza abantu benshi ahantu hamwe ni cyo cyatumye hicwa abatutsi benshi kandi mu gihe gito ibyo byose Laurent Bucyibaruta yabikoze abizi neza kandi azi icyari kigamijwe ni byo mu gifaransa twita participation consciente. Ibyo bisanzwe muri mu buryo bukoreshwa n’abafite umugambi wo kurimbura icyiciro runaka cy’abantu.

Ubundi buryo bukoreshwa kenshi ni ukuyobya abantu mu itangazamakuru hagakoreshwa imvugo runaka. Urugero nabaha muri jenoside yakorewe abatutsi ni uburyo hakoreshejwe ijambo umwanzi aho FPR yitiriwe abatutsi bose maze abicanyi bakabica bumva barimo kurwanya umwanzi ko nta cyaha bakora na gato.

Bucyibaruta yagiye mu nama ya guverinoma tariki 11 Mata 94 ayivuyemo akoresha inama ba superefe na ba burugumestre abasubiriramo ayo mabwiriza, icyo tubona cyananditswe na Alison Des Forges, Laurent Bucyibaruta atigeze yitandukanya na gato n’umugambi w’abari bamukuriye, ntiyigeze aca ku ruhande rw’ayo mabwiriza yakomeje kumvira guverinoma ku mabwiriza yatangaga yose (il a été un fonctionnaire loyal).

Ikindi nabibutsa ni ubutumwa Bucyibaruta yatanze atangaza icyiswe ihumure (campagne de pacification). Iki ni ikintu cyatumye n’abarokotse bari bakihishe hirya no hino bajya ahagaragara bakeka ko amahoro yabonetse koko ariko ntibyari byo na gato kuko bose bahise bicwa, nta humure ryigeze ritangwa. Ndashaka kubabwira ko nta kintu cy’impanuka cyabaye mu bwicanyi bw’abatutsi, ibitero byagiye bitegurwa kandi bikayoborwa mu buryo bwizwe neza, iyo bitaba ibyo nta kuntu Murambi, Cyanika na Kaduha byose byari gutererwa rimwe, uwo ni umugambi wa jenoside.

Ba nyakubahwa ndagirango mbabwire ko ubuhamya twumvise muri uru rubazna bugaragara neza ko Laurent Bucyibaruta yari azi neza ko abatutsi bicwa kandi ko hateguwe umugambi wo kubica, ikindi nababwira ni uko Bucyibaruta yari afite ubutegetsi, yari perefe kandi yakomeje kuba we kugera mu kwezi kwa karindwi 1994 tukibuka ko yatwibwiriye ko yahunze mu kwezi kwa karindwi jenoside irangiye.

Ikindi nabibutsa Bucyibaruta yiyemereye ni uko iruhande rw’aho yari atuye hari bariyeri ebyiri kandi usibye n’ahongaho ntabwo yigeze atubwira ko hari ubwo yaba yarigeze agira ingorane zo kunyura kuri za bariyeri, hose yaritambukiraga ntawe umuhangaritse kubera ko yari perefe. Ikindi mwibuke ubuhamya twahawe na François Graner atubwira ko kimwe mu byatangaje abasirikare b’abafaransa bakigera mu Rwanda baje muri operation turquoise ni uburyo basanze inzego z’ubuyobozi zubakitse kandi zikorana neza (organisation administrative) nta kajagari gahari mu mikoranire y’inzego.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
1 × 27 =