Imwe mu mwanzuro y’abunganira abaregera indishyi mu rubanza rwa Bucyibaruta

Ku rukiko rwa Runda i Paris, aho Bucyibaruta aburanira ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi ashinjwa.

Urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa taliki ya 7 Nyakanga 2022, rwumvise abunganira abaregera indishyi batanga imyanzuro yabo mu rubanza rwa Laurent Bucyibaruta ushinjwa ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Umunyamategeko wabimburiye abandi ni Me Gille Paruelle. Yatangiye yibutsa urukiko ko mu gihe rwatangiraga kuburanisha Laurent Bucyibaruta tariki ya 9 y’ukwezi kwa Gatanu 1994 ibihumbi n’ibihumbi by’abatutsi bari baramaze kwicwa mu Rwanda no muri perefegitura ya Gikongoro yayoborwaga na Bucyibaruta byumwihariko ; Kibeho hagati ya tariki 14 na 15 Mata, Murambi, Cyanika na Kaduha tariki 21 Mata 1994, abapadiri n’abafungwa muri gereza ya Gikongoro tariki 22 Mata 1994 n’abanyeshuri bo muri Marie Merci i Kibeho tariki ya 7 Gicurasi 1994. Me Paruelle ati ‘’mu gihe cy’amezi abiri mumaze muburanisha urubanza abatutsi bagera kuri miliyoni bari baramaze kwicwa mu Rwanda’’.

Me Paruelle abwiye urukiko ko uru rubanza rufite agaciro kanini nubwo rutigeze ruvugwa cyane mu itangazamakuru ry’Ubufaransa kimwe nuko mbere ya jenoside amazina nka Kibeho, Murambi, Cyanika na Kaduha atari yarigeze avugwa na gato mu itangazamakuru mpuzamahanga.

Nubwo bimeze bitya ariko uru rubanza rufite agaciro kuko rubaye hagiye gushira imyaka hafi 30 abarokotse jenoside yakorewe abatutsi  bategereje ubutabera, ubu mukaba muburanisha umuntu wari perefe abarokotse batizeraga ko azaburanishwa kubera ko yari yarahunze u Rwanda.

Me Paruelle yakomeje yerekana ko jenoside yakorewe abatutsi yatangiye tariki 7 Mata 94 yari yarateguwe ndetse inakorerwa igerageza mbere ya 1994 mu bice binyuranye birimo cyane cyane nka Bugesera iherereye mu birometero bike uvuye i Kigali. Jenoside yarateguwe kandi mu buryo bukomeye kuko n’inzego z’ubutegretsi mu Rwanda zari zubakitse neza mu Rwanda.

Perefe mu Rwanda rwa 1994 yari umuntu ukomeye kandi ufite ububasha, yari nka perezida wa repubulika muri perefgitura ye kandi yaravugaga akumvwa, yari umuntu ufite icyubahiro kandi ugera hose ni yo mpamvu na Laurent Bucyibaruta yabashije kuva ku Gikongoro akajya i Kigali tariki 11 Mata 1994 mu nama ya guverinoma mu gihe abandi baturage batagendaga. Ndashaka rero kwibaza ibi bibazo. Ni gute nka Laurent Bucyibaruta yatubwira ko bariyeri zitari zigamije gufata abatutsi, ni gute twakwemera ibyo avuga ko atigeze abona abantu biciwe kuri izo bariyeri, ni gute twakwemera ibyo avuga ko ari kuri perefegitura atashoboraga kureba i Murambi ? Ni gute twakwemera ko tariki 21 Mata 1994 atashoboye kujya i Murambi ahantu hiciwe ibihumbi hafi 50 mu munsi umwe gusa?

Muraburanisha rero Bucyibaruta wabonye ibyo bihumbi n’ibihumbi by’abantu bicwa ku butaka yari abereye perefe. Me Paruelle yakomeje asobanurira urukiko amateka asharira abaregera indishyi yunganira banyuzemo mu gihe cya jenoside, uburyo biciwe abantu benshi nubwo barokotse bakaba bahorana ibikomere batewe n’ayo mateka, ati ni mu izina ry’abo bose mbasaba kugaragaza ukuri, mu cyemezo muzafata muzatekereze abarokotse bategereje ubutabera.

Umwanzuro w’avocat uhagarariye umuryango mpuzamahanga urwanya ivangura ry’amoko (ligue internationale contre le racisme et l’antisemitisme LICRA)

Muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda tuzi abantu bagiye baba intwari bakarwana ku bicwaga, muri abo nababwira gusa nk’uwitwa Gisimba warwanye ku bantu benshi n’imfubyi mu Mujyi wa Kigali. Ba nyakubahwa ntabwo ibyo dushinja Bucyibaruta ari ukuba atarabaye intwari nk’abongabo, ntabwo twamusaba ngo nawe abe yarabye nk’abo mu Rwanda bita abarinzi b’igihango kubera ibikorwa by’indashyikirw bakoze. Bucyibaruta arashinjwa kuba ntacyo yakoze nk’umuyobozi ngo arengere abicwaga kandi yari abashinzwe nk’umuyobozi ibyo nibyo mu gifaransa twita complicité par abstention.

Bucyibaruta arahamwa n’ibyaha akurikiranwaho kubera ko ntacyo yakoze kandi yaremeraga ibyategurwaga, yarabonaga abantu bari mu kaga ariko ntagire igikorwa gifatika akora ngo abatabarize abatutsi be kwicwa, icyo ni cyo twita lacheté coupable!

Iyo Bucyibaruta avuga ko yari afite ubwoba bw’uko na we yakwicwa ibyo si byo na gato ntabwo yigeze abagaragariza neza uburyo icyemezo yari gufata cyari gutuma yicwa. Muraburanisha umuntu ushinjwa icyaha cyatumye hicwa abantu barenga milioni. Mutekereze aho mwicaye aha, amasura arenga milioni! Miliyoni yose yicwa mu gihe cy’amezi atatu gusa. Icyi si icyaha kireba u Rwanda gusa igihugu gito muri Afurika, ni icyaha kireba inyoko muntu yose uko yakabaye n’Ubufaransa burimo.

Umwanzuro w’umunyamategeko Me Rachel Lindon wunganira umuryango Ibuka

Yatangiye abwira urukiko ko jenoside zose uko zakabaye zigira icyo zuririraho ariko ziba zarateguwe kugirango zishoboke. Muri jenoside yakorewe abatutsi intambara yatangijwe na FPR tariki ya 1 ukwakira 1990 yabaye urwitwazo. Hari abanenga urubanza nk’uru bakavuga ko urubanza nk’uru ari nko kwibasira igice kimwe cyatsinzwe intambara mu Rwanda, oya ibyo si byo na gato, muraburanisha uru rubanza kandi ntabwo muri abakozi b’u Rwanda, murabikora kubera ubutabera mpuzamahanga.

Ubuhamya mwumvise muri uru rubanza ni ubw’abantu bagiriwe akarengane katavugwa muri jenoside yakorewe abatutsi kandi abo bantu barenganye harimo nka Ministre Jean Damascene Bizimana mwumvise hano wiciwe abantu 84 mu muryango we ntabwo bakwifuza na gato ko hagira undi muntu warengana. Abarokotse ntibashobora kunamira ababo no kubibuka uko bikwiye ukuri kutagaragajwe ngo bahabwe ubutabera, ni byo abarokotse ntibazongera kubona ababo ariko nibura bazagira icyizere cy’uko ibyabaye bidashobora kongera kubaho.

Muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 dukwiye kwibuka ukuntu ibitero byakwiraga impande zose ku misozi kandi ko ku Gikongoro ari hamwe mu ho ubwicanyi bwahise butangira kare cyane, abatangabuhamya mwumvise barabibabwiye bihagije. N’ubwo tutabona ikarita igaragaza ahantu hose hari bariyeri mu gihe cya jenoside ariko zari zuzuye ahantu hose mu Rwanda kimwe no muri Gikongoro.

Bucyibaruta yatubwiye ko atari azi ko abantu bicirwaga kuri bariyeri ariko nyamara ku rundi ruhande akavuga ko yabaga afite impungenege z’uburyo umugore we yashoboraga kunyura kuri za bariyeri. Ikindi mugomba kwibuka iyo tuvuga jenoside ni uburyo abatutsi bahurizwaga ahantu hamwe ari benshi, ibyo byatumye abicanyi babageraho ku buryo bworoshye iyo ikaba imwe mu ntego za jenoside kurimbura abantu bose nta n’umwe urokotse. Mwibuke kandi ko jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ifite umwihariko wo kuba abatutsi baricwaga n’abantu babazi neza kandi nabo inshuro nyinshi babaga bazi, iyo ni isura yihariye ya jenoside yakorewe abatutsi.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
4 + 3 =