Turashaka ko ubutaka buhingwa bubyara ibitunga abantu, bikavaho n’ibiryo by’amatungo -Meya GASANA Stephen

"Kororera mu biraro bituma ubutaka bukoreshwa neza"

Mu Karere ka Nyagatare, impinduka zikomeje gutanga icyizere mu rwego rw’ubworozi, aho ubutaka bwahoraga bukoreshwa mu bikorwa by’ubworozi gakondo, noneho ubu buhingwa, bugatanga ibitunga abantu ariko bikanabyara ibiryo by’amatungo. Iyi gahunda nshya ishingiye ku guhuza neza ubuhinzi n’ubworozi, ikaba iri guhindura imibereho y’aborozi igatuma n’umusaruro wiyongera, nk’uko bigaragazwa n’abaturage ndetse n’ubuyobozi bw’akarere.

Mu myaka yashize, ubworozi muri Nyagatare bwakorwaga mu buryo bwa gakondo. Amatungo yirirwaga mu gasozi, agashakirwa amazi mu migezi no mu bibaya, ariko ibi ntibyabaga bihagije mu kuyaha ibyo akeneye byose. Ubushakashatsi bwakozwe muri 2013 n’inzobere mu by’ubworozi bwagaragaje ko uburyo bwo kororera mu gasozi i Nyagatare bwajyaga butera ikibazo cy’imirire mibi, indwara no gupfusha amatungo kubera uburwayi n’inzara mu gihe cy’impeshyi.

Ubwo bushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru SpringerPlus (SpringerPlus Journal (2013). Availability of water and pastures for cattle in Nyagatare District), bwagaragaje ko 75% by’aborozi bari bafite ibibazo bikomeye byo kubona amazi n’ubwatsi. Byatumaga inka zikamwa litiro nke cyane ku munsi, rimwe na rimwe zikamara n’icyumweru nta mukamo.

Kuri ubu, akarere ka Nyagatare gafatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye karakataje mu gushyira mu bikorwa gahunda z’ubworozi bwa kijyambere. Muri izo gahunda harimo kwimakaza ubuhinzi bufasha ubworozi, aho ibihingwa nk’ibigori, soya, ibishyimbo, n’umuceri bivamo ibitunga abantu, ariko n’ibisigazwa byabyo bikifashishwa nk’ibiryo by’amatungo.

Umworozi Maridadi Peter avuga ko kororera mu kiraro no kwita ku nka neza bituma abona umusaruro kandi n’ubutaka bwe bugakoreshwa neza

Mu kagali ka Karushuga, mu murenge wa Rwimiyaga,muri Nyagatare, umworozi Maridadi Peter, ni umwe mu borozi bo guhamya izi mpinduka. Uyu mworozi yatangiye korora mu mwaka wa 2015 afite inka 200, ariko umukamo wari muke cyane, kuko buri munsi yakamaga hagati ya litiro 100 na 150. Maridadi yivugira ko nyuma yo gushyira imbaraga mu bworozi bwa kijyambere no kugabanya inka ze zikagera kuri 80, umukamo w’amata warazamutse agera kuri litiro 700 ku munsi.

Maridadi ati “Ubu mfite inka ikamwa litiro 25 ku munsi. Irya ibiro bine bya sondori ku munsi, ikiro kimwe kikagura amafaranga 250. Iyo ubaze amafaranga ava kuri litiro 25, ushobora kubona ibihumbi 10 ku munsi ku nka imwe”.

Agaragaza ko inka ifashwe neza kandi yitaweho mu buryo bugezweho, ishobora gutanga umukamo mwinshi kurusha inka nyinshi zititabwaho. Kuri we, icy’ingenzi si ubwinshi bw’amatungo, ahubwo ni uburyo yitabwaho no kuyabonera ibyo akeneye. Kuri ubu, Maridadi nta nka afite ikamwa munsi ya litiro 15 ku munsi.

Gasana Stephen, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwemeza ko ubworozi nk’ubwa Maridadi bugenda bwiyongera kandi bukwiye kugera kuri bose. Gasana Stephen, Umuyobozi w’akarere, avuga ko ari gahunda ifasha guhindura imyumvire ku mikoreshereze y’ubutaka.

Meya Gasana ati“Twari dufite abantu benshi borora mu buryo bwo kwahura. Ariko ubu hari amabwiriza agena uko ubutaka bukoreshwa neza. Ubutaka buhingwa bugatanga ibitunga abantu, kandi ibivuyemo bikagira uruhare mu kugaburira amatungo.”

Uyu muyobozi avuga ko iyi gahunda yubakiye ku kongera ubwiza n’ubwinshi bw’ubwatsi, guteza imbere ibikorwaremezo by’amazi, no gufasha aborozi kwiyubakira ibiraro no kugira ubumenyi bukenewe mu bworozi. Ati “Buri murenge muri aka karere ufite aborozi bafite gahunda yo kororera mu biraro, kandi bibateza imbere mu buryo bugaragara.”

Matsiko Gonzague, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, avuga ko ubwo buryo bwo korora kijyambere buzatuma bagera ku intego bihaye yo kongera umukamo ukagera hagati ya litiro ibihumbi 800 na miliyoni ku munsi. Ibyo ngo bizagerwaho binyuze mu bufatanye n’imishinga nka RDDP, ndetse no gutanga ubumenyi n’ibikoresho byifashishwa mu bworozi bwa kijyambere.

Yongeraho ko hari imishinga irimo gutezwa imbere nk’umushinga wa “Muvumba Multipurpose Dam”, uzajya utanga amazi ku buryo buhoraho mu mirima n’aho amatungo agaburirwa.

Impinduka nk’izi zishingiye ku buhinzi butanga ibitunga abantu, bikavamo n’ibitunga amatungo, ziri guhindura isura y’ubworozi muri Nyagatare. Iterambere ry’ubworozi muri aka karere riragaragaza ko igihe cy’ubworozi bwa gakondo cyarangiye, kandi ko kongera umusaruro bishobora kugerwaho hifashishijwe ubushakashatsi, ubufatanye n’imiyoborere iboneye.

UWAMALIYA Mariette

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
19 + 3 =