Rwanda: Ibiti gakondo n’ibiti ndangamurage bigiye kubungwabungwa

Ikigo Gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA), ku bufatanye n’Ikigo cy’Ubushakashatsi ku Rusobe rw’Ibinyabuzima n’Imicungire y’Umutungo Kamere (CoEB) muri Kaminuza y’u Rwanda, byatangije umushinga ugamije kubungabunga ibiti gakondo n’ibiti ndangamurage (Legacy Tree Project).

Iyi gahunda y’igihugu yatangirijwe I Kigali kuri uyu wa kane tariki 20 Gashyantare 2025, igamije kumenya, kubika mu nyandiko no kurinda ibiti bya kera cyane kandi bifite akamaro kanini ku bidukikije no ku muco mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Amashyamba mu Rwanda, Dr. NSENGUMUREMYI Concorde, avuga ko itangizwa ry’uyu mushinga ari intambwe ikomeye mu kurengera ibiti gakondo bisigaye mu gihugu, aho asobanura n’uburyo bizakorwamo.

Agira ati”Binyuze mu kubibara, kubimenya no kubiha agaciro, tuzaba turimo gutegura ejo hazaza heza aho ibiti bizakomeza kugira uruhare, haba ku bidukikije no ku bantu. Iyi gahunda ijyanye n’ingamba z’Igihugu zo guteza imbere ubusugire bw’urusobe rw’ibinyabuzima no kwita ku mashyamba mu buryo burambye.

Dr. NSENGUMUREMYI Concorde, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Amashyamba mu Rwanda

Umushakashatsi Mukuru mu Kigo cy’Ubushakashatsi ku Rusobe rw’Ibinyabuzima, Beth Kaplin we yagaragaje akamaro k’ubushakashatsi n’uruhare rw’abaturage muri uyu mushinga.

Ati “Tubinyujije mu guhuza ubumenyi bwa siyansi n’ubumenyi gakondo, uyu mushinga ugamije kubungabunga ibiti gakondo n’ibiti ndangamurage, uzafasha mu kurinda ibidukikije no gukomeza isano iri hagati y’abantu n’ibidukikije”.

Yongeyeho ko ibi biti ni ibisigisigi by’amateka y’u Rwanda.

Agira ati”Binyuze muri iyi gahunda, tuzakora ibishoboka byose kugira ngo amateka yabyo abwirwe, ndetse n’inyungu zabyo zigere kuri, bose.”

Beth Kaplin, Umushakashatsi Mukuru mu Kigo cy’Ubushakashatsi ku Rusobe rw’Ibinyabuzima

Uyu mushinga ugamije kubungabunga ibiti gakondo n’ibiti ndangamurage ni ingenzi mu kurinda umutungo kamere w’igihugu. Ubufatanye bwa Leta, inzobere mu bidukikije n’abaturage bakaba bazafasha u Rwanda kugera ku bukungu butangiza ibidukikije kandi burambye.

Ukazafasha kandi mu kongera uburyo bwo kubona imbuto z’ibiti gakondo mu rwego rwo gutera amashyamba mashya, guteza imbere ubushakashatsi n’ishyirwaho ry’amahame agamije kurinda ibiti, kuzamura ubumenyi bw’abaturage ku gaciro k’ibiti bya kera mu muco no ku bidukikije ndetse no gushishikariza urubyiruko kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije binyuze muri gahunda zo kubafasha kubimenya no kubyitaho.

Iki giti cyitwa umuvumu giherereye ku musozi wa Kigali (Mont Kigali) Photo/Steven Mutangana. 

Igiti gakondo cyangwa igiti ndangamurage ni igiti kinini kandi cya kera kiboneka mu Rwanda. Ubwoko bw’iki giti usanga gikunze kuba kinini cyane ku buryo utagihobera, bivuze ko amaboko yawe adahura iyo ugerageje kugihobera.

Bimwe mu biti usanzwe uzi bishobora kwitwa ibiti gakondo cyangwa ibiti ndangamurage harimo umuvumu, umusumba, umuvugangoma, umwungo, umusave n’umukore.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
29 − 24 =