Rwanda : Gukonja cyane kw’inyanja y’abahinde byatumye izuba ricana bikabije

Muri uku kwezi kwa Gashyantare, mu gihugu hose humvikanye izuba rikaze cyane risa niritwika. Ubusanzwe ubushyuhe bwo kugipimo cyo hejuru buba buri hagati ya 200 C na 300 C nahu ubu buri hagati ya 320 C na 37 0 C i Bugarama.

Bamwe mu bakoresha imbugankoranyambaga bibazaga niba ari umuriro utazima waba watangiye. Baragize bati « ubu bushyuhe namwe murimo kubwumva cyangwa abanyabyaha twatangiye gushya ? »

Twahirwa Antony ushinzwe iteganyagihe n’ishyirwa mu bikorwa muri Meteo Rwanda yasobanuye impamvu y’iri zuba agira ati  « ni uko inyanja y’abahinde muri ibi bihe ikonje ;  iyo hazamuka umuyaga ukonje hava izuba ryinshi, naho iyo hazamuka umuyaga  ushyushye tugusha imvura nyinshi cyane. Iyo ikonje nta bushyuhe buturukamo, akaba ariyo mpamvu dufite izuba ryinshi.

Si iyi njyanja yateye ubu bushyuhe gusa. Umuhuzabikorwa w’Ihuriro ry’Imiryango nyarwanda ishinzwe kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’igihe RCCDN, Vuningoma Faustin   mu kiganiro yagiranye na TV 10 yavuze ko ubu bushyuhe bwatewe n’imihindagurikire y’ikirere ariko bitewe n’ibikorwa bya muntu. Yagize ati «  inganda, indege mu kirere, imodoka, moto nyinshi gutwika ibintu bitanga ingufu ariko zitusibira birimo za nyiramugengeri, peterori, ibi byose byagiye bishyira ibyuka byinshi kandi bibi mu kirere biragenda bikora ikintu nakwita umutaka, uwo mutaka utuma imbaraga zivuye ku zuba ziza zikagera ku isi, ubushyuhe bukiyongera bugatwika. Ndetse abahanga bavuga ko isi genda yitorera izuba ».

Nubwo iri zuba rityaye, Meteo Rwanda ivuga guhera mu kwezi kwa Gatatu kugeza mu kwa Gatanu imvura izaba igwa abahinzi bakaba basabwa kwitegura igihembwe cy’ihinga B 2025.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
25 + 29 =