Rwamagana: Smart classroom “umusemburo wo kwiga no kwigisha neza”

Mu cyumba cy'ikoranabuhanga (Smart Classroom).

Mu rwego rwo gukwirakwiza ikoranabuhanga mu mashuri, REB kubufatanye na KOICA, bafunguye ku mugaragaro ibyumba by’ikoranabuhanga ku ishuri rya GS Gati, riri mu Murenge wa Gishari, bikazafasha mu ireme ry’uburezi mu buryo bw’imyigire n’imyigishirize.

KOICA ni umushinga utera inkunga mu guhugura abarimu gukoresha ikoranabuhanga.

Habimana Jean d’Amour ni umwarimu wigisha imibare mu rwunge rw’amashuri rwa Gati, mu Murenge wa Gishari, asobanura uburyo smart classroom igiye kubafasha mu kubongerera ubumenyi no kuborohereza kumenya gutegura amasomo bakoresheje ikoranabuhanga.

Ati “dukoresheje interinete tuzajya tumenya amakuru, dukore ubushakashatsi ku masomo yacu twigisha, tubashe kuyategura dukoresheje ikoranabuhanga tunareba uko yigishwa kuri yutubi, tumenye amakuru n’uburyo bwo kubaza abanyeshuri.”

Adeline Kayiganwa nawe ni umwarimu kuri GS Gati avuga ko mbere nta koranabuhanga bagiraga ati “kuri iki kigo nta mudasobwa nimwe yari ihari, yabaga ari ikibazo kuba wakwigisha nk’isomo rya ICT ugasanga umwana uramwigisha tewori ariko atazi puratike cyangwa se atazi n’ibice bya mashine”.

Adeline avuga ko iyo urimo kwigisha umunyeshuri ibintu atabibona uba umeze nkuri kumwigishiriza mucyuka, ati “ubu iyo turimo kubigisha tuba tunakoresha amashusho ugasanga umwana abashije kugira ubusobanuro bwimbitse kuri iryo somo”.

Mutoni Jeanne, ni Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Rwamagana yasobanuye ko smart classroom ari umushinga mwiza w’uburyo bw’ikoranabuhanga mu buryo bw’imyigire n’imyigishirize, ukazafasha abarimu gutegura neza amasomo yabo mu gihe gito.

Arongera ati “bizafasha n’abanyeshuri kwiga neza ibyo bagomba kumva no kuvuga, bakaba bizeye ko bizatanga umusaruro ugereranyije nuko bigaga m’uburyo busanzwe, kandi bafatanije na REB, twizera ko smart classroom zizagenda zigera hose kuko buhoro buhoro nirwo rugendo.”

Dr Mbarushimana Nelson, Umuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe uburezi bwibanze(REB), avuga ko zimwe mu nshingano z’urwego rw’igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze zimwe murizo ni ugukwirakwiza ikoranabuhanga mu mashuri y’inshuke, abanza, ayisumbuye n’ayihariye.

Ati “mu burezi dukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye aho dufite igihugu cya Koreya gifite umushinga uri mu rwego rw’igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze tukaba dufatanya mu bijyanye n’ikoranabuhanga”. Anavuga ko ari urugendo kuko batangiranye n’uturere 30, ariko nandi mashuri akazakurikizaho kugirango ikoranabuhanga ribashe kuba umusemburo wo kwiga no kwigisha neza.

Yakomeje agira ati “ubushakashatsi bwerekana ko iyo umwana yiga yumva, areba n’amashusho, bimufasha kubyumva, kubifata mu mutwe neza muburyo bwihuse, bigafasha na mwarimu kwigisha vuba.”

Mu gihugu hose, hamaze gufungurwa ibyumba by’amashuri by’ikoranabuhanga 60.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
34 ⁄ 17 =