Rwamagana: Kugaburira abana amagi byabakuye mu mirire mibi

Umwana ufite amezi 6 kugeza ku myaka ibiri agomba guhabwa igi ku munsi kuko rimufasha gukura neza. Ifoto: The Bridge
Ababyeyi bo mu Murenge wa Muhazi, Akarere ka Rwamagana borojwe inkoko na Help a Child bavuga ko byatanze umusaruro kuko abana babo bavuye mu mirire mibi.
Iyi myumvire yo kugaburira abana amagi bayikesha Help a Child Rwanda muri gahunda yayo y’ingo mbonezamikurire (ECD) yita ku bana.
Bagwaneza Odeta nuwo mu Kagari ka Karambi ni umubyeyi w’abana batanu avuga ko inkoko bayimuhaye ari imwe irangije iratera irororoka kuri ubu zimaze kuba inkoko eshatu. Yagize ati “Twungutse ubumenyi tubikesheje Help a Child yaduhaye amatungo arimo inkoko, ubu turoroye abana tubaha amagi buri munsi bavuye mu mirire mibi”.
Bagwaneza yakomeje agira ati “Kuba mfite inkoko mu rugo birafasha kuko hari nk’igihe umubyeyi aza akugana, ati niba ufite inkoko itera mpa igi umwana wanjye ntaheruka kurirya”.
Iyabagabo François nawe atuye mu Murenge wa Muhazi yemeza ko Help a Child yabahaye ubumenyi mu kurinda abana igwingira, ikanaboroza. Yagize ati “Iyo inkoko iteye ngerageza gufata igi nkariha umwana kandi nkanagerageza kurimuha mu buryo bukwiriye kugirango agire ubuzima bwiza. Ndetse byatumye nanjye negera abana nkanabagaburira”.

Byiringiro Japhet ni umukozi wa EPR, ushinzwe ibikorwa by’uburezi mu Karere ka Rwamagana. Yavuze ko EPR ari itorero rifatanya n’umuryango wa HELP a CHILD Rwanda mu bikorwa byo guhugura ababyeyi mu buryo buboneye bwo kurera abana bari munsi y’imyaka 6.
Byiringiro yasabye ababyeyi bakurikiranye amasomo kugenda bakayigisha mu miryango mugafasha abana gukura neza mu byiciro byose by’ubuzima bwabo, bakaba imbarutso y’impinduka mu buryo buboneye bwo kurerera mu muryango aho batuye mu mudugudu no mu Kagari.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhazi, Muhamya Amani avuga ko Help a Child yabafashije ibubakira ingo-mbonezamikurire zigeze kuri eshatu, hakaba harimo abana bo mu miryango itishoboye kuko abishoboye bajya muri za garidiyene zishyura amafaranga, abana bo mu miryango itishoboye bagasigara bandagaye, izo ngo zafashije abana kubona aho birirwa no guhabwa indyo ibarinda kugwingira.
Muhamya Amani yagize ati “aba bana bafata amagi mu kugirango bave mu mirire mibi. Ndetse si umuntu kugiti cye kuko bari mu matsinda bakagira n’umukozi wihariye ubishinzwe, ubakurikirana umunsi ku wundi”.
Muhamya Amani anemeza iyi gahunda y’ingo mbonezamikurire yatanze umusaruro ku buryo hashize nk’iminsi 10 bakoze inama y’isuzuma kugeza uyu munsi bakaba bafite abana babiri gusa bari mu mirire mibi mu Murenge wose. Intego akaba ari uko nta mwana numwe uzasigara ari mu mirire mibi.

Uburyo bwo gutegura amagi
Machara Faustin, Impuguke mu mirire ukora mu kigo gishinzwe imikurire y’abana “NCDA”, yasobanuye uko wategura amagi. Yagize ati “si byiza kurya cyangwa kunywa amagi mabisi, ahubwo amagi aribwa atogosheje, agatekwamo umureti (omolette), atekwa mu mboga nka dodo cg epinari ndetse akavangwa n’ibiryo ibyaribyo byose”.
UNICEF Rwanda irakangurira ababyeyi guha umwana igi buri munsi
Imibare y’ikigo cy’ibarurashamibare (DHS 2020) yerekana ko abana bari munsi y’imyaka ibiri badafata indyo yuzuye nkuko bikwiye kuko abana 22% aribo barya ifunguro rinyuranye kandi inshuro ikwiye umwana, naho 7% akaba aribo barya amagi.
UNICEF Rwanda yatangije ubukangurambaga bwo kugaburira abana ibikomoka ku matungo by’umwihariko amagi. Kuva k’umwana ufite amezi atandatu kugeza k’umwana ufite imyaka 2 kuko bimurinda kugwingira.
Steve Nzaramba ushinzwe itumanaho muri UNICEF Rwanda avuga ko igi rifite intungamubiri harimo protein na vitamin. Yagize ati “kurya igi ni byiza ku mwana, ryoroha mu igogora, yaba umuhondo, umweru ndetse n’igishihwa bikungahaye ku ntungamubiri”.
Kurya igi buri munsi, bishobora kugabanya igwingira kugeza ku kigero cya 47% ndetse n’indwara ziterwa n’imirire mibi kugeza ku kigero cya 74%.
UNICEF Rwanda yatangije igikorwa cyo gutanga inkoko zitanga amagi ndetse n’ubukangurambaga ku kamaro k’igi mu mirenge yagaragayemo ikibazo cy’igwingira cyane. Kandi bagakurikirana niba ingo zahawe inkoko zigaburira abana amagi. Mu gihe byubahirijwe igikorwa kikazagurwa.
Imibare igaragaza ko abana 33% bafite ikibazo cy’igwingira, U Rwanda rukaba rufite intego ko mu mwaka wa 2024 umubare w’abana bafite ikibazo cy’igwingira uzaba uri kuri 19%.