Abashakanye bo mu Murenge wa Muhazi bita ku bana babo mu bwuzuzanye

Bamwe mu bagabo n’abagore bo mu Murenge wa Muhazi, Akarere ka Rwamagana, biyemeje gufatanyiriza hamwe mu burere bw’abana babo ntagusigana. Abagabo basigaye bateka, bakajyana abana ku ishuri ndetse bagakora n’imirimo izwi nk’iyabagore.

Iyi myumvire bayikesha Help a Child Rwanda muri gahunda yayo y’ingo mbonezamikurire (ECD) yita ku bana.

Kuzuzanya kw’abashakanye mu kwiteza imbere no guharanira ubuzima buzira umuze bw’abana ni amasomo abashakanye bo mu Murenge wa Muhazi, mu Karere ka Rwamagana bize k’ubufatanye bwa Help a Child Rwanda n’umuryango wa gikirisitu EPR muri gahunda yo kwita ku mwana hifashishijwe ingo mbonezamikurire(ECD).

Ubuhamya kuri iyi myumvire itangwa n’abagabo n’abagore babana neza, kuko bamaze kujijukirwa akamaro k’ubufatanye no guharanira ko ubuzima bw’abana babo buhora ari bwiza.
Ingaruka y’iyi mibanire ni nziza cyane, kuko abashakanye bahora batekanye kandi n’abana babo bagahora mu munezero, bityo bagakura neza, haba mu gihagararo no mu bwenge.

Mutabaruka Vianney utuye mu Kagari ka Karambi, Umudugudu wa Gahengeri, ni umwe mu babyeyi wahinduye imyumvire, ati “Narinzi ko uburere bw’umwana bureba nyina gusa. Ubu narakangutse, nzi ineza yo gufatanya n’umugore wanjye. Amasomo twaherewe hano mu rugo mboneza mikurire, twizemo no gufatikanya, tukuzuzanya. Umugore yaba afite umwanya, cyangwa ntawo afite, mfite inshingano zo gukorera urugo imirimo yose ishoboka ntamusiganyije”.

Mutabaruka Vianney yemeza ko ariwe utwara umwana ku ishuri, ndetse akaba azi no guteka indyo yuzuye mu buryo bwo kurinda igwingira ry’abana babo.
Yongera ati “Byaradufashije cyane , tubasha kurera abana neza, tubihuguwemo n’abarimu”.

Uwingeneye Honorine, umubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 36 nawe utuye mu Kagari ka Karambi. Ashishikariza bagenzi be kwitabira inyigisho zo mu ngo mbonezamikurire kuko yahamenyeye byinshi, haba guteka indyo yuzuye cyangwa kumenya ibanga ryo kubana neza n’uwo bashakanye (umugabo we). Ati “Aho mariye kwiga amasomo y’ uburere bw’abana tutabahutaza, namenye guteka indyo yuzuye. Byaradufashije twese. Ubu dufite isura nziza kuko twamenye ibanga ryo guteka neza no kurya indyo yuzuye. Help a Child Rwanda ni yo yaduhuguye ifatanyije n’umuryango wa gikirisitu EPR. Twungutse ubundi bwenge, nti tukiri uko twari, nti tukiri uko twari tumeze kera”.

Uwingeneye yibuka ko umwana we yahoraga arwaragurika ibiro bye bitiyongera. Kubera amasomo yahawe, ubu umwana we akura ku kigero cyiza n’ibiro biriyongera. Abikesha indyo yuzuye itekanye isuku. Akangurira n’ababyeyi bataramenya iryo banga kumenya ibigize indyo yuzuye ariko no gutekana isuku. Ati “Indyo yuzuye ntiterwa n’ubushobozi buhambaye, ahubwo igisabwa ni ukwiga kuyiteka kandi bikaba igikorwa cya buri munsi”.

Help a Child Rwanda yashishikarije abashakanye kumenya kubana neza, bigira ingaruka nziza ku bana kuko bahabwa ibyo bakeneye haba indyo yuzuye, imyambaro, guhabwa urukundo no gukina n’abo. Uyu muryango wafashije urubyiruko kwiteza imbere, harwanywa ubukene n’amakimbirane.

Mugiraneza Ildephonse, umugabo wo mu Kagari ka Karambi, umudugudu wa Ragwe, avuga ko Help a Child yabubakiye ECD, bibafasha kuhigira amasomo n’abana babo bakigira hafi; yaboroje inkoko abana barya amagi. Ati “ Byangiriye akamaro, nshobora kwigisha abana bacu”.

Uyu mugabo ahamya ko yamaze kumenya akamaro ko kubana neza hagati y’umugore n’umugabo, kuko bibaha amahirwe yo kwiteza imbere n’abana bakagira ubuzima bwiza.

Mu kiganiro abanyamakuru bagiranye n’abakozi b’umuryango mpuzamahanga Help a Child Rwanda ku kicaro cyawo i Kigali; Nyiracumi Rachel, umukozi ushinzwe kwita ku bana bato bari munsi y’imyaka umunani muri gahunda yitwa mu rurimi rw’icyongereza Early Childwood Development (ECD) avuga ko mu ingo mbonezamikurire harimo serivise zihabwa umwana guhera asamwa, avutse, kugeza ku myaka nibura umunani, kugirango azakure neza mu bwenge, mu bwonko, mu gihagararo. Asobanura ko mu ngo mbonezamikurire ariho ababyeyi bigira amasomo yose y’imikurire y’umwana. Bahigira ubumenyi bwo kwita ku mwana, kugaburirwa indyo yuzuye, guhabwa urukundo no kumenya icyo bakeneye kuri buri kigero cy’imyaka bagezemo ndetse no kumenya kwiteza imbere, harwanywa ubukene.
Ati “ Ingaruka ziba ku mwana kubera ko hari serivise atabonye, bigaragazwa no kudakura neza (igwingira) bishobora gutuma umwana adakura neza mu bwonko”. Umwana ni uwagaciro, afite uburenganzira bwo kwiga, gutanga ibitekerezo, kuvuzwa, kubaho, kurererwa mu muryango, kurindwa ihohoterwa.

ECD Karambi yubatswe na HELP a CHILD (fasha umwana) ifite agaciro ka Miliyoni 30, harimo n’ibikoresho (intebe, ameza, ibikoresho byo mu gikoni, ibikinisho n’ibitabo).

Nyirahabimana Joséphine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
24 + 7 =