Rwamagana: Imiryango 50 yabanaga bitemewe n’amategeko yasezaranye

Abasezeranye basangiye n’Umuyobozi w’Akarere ushinzwe imibereho myiza bakata n’umutsima.

Mu gusoza icyumweru cyahariwe ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu miryango, byabereye mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana, imiryango yasezeranye yasabwe kureka amakimbirane ikarera abana neza mu ndangagaciro z’igihugu.

Mu bukangurambaga hakozwe ibikorwa bitandukanye birimo kuganiriza abana b’abangavu batewe inda, kwandika abana batanditse mu bitabo by’irangamimerere no gusezeranya imiryango yabanaga idasezeranye imbere y’amategeko.

Nyiramuyoboke Vestine avuga inzitizi uhura nazo iyo udasezeranye, aho mu itorero udashoboraga kujya ku igaburo, no gusenga utakiriwe bikaba ikibazo. Ati “iyo usezeranye uba ufite agaciro, ubu tuzajya tugenda twuzuzanya, twumvikane ibitagenda neza umwe yunganire undi.”

Birerimana Obedi, wo mu Kagari ka Ntebe avuga ko imyumvire ku mitungo ariyo yatumaga badasezerana. Ati “nasanze iyo myumvire itariyo kuko imitungo irashakwa ntabwo umuntu ayivukana”. Arashimira ubuyobozi bwabigizemo uruhare kuko babakoreshaga inama bakabawira ibyiza byo gusezerana, bakumva ibyiza birimo ndetse n’imbogamizi ziba mu bantu babana batarasezeranye.

Yakomeje agira ati “twafashe umwanzuro n’umugore wanjye wo kubana mu buryo bwemewe n’amategeko kandi buri wese agiye kujya akora agamije kugirango urugo rutere imbere nta rwikekwe, tudahimana dushore imbaraga dukore urugo rwacu rutere imbere”.

Mutoni Jeanne ni Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Rwamagana, arakangurira abatarasezearana gusezerana byemewe n’amategeko, anabasaba kwita k’uburere bw’abana. Ati “Niwiyicarira ntiwandikishe umwana mu bitabo by’irangamimerere uzaba nabwo umuhohoteye, ikindi mucunge neza imitungo yo gutuma mutumvikana.”

Yakomeje agira ati “Iki gikorwa nubwo gisojwe uyu munsi hano mu Murege wa Muyumbu, mu Karere ka Rwamagana tuzakomeza kuba hafi y’iyi miryango no hafi y’abana”.

Uyu muyobozi nasabye imiryango kuzuzanya bakarera neza abana Imana yabahaye mu ndangagaciro z’igihugu.

Imiryango yasezeranye muri iki cyumweru mu Karere ka Rwamagana ni 374, abana banditswe mu irangamimerere ni 2032 (abakobwa bari 1059 naho abahungu  ari 973).

Ababanaga badasezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Muyumbu basezeranye.
Abasezeranye basangiye n’Umuyobozi w’Akarere ushinzwe imibereho myiza bakata n’umutsima.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Muyumbu wasezeranyije ababanaga badasezeranye bo muri uyu Murenge.
Hanaremewe umukobwa watewe inda akiri muto, ahabwa impano zirimo igiseke na matera.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
44 ⁄ 22 =