Rwamagana: Abakorerabushake barasaba ko ibikorwa byabo bibungwabungwa

Urubyiruko rw'abakorerabushake hamwe n'abayobozi batandukanye.

Mu nama yabereye muri sale ya Gs Saint Aloys mu Karere ka Rwamagana yibanze ku muco w’ubukorerabushake n’uruhare rw’urubyiruko mu kubaka igihugu, abakorerabushake basabye ko ibikorwa bakora abaturage babyitaho bagakomeza kubibungabunga ntibyangirike.

N’inama yahuje Police, Ubuyobozi bw’Akarere n’urubyiruko rusaga 15,000 rwo mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Rwamgana.  Ubukorerabushake ni umurimo ukora uwukunze, ufite ubushake udategereje igihembo, ahubwo ukunze abaturage n’ igihugu.

Bimwe mu bikorwa urubyiruko rw’abakorerabushake rukora harimo; kurwanya isuri, kubakira abatishoboye inzu no kuzisana, kububakira ubwiherero, gutunganya imihanda yangiritse, gushishikariza bagenzi babo kuba abakorerabushake, kubaka uturima tw’igikoni n’ibindi.

Kevine Mukagatsinzi ni umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’urubyiruko mu Murenge wa Kigabiro, avugaga ko bakora ibikorwa bigamije guteza imbere abaturage birimo nko bubaka uturima tw’igikoni mu rwego rwo kurwanya imirire mibi, gusa hari ibyo basaba abaturage.

Ati “Turabasaba kwita kubibakorerwa kuko hari nkaho mushobora kujya kubakira umuturage nk’akarima k’igikoni uwo mwakubakiye akaba atakwiha inshingano ngo amenye ko kamufitiye akamaro nawe ngo ajye agakorera isuku, wagerayo ugasanga karashaje mu gihe katakagombye kuba gashaje.

Kevine yakomeje agira ati “Cyangwa ugasanga umwubakiye ubwiherero yazagira nk’akabazo ko kwangirika gato ntabusane cyangwa ngo ashake ubundi buryo nawe abwitaho mwahura akakubwira ngo ya tuwalete yanyu yaguye, tukaba dusaba abaturage nabo kwita kubibakorerwa”.

Eugene Ntaganira,Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake ku rwego rw’Akarere ka Rwamagana asobanura ibikorwa bakora.

Eugene Ntaganira ni umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Rwamagana avuga ko nk’abakorerabushake bagira uruhare mu bikorwa bitandukanye cyane bibanda ku baturage bafite ibibazo; mu kurwanya ibyaha gufasha umuturage mu kubona serivise n’ibindi.

Ati “Abakorerabushake mu byukuri bafite ibikorwa ariko betewe nuko abaturage bafite imyumvire itandukanye ukagenda ukamufasha igikorwa wamara kugisoza, ukanamwigisha ngo ibikorwa bikozwe abibungabunge, ejo wazajya kureba ugasanga ntakubyitaho akagumya ategereje ko urubyiruko ruzaza kumufasha na none”.

Yakomeje agira ati “Gusa dukurikije ubukangurambaga turimo dukora turabona ko imyumvire y’umuturage wo mu Karere kacu izagenda ihinduka aho tumusaba ko igikorwa akorewe akibungabunga”.

Mbonyumuvunyi Radjab, ni Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana yasabye ko ziriya mbaraga z’abakorerabushake cyangwa ruriya rubyiruko zitapfa ubusa.

Ati “Icyo babakoreye niba ari ubwiherero babubakiye, inzu, akarima k’igikoni bagombye kubibungabunga wagera aho wumva ugiye kugira intege nke cyangwa se waba udafite n’ubumenyi buhagije, bariya bana bacu b’abakorerabushake b’abasore n’inkumi n’ubundi bari hafi batuye hafi muri karitsiye ukaba wabegera bakagufasha cyangwa bakagusobanurira kugirango umenye uburyo ubungabunga cya gikorwa bagukoreye, naho ubundi kukireka kikangirika byaba ari ugupfusha ubusa ziriya mbaraga, byaba ari uguhemuka kuko baba barabikoze ari ubwitange batari bubihemberwe ahubwo babikorera gukunda abaturage n’igihugu”.

Abashishikarijwe kuba abakorerabushake none uyu munsi biyemeje kubabo bari kumwe n’abayobozi.

Mu karere ka Rwamagana hari urubyiruko rw’abakorerabushake rusaga 19.013, ariko icyifuzo ni uko urubyiruko rwose ruri mu Karere baba abakorerabushake.

Nyirahabimana Joséphine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
27 × 16 =