Rwamagana: Hagiye gutangwa imbabura zifasha kurengera ibidukikije

Ubwoko bw'imbabura zizatangwa.

Mu rwego rwo kurengera ibidukikije hatangwa uburyo bwo guteka butangiza ikirere, umushinga wa Quality Engineering Company Ltd (QEC Ltd) ku bufatanye na Société pétrolière na BB Energy, mu Karere ka Rwamagana hagiye gutangwa imbabura ibihumbi 15,000 mu mezi 6 abanza.

Uyu mushinga ukazatanga imbabura zisimbura uburyo bw’amashyiga bwa gakondo, bizatuma hagabanywa cyane ibiti bikoreshwa mu guteka, bizatuma habaho kurengera amashyamba bigabanye imyuka yangiza ikirere cyane cyane imyuka ya CO2. Uzanafasha gukemura ibibazo by’ibicanwa mu ngo zo mu cyaro, byumwihariko mu miryango ikennye.

Eng. Umwizerwa Prosper, umuyobozi wa Quality Engineering Company avuga ko bateganya gutanga imbabura muri Rwamagana, mu mezi 6 ya mbere bazatanga imbabura ibihumbi 15,000,  ariko bizakomeza kuko intego ni uko bazaha abaturage imbabura ibihumbi 45,000.

Agira ati “umwihariko w’iyi mbabura ushobora kuyimura ukayikura aho iri ukayishyira ahandi, ikindi ikoze mubikoresho bigezweho bitabasha gutera ikibazo, mu kurengera ibidukikije nizo mbabura ziriho ubungubu zibasha kugabanya cyane imyuka ijya mu kirere, naho mu kugabanya ibicanwa hari ubwoko bumwe buri kuri 50% n’ubundi buri kuri 60%.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjabu, asobanura uburyo ikibazo cy’ibicanwa gihangayikishije yavuze ko isi yose ihangayikishijwe n’ibicanwa ndetse n’imyotsi yoherezwa mukirere.

Ati “uyu mushinga uje gusubiza icyo kibazo kuko niba hari aho bakoreshaga inkwi 5 cyangwa 10 hazakoreshwa 1 cyangwa 2, tuzabadukemuye ibibazo nka bibiri by’ingenzi, icyambere tuzaba dukemuye ibibazo by’ibicanwa byinshi, bityo ibidukikije tube turabibungabunze, icyakabiri tuzaba dukemuye ikibazo cy’ubuzima bw’abaturage bacu, kuko buriya gucana ibicanwa byinshi ninako bitera n’imyotsi bikaba byagira ingaruka mbi k’ubuzima bw’abantu”.

Akomeza avugo ko gutema ibiti n’ibindi bicanwa nabyo ari ukwangiza ibidukikije; imvura ikabura, imiyaga ikaza, imyuzure n’ibindi nabyo bikagira ingaruka ku buzima bw’umuturage, uyu mushinga ukaba ugiye gufasha mu kubungabunga ibidukikije no kwita ku buzima bw’abaturage.

Mu gutanga izimbabura hazaherwa kubafite ubushobozi buke, kuko hari abagiye bafite ubushobozi bari bazisanganywe cyangwa se barubatse rondereza  mu bikoni byabo zaba nyinshi bakazagera no kubandi. Uzayihabwa arasabwa kuzayikoresha kandi akayifata neza.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
14 + 28 =