Rwamagana-Gahengeri: Bishimiye ibyo bamaze kugeraho.
Mu kwizihiza umunsi w’Umuganura wabereye mu Kagarika Gihumuza, mu Murenge wa Gahengeri, Akarere ka Rwamagana, abaturage bamuritse ibyo ba maze kugeraho birimo umusaruro uva mu buhinzi, n’ubworozi.
Habayeho no kuganuzanya umusaruro w’ibyeze, kuremera abatarabashije guhinga, no kugabirwa inka.
Ni umunsi warufite insanganyamatsiko igira iti “Umuganura isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira”.

Ingabire Marie Grace utuye mu Kagari ka Gihumuza yavuze kubyiza by’umuganura ku banyarwanda, ko bituma basigasira umuco wo kuganuzanya. Ati “umuco wo gusangira kuganuzanya ni mwiza kuko utuma abejeje umusaruro uhagije basangira n’abatarabashije kweza imyaka”.
Yanagarutse kuruhare rwabo nk’ababyeyi ko bagomba gukundisha urubyiruko igihugu bakabumvisha indanagagaciro z’abanyarwanda n’icyo umuganura ubamariye, bakanabashishikariza gukomeza gutera ikirenge mucy’abababanjirije babatoza umuco w’ubumwe, kugirango utazacika.
Rukundo Justin wo mu mudugudu wa Cyanga w’imyaka 25, yavuze ko nk’urubyiruko umuganura ubibutsa aho igihugu cyavuye naho kigeze kugeza ubu bakabasha no gusobanukirwa kurushaho umuco w’igihugu cyabo no kugirango bazabone ibyobabwira bagenzi babo, ndetse n’abazabakomokaho.

Mbonyumuvunyi Radjabu, ni Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana yavuze ko abantu babaho kuko bafite ibibaranga birimo ururimi n’umuco, kuko iyo igihugu cyabuze umuco nta gihugu kiba kikirimo.
Umuganura ukaba ari kimwe mu ndangagaciro z’umuco w’abanyarwanda.
Ati, “nk’abanyarwanda nti tuzemera ko u Rwanda rugenda ngo ruhere cyangwa ngo umuco ugende uhere, ahubwo tuzaharanira ko rugira umuco mwiza, kandi dufite n’ umugisha wo kugira ubuyobozi bwiza bw’igihugu bwubakira ku ndangagaciro na kirazira z’umuco Nyarwanda.

Umuganura watangiye ku Ngoma ya Gihanga Ngoma ijana, ukaba warabaga mu gihe cy’impeshyi nkiki turimo.
Nyirahabimana Josephine
