Rwamagana: Bavuye mu bushomeri biteza imbere babikesha Bella Flowers

Indabo za Bella Flowers.

Bimwe mu bikorwa by’iterambere by’Akarere ka Rwamagana, harimo n’umushinga wa Bella Flowers, ukorera mu murenge wa Ruhunda mu Karere ka Rwamagana. Umaze guhindura ubuzima bw’abatuye muri aka gace harimo no kubakura mu bushomeri bakiteza imbere.

Tuyishimire Ruth umaze imyaka ibiri n’igice akora mu ruganda rwa Bella Flowers, avuga ko amaze kugera kuri byinshi, harimo kugura amatungo ihene 6, inkoko11, arizigama mu matsinda, yavuguruye inzu y’iwabo kuko yendaga kugwa, akurura n’amashanyarazi, yiteza imbere.

Ati “abantu dukora hano muri rusange turi urubyiruko, abagabo n’abagore cyane ko hanze aha abantu bafite ubushomeri baba bitwa inzererezi n’ibisambo ariko kuva iyi kampani yaza ntawe ukizerera muri aka gace, uburara bwaracitse tuza hano tugakora kandi bakaduhemba neza umuntu akagenda agakoramo ibikorwa”.

Rugwiro Emmanuel avuga ko akazi ko gusarura indabo muri Bella Flowers akamazemo umwaka n’amezi abiri, akaba yishimira ibyo amaze kugeraho mu iterambere harimo kugura amabati yo kuzubaka inzu mu kwezi kwa 8, agura na smart phone, byose abikesha gukora muri Bella Flwowers.

Nyinawumuntu Fabiora akora akazi ko gupima uburebure bw’indabo yemeza ko nawe akazi kamufasha, ati “sinifuza ikintu ngo nkibure, kubera ko nari narize ubudozi ubu niguriyemo n’imashini idoda, kandi  n’umwana wanjye murihira ishuri, ubu ndamutse  mvuye aha nagenda nka doda kuko n’imanshini ndayifite.”

Barimo gutunganya indabo zasoromwe ngo zijyanwe kugurishwa.

Walter Muganga ni Chief Finance officer wa Bella Flowers, avuga ko indabo zoherezwa mu bihugu bitandukanye harimo u Buholande, u Bwongereza, Corea y’Amajyepfo no muri Afrika, aho yavuze ko uyu mushinga wagize uruhare rukomeye cyane mu Karere ka Rwamagana.

Yongeye ati “abakozi benshi bahakora ni abirwamagana mu rwego rwo kubafasha, Bella Flowers yashoboye kuzamura abaturage ku rwego bari bariho mbere, ubungubu ikaba yarabahaye akazi bagashobora kwiteza imbere”.

Icyo uyu muyobozi yagaragaje nk’imbogamizi ni umuhanda mubi uva kuri Bella Flowers ukagera kwa Karangara bigatuma indabo zangirika.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’aKarere ka Rwamagana Kakooza Henry, avuga ko amasoko yo gukora umuhanda uva kwa Karangara ugera Bella Flowers arimo kurangira bakaba bizeye ko mukwezi kwa 4 uyu muhanda utangira gukorwa indabo zikajya zigenda zikagera ku isoko zimeze neza.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, asobanura uburyo uyu mushinga wa Bella Flowers ufite inyungu yagize ati “umushinga wa Bella Flowers tuwufitemo inyungu, haba abakozi bakoramo babonye akazi, ikindi hafi ya bose ni abo mu mirenge ya Rwamagana yegereye Bella Flowers, abo bose bari abashomeri cyangwa badafite indi mirimo ubu babonye imirimo babasha gutunga imiryango yabo, ibyo bakeneye babasha kubibona”.

Yakomeje agira ati “Ziriya ndabo zihingwa zinjiza amadovize mu gihugu n’u Rwanda rwose rukunguka bikaba birenze Akarere ahubwo bifashe igihugu cyose. Kandi nabariya bakoramo umuntu uhembwa hari icyo akatwa kumushahara bikajya mu musoro we ni ukuvuga TPR ibyo byose ni inyungu tubona nk’Akarere.

Iyindi mishanga y’iterambere aka Karere gafite harimo uruganda rukora ibisuguti rwa Vanit International ruri I Mwulire, urukora imbaho ruri I Mwulire, uruganda rwa Sora pano ya Rubona, imihanda ya Kaburimbo iriho amashanyarazi, ingomero z’amazi n’ibindi.

Bella Flowers n’ikigo cya Leta gihinga indabo, gifite abakozi 889.  Aho 34 % ari abagore mu gihe 66% ari abagabo. Ubwoko bahinga bw’indabo bugera kuri 16.

Ubwoko bw’indabo zihingwa na Bella Flowers

Aha ni muri Bella Flowers , agiye gusarura indabo.

Ahatungaririzwa indabo zasaruwe.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
6 ⁄ 2 =