Rwamagana: Barishimira ko begerejwe ikigo nderabuzima

Umuyobozi w'Akarere,Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Ubuzima, n'abafatanyabikorwa, bafungura ku mugaragaro ikigo nderabuzima cya Mwulire.

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mwulire mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko bajyaga bagorwa no kugera aho bivuriza bitewe n’urugendo ndetse n’uburyo bwo kuhagera (transport) butari buboroheye. Ubu bafite akanyamuneza bitewe nuko Ikigo nderabuzima cya Mwulire cya begerejwe hafi.

Ikigo nderabuzima cya Mwulire kikaba cyatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa mbere tariki 29/05/2023. The Bridge Magazine yahasanze abari baje kuhivuriza iganira nabo.

Umwe mu babyeyi wari waje kuhabyarira utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze imbogamizi nk’ababyeyi baje kubyara bahuraga nazo, ati “Twajyaga tujya kubyarira i Rwamagana bikatugora ntube wahagera byihuse, uzanye ingemu nawe, ikakugeraho itinze kuko hari n’igihe wabaga udafite ubushobozi bwo gutega ikikugezayo ugasanga biragoranye”.

Bishimiye ko begerejwe ikigo nderabuzima.

Kayinamura Yohani Bosco wo mu mudugudu wa Kangaruye Akagari ka Bushenyi, avuga ko bababazwaga cyane n’ababyeyi bajya kubyara cyangwa n’abakoze impanuka. Ati “ nk’umubyeyi iyo yageraga hano bikaba ngombwa ko bamuha taransiferi, cyangwa ambiransi, amafaranga yabaga menshi. Ubu turishimye kuko tuzajya duhinira hafi n’ayamafaranga twakoreshaga tujya kure tuyakoreshe mu bindi byo kwiteza imbere”.

Uwamahoro Perusi wo mu Kagari ka Bicumbi, mu Murenge wa Mwulire avuga ko nk’abantu babaga bafite umurwayi i Rwamagana kugemura byababanaga ikibazo, wagirango urasura umurwayi ukabanza gushaka itike, ugashaka nayo kuba wagira icyo umusigira, ariko ubu niyo tutatega, waza n’amaguru ukagera ku murwayi wawe, ukongera ugasubira mu rugo.

Mbonyumuvunyi Radjabu, ni Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, ubusanzwe ryari ivuriro ryibanze bapima ibintu byoroheje, bakaguha ibinini ugataha. Ati “nti washoboraga kubamo ngo urwariremo, ariko nkuko mu bibona harimo irwariro ry’abagabo, abagore, abana, serivise y’ikingira, iyo kuboneza urubyaro, ijyanye n’imirire, gupfuka no kubaga utuntu tworoheje, izi serivise zose mbere bajyaga bazishakira ahandi ntazahabaga, ariko ubu zirahari”.

Yagarutse ku mbogamizi bagifite zo kuba bafite ibigo nderabuzima byubatswe kera bikaba bikeneye kuvugururwa isakaro, ibidafite materinite n’abaganga bakeya.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Yves Iradukunda.

Iradukunda Yves, ni Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, yavuze ko iki kigo nderabuzima kije ari igisubizo ku bibazo abaturage bo mu Murenge wa Mwulire bahuraga nabyo mu gihe bashakaga serivise z’ubuvuzi, harimo urugendo rurerure bakoraga bikabatakariza umwanya n’amafaranga hamwe na hamwe ugasana bagera kwa muganga banarembye no gukira bikabanza kugorana, ubu turishimira ko izo mbogamizi zibonewe igisubizo.
Ati “  iki kigo nderabuzima cyari gituwe gitanga serivise zo ku rwego rw’ivuriro ry’ibanze, kuva rero kibonye inyubako nkizi ngizi zigezweho cyashyizwe ku rwego rw’ikigo nderabuzima kikaba cyongeweho serivise zisumbuye kikazabasha gufasha abaturage”.

Iradukunda yakomeje avuga ko, Minisiteri y’ubuzima izakomeza gushyigikira no gukorana n’Akarere ndetse n’abafatanyabikorwa kugirango imbogamizi zagaragajwe n’Ubuyobozi bw’Akarere zirimo abaganga bake, ibikorwa remezo bishaje cyane cyane ku bigo nderabuzima zibonerwe umuti   mu gihe cya vuba kugirango tubashe kunoza serivise z’abaturage mu buryo bwihuse.

Babanje gusura inyubako z’ikigo nderabuzima.

Mu kubaka ikigo nderabuzima byatangiye mu 2013, k’ubufatanye bw’Akarere ka Rwamagana n’abafatanyabikorwa barimo Health Building, Better Word. Nubwo cyatashywe uyu munsi bamaze ibyumweru bibiri baratangiye, bakaba bakira abarwayi bagera kuri 80, ni 100 buri munsi.

Nyirahabimana Joséphine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
1 × 18 =