Paris: Urubanza rwibanze kuri Mwafrika ugarukwaho mu iburanisha

Cour d'Assises i Paris , aho Claude Muhayimana ukurikiranyweho ubufatanyacyaha muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 aburanishirizwa.

Ku munsi wa 13 w’urubanza rwa Claude Muhayimana ruri kubera I Paris mu Bufaransa, humviswe umutangabuhamya ufungiye muri Gereza ya Rubavu. Uyu yagarutse ku izina Mwafurika waguye mu gitero ubwo abatutsi birwanagaho bakoresheje amabuye inkoni n’amacumu rigarukwaho kenshi n’abatangabuhamya batandukanye muri uru rubanza.

Urubanza ruburanishwamo umunyarwanda Muhayimana Claude ukekwaho ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi rurakomeje mu rukiko rwa rubanda rw’I Parisi mu bufaransa. Uwagarutsweho ku munis wa 13 ni Mwafurika Fadhari (nkuko byavuzwe n’umugore we utuye I Musanze). Uyu yari umujandarume wishwe n’abatutsi birwanagaho ubwo baterwaga n’igitero yari arimo.

Muri uru rubanza urupfu rwe rwagarutsweho cyane aho ndetse mu ntangiriro yarwo Muhayimana Claude yavuze ko nta bitero yagiyemo kuko yari yarajyanye umurambo wa Mwafrika uyu akamarayo iminsi myinshi. Ngo yagarutse ubwicanyi bwarabaye bityo nta ruhare yabugizemo kuko atari ahari. Perezida w’urukiko yamubajije impamvu bamuhaye ibyumweru hafi 2 ngo ajyane wo murambo Muhayimana ati “nabanje gushaka isanduku, umunsi wa 2 turagenda. Abajandarume (GD) twajyanye bagiye gusura imiryango yabo na bagenzi (collegues) babo ndabategereza.”

Mwafrika ntiyatwawe mu isanduku

Ibyo Muhayimana yatangaje ariko ntabihuza n’umugore wa Mwafrika. Ku munsi wa 13 w’iburanisha ubwo yasubizaga ibibazo by’urukiko Mukandanga Samira umugore wa Mwafrika yavuze ko bamubwiye ko umugabo we yishwe na grenade ariko we yabonye baramutemaguye. Ati “umurambo waraye ku Kibuye bucya bawuzana ushyingurwa mu Ruhengeri. Bavuye Kibuye mu gitondo bagerayo nimugoroba. Batwawe muri Daihatsu y’ubururu yari itwawe na Muhayimana Claude. Ni ubwa mbere nari mubonye.”
Mukandanga yongeyeho ko abasilamu badashyingura mu masanduku bityo umurambo waje utari mu isanduku.

Makuza James Assumani, yari umushoferi wa perefegitura akaba yari asanzwe azi Claude Muhayimana kuko yari umushoferi wa projet pêche. Mu buhamya yatanze muri uru rubanza yavuze ko bajya gushyingura Mwafrika nta sanduku bamushyizemo bamuzingiye mu mwenda w’umweru nk’umuco w’abasilamu. Ati “bamaze amajoro 2 mu ruhengeri bagarutse ku kibuye basanze abantu bo muri stade bishwe, yagize ubwoba.”

Uburyo bamwe mu batangabuhamya bavuga yishwemo

Undi mutangabuhamya na we ari mu bagarutse kuri Mwafrika muri uru rubanza aho yavuze ku bitero yagiyemo harimo n’icyaguyemo Mwafrika ku musozi wa Gitwa bagasubirayo kwisuganya neza bihuza n’abandi bicanyi bo mu bice binyuranye. Ati “bazamutse ari benshi bava Kibuye mu mujyi ariko na ya modoka y’ubururu ya Daihatsu ibarimo hagati kuko bari benshi nta modoka yari kubatwara. Iyo Daihatsu yari itwawe na Muhayimana Claude.” Yakomeje agira ati “icyo yumvise babwira Muhayimana ni uko Mwafrika amaze gupfa bamubwiye ngo akate imodoka vuba vuba batayitera amabuye.”

Undi mutangabuhamya Mvuyekure Francois w’i Karongi wakatiwe kubera amarondo yakoze biciramo abantu kuri bariyeri y’aho yari atuye, we yabwiye urukiko ko Mwafrika yateye grenade ntiyaturika ahubwo abo yayiteye barayimusubiza iba ari we ihitana. Yagize ati “abari mu gitero baza bavuga ko aho bahasanze ingabo za FPR barasa uwo mujandarume. Icyo gihe bajya kuzana abanyarutsiro bari bamaze kumenyera ubwicanyi. Imodoka zirara zibatunda bucya bajya kwica ku Gitwa.” Ibitero cyakurikiye icyo uwo mujandarume yaguyemo ngo abicanyi bari barakaye cyane kubera urupfu rwa mugenzi wabo Mwafrika.

Ntiyishwe na grenade yishwe n’amabuye

Nsanzumuhire JMV wari muri CDR nk’umurwanashyaka usanzwe yafungiwe uruhare yagize muri Jenoside kubera ibitero by’i Nyamishaba yagiyemo. Yagiyemo kandi no mu gitero cya Gitwa cyakorejejwemo imbaraga nyinshi. Perezida w’urukiko yamubajije niba yari ahari igihe Mwafrika yapfaga? Undi ati”yego”. Perezida yamusabye kubwira urukiko uko byagenze. Undi ati “twagiye muri Daihatsu y’ubururu yabanje kujyana aba GD, surveillants, abapolisi n’aba douaniers igaruka kutujyana. Bose bari bafite imbunda. Twe dufite intwaro gakondo.” Abajijwe uwari utwaye Daihatsu? Asubiza ko ari Muhayimana Claude.” Yakomeje avuga ko Mwafrika yapfuye ari mu gitondo. Ati “abatutsi bari barunze amabuye, noneho abajandarume babarasaho ngo babakange, abatutsi na bo batera amabuye. Ayo mabuye ni yo yishe uwo mu Mwafrika arimo kurasa.”

Perezida yamubajije impamvu hari abatangabuhamya bamwe bavuze ko uwo mujandarume yateye grenade abandi bakayimusubiza. Nsanzumuhire ati” ibyo byavuzwe n’aba GD bashaka kumvisha abaturage ko umu GD wari ufite imbunda atishwe n’ibuye.” Abajijwe niba ibikomere byinshi abatangabuhamya benshi bavuga ko babonye ku murambo wa Mwafurika ari iby’amabuye. Ati” yego. Ndetse n’aba GD ntibabashije kuhavana umurambo kuko amabuye yari menshi waraharaye bawutwara bukeye.”

Maître Karongozi André Martin uri ku ruhande rw’abaregera indishyi, avuga ko impamvu urupfu rwa Mwafrika rugarukwaho cyane muri uru rubanza ari uko guhangana kw’abicwaga n’ababicaga haguyemo umujandarume bituma hategurwa ubwicanyi bukomeye. Ati” bumvikanye ko batazongera gusubira. inyuma, bategura imbunda na grenade bashyiraga ku mbunda zo kubarasa biteguye rero cyane kandi urumva kujya gushyingura umujandarume umujyana mu Ruhengeli byari ukugira ngo bakaze umurego berekane ko abo bica aho bari hari n’ imbunda.” Maître Karongozi akomeza avuga ko bishoboka ko Muhayimana nta muntu yishe, ariko Jenoside yashobotse kubera ko abayikoze umwe yazanye intwaro, undi yagiye kuvumbura abicwaga, undi yagiye gutwara abagiye kwica nkuko yabikoze.

Claude Muhayimana ukurikiranyweho ubufatanyacyaha muri Jenoside, ashinjwa gutwara interahamwe n’abasirikari bajyaga kwica abatutsi aho babaga bahungiye. Gusa we yiregura avuga ko yamaze hafi ibyumweru 2 mu Ruhengeli yaratwaye umurambo wa Mwafrika ngo ushyingurwe ko ibyo ashinjwa byabaye adahari. Nyamara ariko ubwicanyi bwabaye tariki 15 Mata 1994 I Nyamishaba mu birometero uvuye kwa Muhayimana, we ngo yari akiri ku kibuye kuko yagiye mu Ruhengeli bucyeye bwaho.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
9 + 30 =