‘’Muhayimana navugishe ukuri,’’ Uwahoze ari umugore we 

Cour d'Assises i Paris , aho Claude Muhayimana ukurikiranyweho ubufatanyacyaha muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 aburanishirizwa.

Mu ibazwa ry’uwari umugore wa Muhayimana, yamusabye kuvugisha ukuri bigatuma n’ababuze ababo babona uko babashyingura.

Ni ku munsi wa 14 w’urubanza rwa Claude Muhayimana uburana ubufatanyacyaha muri jenoside yakorewe abatutsi 1994, urimo kuburanira mu rukiko rwa rubanda i Paris mu gihugu cy’Ubufaransa; ubwo uwahoze ari umugore yongeye ku bazwa ku nshuro ya kabiri ku ruhare rw’uwahoze ari umugabo we; akamusaba kuvugisha ukuri.

Taliki ya 8 Ugushyingo 2021, ku munsi wa 13 w’urubanza uyu wahoze ari umugore wa Muhayimana yavuze ko adashobora gushinja uwahoze ari umugabo we kuko yarokoye umuryango we. Ku munsi wa 14 yongeye kubazwa.

Ibibazo Uwahoze ari umugore wa Muhayimana yabajijwe n’ibisubizo yatanze.

Perezida w’urukiko: Aurélie yahungiye iwawe ari kumwe n’abana? Uyu Aurélie ni nyina w’uwatanze ubuhamya muri urukiko.

Uwahoze ari umugore wa Muhayimana: yari kumwe n’abana be uretse umwe w’umukobwa wari kumwe n’umugabo bari muri stade.Aurélie yambwiye ko impamvu batamwishe yahungiye mu bitalo yari afite indangamuntu iriho Hutu.

Perezida w’urukiko: wowe wari ufite indangamuntu iriho hutu?

Uwahoze ari umugore wa Muhayimana: oya yariho Tutsi.

Perezida w’urukiko : Aurélie yaje iwe ahari igikon,i Muhayimana yamushyiriyeho urugi?

Uwahoze ari umugore wa Muhayimana: igihe kinini yararaga n’iwacu ariko ku  manywa yabaga yiriwe iwe. Kuko abo mu kagari kacu bari bamubwiye ko kubera ko ari umuhutu atakwirirwa yihisha

Perezida w’urukiko : ese Aurélie afite umwana witwa René Cyubahiro?

Uwahoze ari umugore wa Muhayimana: ndumva ari umuhungu we w’imfura

Perezida : uribuka niba mwari mufite igikoni hanze hari inkwi René akihisha inyuma zazo?

Uwahoze ari umugore wa Muhayimana: igikoni cyari cyegeranye n’inzu. Uciye mu gikari winjiriraga ku gikoni.

Perezida w’urukiko : ese hari inkwi?

Uwahoze ari umugore wa Muhayimana: inkwi ntazari ziri mu nzu hari ibiti twacanaga uretse ko tutanacanaga inkwi.

Perezida w’urukiko: hari inzu ya Minagri yabagamo uwitwa Venuste?

Uwahoze ari umugore wa Muhayimana: yari ihari ariko habagamo umusaza muri annexe harimo abasore babiri umwe akora mu bitalo sinibuka amazina.

Perezida w’urukiko: ngiye gusoma ibyo wavuze mbere. ku bijyanye n’ibitero wavuze ko Muhayimana yasabwe na perefe kujya i Karongi kuzana umurambo. Wagize uti ‘’Claude yaje gufata ikoti avuga ko agiye kuzana umurambo uti yaragiye agaruka avuye mu Ruhengeri. Mubaza uzaturinda avuga ko Vincent Gahima azahabarindira kuko namufataga nka murumuna we’’.

Perezida w’urukiko : Wavuze ko Konseye Nambajimana yaje gushaka Claude nijoro, ese yaje ijoro rimwe?

Uwahoze ari umugore wa Muhayimana: hari abantu benshi bazaga kumureba n’abaprof (abarimu) twakoranaga bazaga kutureba

Perezida w’urukiko : konseye ariko yari mu bashishikarizaga abantu kwica. wavuze ko yazaga kenshi, ese baganiraga iki?

Uwahoze ari umugore wa Muhayimana: barasohokanaga simenye ibyo bavuze.

Perezida w’urukiko : Ntabwo Claude yakubwiraga ibyo baganiriye?

Uwahoze ari umugore wa Muhayimana: (ajijinganya) barasohokaga umenya barajyaga mu kabari nanjye nta matsiko nagiraga ngo menye ibyo bavuganaga.

Perezida w’urukiko : Cassien wayoboraga Guest yaje kureba Muhayimana bavuganaga iki?

Uwahoze ari umugore wa Muhayimana: yari chef we nibwira ko bavuganaga iby’akazi.

Perezida w’urukiko : Hotels zarakoraga?

Uwahoze ari umugore wa Muhayimana: nyuma y’ibitero byo muri stade ntibongeye gukora

Perezida w’urukiko : nyuma y’ibitero byo muri stade Claude yakoraga iki?

Uwahoze ari umugore wa Muhayimana: yaragendaga nta cyamubuzaga kugenda. yarasikiraga. ashobora kuba yarajyaga ku kazi.

Perezida w’urukiko : kujya ku kazi muri jenoside byari bivuze iki?

Uwahoze ari umugore wa Muhayimana: gukora hari amagambo Interahamwe zakoreshaga nko kujyana umuntu kwa Dr, kumureba, gukora ni langage (ururimi) bakoreshaga.

Perezida w’urukiko : ibyo byavugaga kwica abatutsi?

Uwahoze ari umugore wa Muhayimana: yego. Mu gitondo barahamagaranaga bakavuga ko bagiye gukora.

Perezida w’urukiko : madame niba uvuze ko Guest yari ifunze we akakubwira ko agiye gukora urumva yarabaga agiye mu biki?

Uwahoze ari umugore wa Muhayimana: sinemeje ko Guest itakoraga simbizi.

Perezida w’urukiko : wamubonye atwaye iyihe modoka?

Uwahoze ari umugore wa Muhayimana: iya Guest yanditseho ORTPN

Perezida w’urukiko: wamubonye atwaye Interahamwe?

Uwahoze ari umugore wa Muhayimana: namubonye atwaye Interahamwe zirimo kuririmba indirimbo baririmbaga bagiye kwica.

Perezida w’urukiko : wamenye aho bari bagiye?

Uwahoze ari umugore wa Muhayimana: kuko basakuzaga cyane ari imodoka nyinshi zishoreranye, hari na bus zajyaga zihaca zifite abantu imbere n’abandi bitendetseho inyuma.

Perezida w’urukiko : bajyaga hehe?

Uwahoze ari umugore wa Muhayimana: kwica abatutsi mu Bisesero

Perezida w’ururkiko : waba warigeze umubaza aho aba agiye n’ibyo yabaga agiyemo?

Uwahoze ari umugore wa Muhayimana: umunsi mubona naramubajije nti nta soni ufite zo kujya kwica abantu?Yaransubije ati akazi kanjye ni ako gutwara abantu. Yari arakaye cyane. Murumuna wanjye wari iwacu arambuza ndekeraho kumubaza impamvu. Bukeye mbibwira mama we.

Perezida w’urukiko : akubwira iki?

Uwahoze ari umugore wa Muhayimana: byaramutangaje ambwira ko azabimubaza.

Perezida w’urukiko : kubera iki yatangaye?

Uwahoze ari umugore wa Muhayimana: kubera ko Interahamwe zagendaga zifite imihoro zinasakuza.

Perezida w’urukiko : uratekereza ko umugabo wawe yahatiwe gutwara abajya kwica?

Uwahoze ari umugore wa Muhayimana: ntabyo nzi

Perezida w’urukiko : ntabwo yigeze abikubwira ko babimuhatiye?

Uwahoze ari umugore wa Muhayimana: oya

Perezida w’urukiko : ntabwo yarafite ubwoba ko atemeye bakwica?

Uwahoze ari umugore wa Muhayimana: byari bizwi ko abagore bafite abagabo b’abahutu tuzagera igihe tukicwa.

Perezida w’urukiko : wigeze ubiganiraho na Claude?

Uwahoze ari umugore wa Muhayimana: nabiganiriye na mama we, ambwira ko batazatwica. Claude we mubaza uko abo twahishe bizagenda kuko bajyaga baririmba ngo umwana w’umuhutu azakura abaza uko abatutsi basaga. Yansubije ko hari abambutse bagera ku cyirwa umuntu yashakisha uko bazakageraho nabo bakazagera muri Congo. Nyina wa Claude narabimubwiye ambwira ko hari abantu gwakoranaga bateze ubwato bakambuka.

Perezida w’urukiko : ikibazo cyanjye ni iki: Muhayimana yigeze agusaba kugutegera ubwato ukajya ku Ijwi?

Uwahoze ari umugore wa Muhayimana: yarabimbwiye hazamo ikibazo cy’amafranga, ariko amakuru yose niwe wayashakaga.

Perezida w’urukiko : yigeze agusaba ko wagenda?

Uwahoze ari umugore wa Muhayimana: oya ntabyo yambwiye byari nko mu kwa 5. Ariko nanjye nari namenyanye n’umu frère (uwihayimana) wajyaga afasha abantu yari yaje mu rugo.

Perezida w’urukiko : ikibazo cyanjye si icyo. Ese Claude yafashije abantu kwambuka muri Congo. Wowe ukavuga ko bari bavuze ko abatutsikazi bashatse abahutu bashobora kwicwa.

Uwahoze ari umugore wa Muhayimana: njye ntabyo yambwiye ariko abandi baragendaga.

Perezida w’urukiko : wumvaga utekanye ku buryo uguma aho n’abavandimwe bawe?

Uwahoze ari umugore wa Muhayimana: nateganyaga nanjye kugenda

Perezida w’urukiko : umugabo wawe yari ameze ate ? Yateganyaga iki? Yari yifitiye icyizere ku buryo akurinda n’abo mwari kumwe?

Uwahoze ari umugore wa Muhayimana: ntabwo twabivuganye ariko uko nabibonaga twari kugenda ariko tutagendeye rimwe kuko inzira zitari zoroshye.

Perezida w’urukiko : madame iyo hari umutekano muke icyi ngenzi, aba ari uguhungisha abawe harimo n’umugore?

Uwahoze ari umugore wa Muhayimana: uko byari bimeze iyo bagufatanaga n’umututsi bakwicanaga nabo kuri njye priorité (icyi ngenzi) yari abo bandi.

Perezida w’urukiko: ngiye kugusomera ibyo wavuze mbere: twari duhishe abantu haza igitero kiburizwamo na Edmond na padiri Kayiranga. Hari mu kwa 6 Interahamwe twari duturanye zaraturinze. Ese interahamwe zo muri quartier (mu gace mwarimo)  zarabarengeye?

Uwahoze ari umugore wa Muhayimana: yego kuko Claude yari yavuze ko ari njye baje kwica ariko ntiyavuze ko hari abandi duhishe.

Perezida w’urukiko : uri umututsikazi kandi abantu bari babizi. Ese hari abandi bashakanye n’abahutu bishwe?

Uwahoze ari umugore wa Muhayimana: abagabo babo barabarinze.

Perezida  w’urukiko :  waravuze ngo muri quartier yawe hari abagore 5 bari bararongowe n’abahutu, hari uwabishe?

Uwahoze ari umugore wa Muhayimana: bose bararokotse kuko Abafaransa baje tariki 4 Nyakanga zitaragera (nibwo bari kubica bashyingura Habyarimana).

Perezida w’urukiko : wavuze ko hari ikindi gitero cyaje iwanyu. Ngo Claude ajya kubaza Interahamwe zo muri quartier impamvu bagutwaye gutyo ababwira ko arabibwira Vincent Gahima. Wavuze ko ibi byatumye mu kwa 6 haza izindi nterahamwe z’i Nyamishaba kuko abo muri quartier yanyu ntawatinyukaga kubatera?

Uwahoze ari umugore wa Muhayimana: ni ko navuze ko haje igitero kivuye mu Gasura ni muri Nyamishaba ni kimwe.

Perezida w’urukiko : bakubajije niba padiri Kayiranga yarahaye interahamwe ibihumbi 7?

Uwahoze ari umugore wa Muhayimana: narabivuze ko bayatanze ubwo bari bavumbuye abana babiri bari bihishe iwacu.

Perezida w’urukiko : umuturanyi wanyu Edmond yabakangishije grenade, avuga ko interahamwe zidakwiye muva mu yindi quartier ziza kwica abatutsi iwabo.

Uwahoze ari umugore wa Muhayimana: yego Edmond yari interahamwe afite nyina w’umututsikazi. yahoraga afite grenade.

Perezida w’urukiko : yabakijije Interahamwe kenshi?

Uwahoze ari umugore wa Muhayimana: yaravuze ngo nibanyica nawe azica abandi batutsikazi batunzwe n’abahutu

Perezida w’urukiko : hari umukobwa witwa Yvonne interahamwe zafashe zikamwica kandi yari yihishe iwanyu wabibwiwe n’iki?

Uwahoze ari umugore wa Muhayimana: Yvonne yari uw’i Kibilira ahungira i Mabanza. Yaje kugera iwacu, bamufatiye ku Kivu interahamwe ziramubohoza aza kwambuka agera muri Zaïre.

Perezida w’urukiko : ibyo byose wabibwiwe n’iki ko yavuze ko yihishe iwanyu, ko bamufashe ku ngufu?

Uwahoze ari umugore wa Muhayimana: ibyo Interahamwe zakora ntizabihishaga byaramenyekanaga.

Perezida w’urukiko : Claude Muhayimana yavuze ko mwahunganye muri Congo wowe ukagenda muri bus.

Uwahoze ari umugore wa Muhayimana: njye sinagiye muri Zaire, kubera ko Claude yari chauffeur yatwaye gerant wa Guest na madamu we. Abandi bajya muri bus iratujyana itugeza muri hotel ya ORTPN i Cyangugu. Ntabwo twigeze turenga i Cyangugu ahubwo ubwo batubwiraga ko iwacu umutekano wagarutse nashakaga kugaruka Claude ashaka gukomeza muri Zaïre. njye naratashye Claude agaruka nyuma y’icyumweru nibwo yagiye gukora muri Caritas.

Mu ibazwa rya mbere, uwahoze ari umugore wa Muhayimana  yagarutse ku mubano wabo hamwe n’umugabo witwa  Nkurunziza Jean Marie Vianney wamushinjije ko yashakiye Claude indangamuntu mu buryo bwa magendu akanabifungirwa.

Aho yagize ati ‘’ Jean Marie Vianney yanshinjaga kuba narashakiye umugabo wanjye indangamuntu  mu buryo bwa fraude akajya muri Kenya ariko namubwiye ko nasezeranye kurinda umugabo wanjye nk’uko nawe yandinze muri jenoside.

Perezida w’urukiko : ibi urabyemeza warafunzwe mu 1998 kubera gushakira umugabo waweindangamuntu mu buryo bw’amanyanga?

Uwahoze ari umugore wa Muhayimana: yego ariko ntibyampamye. Navuze ko ntasabira indangamuntu umuntu utari mu gihugu.

Perezida w’urukiko : Wagiye kureba umugabo wawe muri Kenya no muri Uganda ?

Uwahoze ari umugore wa Muhayimana: yego nagiyeyo

Perezida w’urukiko : hari ibintu wamushyiriye?

Uwahoze ari umugore wa Muhayimana: oya ni ama cadeaux (impano) gusa namushyiriye.

Perezida w’urukiko : umugabo wawe yazanye imbere y’urukiko ordre de mission yo kujyana umurambo mu Ruhengeri. hari impapuro wigeze umushyira?

Uwahoze ari umugore wa Muhayimana: oya nta mpapuro namushyiriye

Perezida w’urukiko : Ubu ubanye ute na Muhayimana Claude?

Uwahoze ari umugore wa Muhayimana: twaratandukanye ntitukivugana. Ni manipulateur et menteur (umubeshyi).

Perezida w’urukiko : ese uzi ko Claude yabaregeye police?

Uwahoze ari umugore wa Muhayimana: yaratureze ngo njye na Delphine na Odette turi escadron de la mort ngo dukorana na Leta y Kigali

Perezida w’urukiko : hari ikindi wongeraho?

Uwahoze ari umugore wa Muhayimana: umutekano wanjye urabangamiwe, hari group (itsinda) irimo abitwa Karengera, Gwizinkindi n’abandi benshi bavuga ko ari abahutu bivugira ko bazica umuntu bagafungwa imyaka 10.

Perezida w’urukiko : uwuhe muntu?

Uwahoze ari umugore wa Muhayimana: bavuga ko bazica intore ngirango ni iryo basimbuje abatutsi, bagafungwa imyaka 10.

Perezida w’urukiko : iyo gahunda uyizi ute kuki wumva uri menacée (uri mu kaga)?

Uwahoze ari umugore wa Muhayimana: iyo mparitse imodoka nsanga yangijwe kandi iri mu zindi, naba ndi muri transport en commun (imodoka rusange) bakantuka.

Perezida w’urukiko : ibyo bihuriye he na Muhayimana?

Uwahoze ari umugore wa Muhayimana: bavuga ko bazabikora nakatirwa. Ikindi nongeraho, imitungo avuga twari dufite inzu ku Kibuye gacaca irayigurisha.

Perezida w’urukiko : inzu y’i Kigali?

Uwahoze ari umugore wa Muhayimana: nta nzu twigeze tugura i Kigali kuko ntiyigeze aba i Kigali.

Muhayimana nawe yahise asubiza: inzu yarayiguze anzanira amasezerano.

Uwahoze ari umugore wa Muhayimana: Claude niba yaraguze inzu i Kigali iri mu yihe parcelle? Inzu naguze ni amafaranga nacuruje nongeyeho ayo caisse sociale yampaye y’ikiruhuko cy’ababyeyi banjye. Ni inzu rero y’umuryango.

Perezida w’urukiko : nta kindi wongeraho?

Uwahoze ari umugore wa Muhayimana: nagaragaze imitungo afite muri France kuko niho yakoze. Ndetse no muri divorce iyo nzu y’i Kigali ntayo yagaragaje.

Abaregera indishyi nabo bahise bamubaza: hari abavandimwe ba Claude Muhayimana bari abahezanguni ku batutsi?

Uwahoze ari umugore wa Muhayimana: Gahima wari perezida wa CDR na Mbanenande Stanislas

Abaregera indishyi: Bamusomeye ibyo bumvirije kuri phone ye avuga ko yashinje umugabo we gutwara interahamwe kuko umugabo yatahaga akamubwira ko yabatwaraga we akayigumamo ngo abatutsi batayangiza. Ese hari ubwo Claude yakuganirizaga ibyo biriwemo?

Uwahoze ari umugore wa Muhayimana: njye hari ibyo numvanaga abandi ariko namubonye rimwe atwaye abagiye mu bitero. Icyo nemeza ni uko Claude Muhayimana nta kintu cyasahuwe yigeze azana mu rugo ntabwo nari kubyemera

Uwunganira Muhayimana : wari uzi ko bakumviriza kuri telefone?

Uwahoze ari umugore wa Muhayimana: nabimenye nyuma.

Abunganira uregwa bamusomeye ibiganiro akavuga ko we yavugaga mu kinyarwanda bakwiriye kubiha abandi bakora isemurandimi bakabyandika neza kuko ibyo bamubwira atari ko yabivuze birimo kuvuga ko yafunzwe kandi ari ibazwa yakorewe. Uwahoze ari umugore wa Muhayimana yagize ati ahubwo mumbaze muti ‘’Ni iyihe nama namuha’’?

Abunganira uregwa: ni iyihe?

Uwahoze ari umugore wa Muhayimana: Namubwira kuvugisha ukuri bigatuma n’ababuze ababo babona uko babashyingura.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 − 13 =