Nyiramahirwe Chantal yavuye mu makimbirane ubu ni rwiyemezamirimo
Ba Mutimawurugo bo mu Karere ka Rwamagana barishimira intambwe bamaze gutera bakura bagenzi babo mu makimbirane, bagahanga imirimo ibateza imbere irimo gukora amarange, ubudozi n’ibindi.
Byavugiwe mu Nteko rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore yabereye muri sale ya Saint Alois mu Karere ka Rwamagana, ifite insanganyamatsiko igira iti “Iterambere ry’umugore inkingi y’umuryango ushoboye kandi utekanye”.

Nyiramahirwe Chantal wo mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana, ni umwe mubavuye mu makimbirane ubu ni rwiyemezamirimo. Mu buhamya bwe yavuze ko mbere yarabayeho nabi mu muryango, nyuma ba mutimawurugo baramusanga.
Yagize ati “nari mbayeho nabi mu makimbirane ntashobora guseka, nabona n’amafaranga nkumva ko ngomba kwinywera mutziing, nyuma ba mutimawurugo baransanga baranganiriza, bandemera ibihumbi 100 ngura inkoko 28, mu mezi 3 narazigurishije ndunguka, ubu ngeze kurwego nsigaye mvanga amarange nkanayasiga, ndetse nkaba naranahawe igikombe cy’ishimwe. Ubu nsigaye mbanye neza n’umugabo nubu yasigaranye umwana”.
Uwanyirigira Claudine, ahagarariye inama y’igihugu y’Abagore mu Karere ka Rwamagana, avuga ko mu gihe cy’imyaka 5 bamaze bageze kubikorwa bitandukanye kuko bigishije abagore gukorera mu matsinda bakabahuza n’ibigo by’imari bakabona igishoro. Avuga ko banagira uruhare mu gusubiza abana mu ishuri. Ikindi nuko bigishije imiryango yari mu makimbirane iyavamo, banigisha imiryango yabanaga idasezeranye irasezerana, ndetse banafasha abangavu n’abagore bahohotewe babakorera ubuvugizi.
Kukijyanye n’amakimbirana yavuze ko iyo bigishaga umuryango ukava mu makimbirane, ariwo wahitaga uba ambasaderi mugufasha indi miryango kuyavamo.
Yagize ati “Abaturage babaga bazi ko uwo muryango ahora mu makimbirane nyuma yo kuyavamo bakabona bateye imbere, ku buryo kubigisha byorohaga, nibo twifashishaga nyuma bakajya kwigisha abandi kugirango koko bayavemo kandi ukabona ko birimo gutanga umusaruro”.

Uwanyirigira yakomeje agira ati “ Iyo watanze ubuhamya bubi nyuma yabwo hakaza ubuhamya bwiza, ni byo byagiye bifasha imiryango yo mu Karere kacu kuva mu makimbirane ”.
Uwanyirigira yanasabye abagore kuba ba mutimawurugo nyabo. Aho yagize ati “ Mwikunde, mukunde n’umuryango, mukore mutere imbere byongeye dufite n’akarere keza twakoreramo ibikorwa byose, haba ubucuruzi n’ubuhinzi”.
Imiryango 619 niyo yavuye mu makimbirane, mu gihe iyari iteganijwe yose ari 819.


Nyirahabimana Josephine
