Ibiti biterwe no ku mashuri abana bakure biga kubungabunga ibidukikije _Guverineri Pudence Rubingisa
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa
Mu rwego rwo gushaka ibisubizo by’imihindagurikire y’ibihe no kubungabuga ibidukikije, abana b’abanyeshuri barasabwa gutozwa gukunda ibidukikije bagira za pepiniyeri z’ibiti ku mashuri.
Byavugiwe mu nama yabereye mu busitani bw’Intara y’Iburasirazuba mu Karere ka Rwamagana yahuje abafatanyabikorwa batandukanye b’umushinga TREPA (Transforming the Eastern Province through Adaptation).
Umushinga ugamije kubakira Intara y’Iburasirazuba ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ikirere, wahuje abafatanyabikorwa, ibigo by’imari, amakoperative y’ubuhinzi n’ubworozi, hagamijwe guteza imbere ishoramari rirengera i bidukikije no kubaka ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ikirere.

Musabende Delphine wo mu Murenge wa Munyaga, Akagari ka Rweru, ni umwe mubitabiriye waje ahagarariye abandi, avuga ko TREPA, yabigishije gukorana n’ibigo by’imari bakisobanukirwa, bagakora imishinga ibateza imbere, bakaba barabashije gukora umushinga wa pepiniyeri y’ibiti by’avoka, n’imyembe.
Ati: “twatangiye turi itsinda, ariko ubu turi koperative, ubu dukora ingemwe tukazigurisha bukabona amafaranga yo kwiteza imbere, tukaba dushishikariza abantu gutera ibiti, kuko biri mubituma ikirere cyacu kitangirika”.

Nzeyimana Jean Bosco wo mu Karere ka Ngoma, Umurenge wa Murama, avuga bahawe ubumenyi bwo gutera amashyamba mu buryo bwo kubungabunga ibidukikije binyuze muri TREPA, ndetse bakagenda banatera ibiti ku mihanda, bakanatoza abana kutabyangiza.

Birasa Patrick, Umuyobozi wa Coldaid Rwanda( ni umwe Mu mushinga wa TREPA), avuga ko umuntu watangiye guhugurwa aba akeneye undi bakungurana ubumenyi, kandi akaba abona bamaze kugera ku ntambwe nziza .
Ati: “twabanje gukorana n’ibigo by’imari uburyo biguriza, bizigama no kubihuza n’ubwishingizi, mu buryo dukora tujya no mu ruhande rw’umuhinzi, ese ubumenyi afite n’uburyo abikora bumeze gute? Iyo atangiye guhinga atera ibiti bivangwa n’imyaka ”.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudence yavuze ko iyi Ntara ikunda kugira izuba ryinshi ati: “ murabizi iyi Ntara yacu ijya igira izuba ryinshi cyane rimwe na rimwe n’imvura ikaba nkeya, igisubizo Leta yadushakiye ni ukugirango duhuze imbaraga n’abandi bafatanyabikorwa cyane cyane muri gahunda zo gutera amashyamba duhereye ku mashyamba ya Leta, aya baturage hakazamo n’ibiti bivangwa n’imyaka ndetse n’imbuto, bityo hakaba hajemo no kugabura indyo yuzuye haba ku bato n’abakuru”.
Ati: twahereye ku matsinda mato abanza guhugurwa uburyo bikorwa, nyuma hazamo no gufata ingamba zo kureba ahakwiriye guterwa amashyamba, ibikorwa byo kwiteza imbere bihuza ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’ibiti bivangwa n’imyaka kugirango bagende babona uko bongera ibikorwa byabo by’ishoramari”.
Pudence yakomeje avuga ko urugendo rukiri rurerure kuko bihaye intumbero yo kuzamura umusaruro w’ubuhinzi kuri hegitari no gutera ibiti byinshi, bakabigeza no mu mashuri abana bagakura biga kubungabunga ibidukikije.
Guverineri Pudence yanavuze ko bakora pepiniyeri bakazijyana ku mashuri kugira ngo abana batozwe gukunda ibidukikije, bagire ishuri ritoshye. Yagize ati “ amashuri yagiye agira umwihariko bagatera imbuto n’imboga kandi bakabyitwaramo neza bakaba n’abambere, reka rero iruhande rw’imboga dushyireho na pepiniyeri y’ibiti tubikwizakwize hose”.
Mu Ntara y’Iburasirazuba bafite intumbero yo gutera ibiti miriyoni 40 mu myaka ibiri, uyu mwaka ndetse n’uwukurikira.



Nyirahabimana Joséphine
