Nyagatare: umudugudu wa Gakoma, igisubizo nyarwanda mu kurwanya imirire mibi no kwirinda ibibazo mu miryango

Mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Karangazi, hari umudugudu wihariye wahindutse intangarugero mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Uwo mudugudu ukunze guhiga indi midugudu 14837 yo mu Rwanda hose ni umudugudu wa Gakoma uherereye mu kagali ka Rwisarabo, uzwi kubera ibikorwa bigamije kurandura imirire mibi, guteza imbere isuku, umutekano n’uburere bwiza. Intambwe wagezeho ishingiye ku bufatanye bw’abaturage, ubwitange bwabo, n’ubuyobozi bufite icyerekezo.

Karomba Agnes uzwi nka Mama w’umugudugu

Karomba Agnès, uzwi cyane nka Mama w’Umudugudu, ni umwe mu bafashe iya mbere mu guhindura ubuzima bw’abatuye Gakoma. Uyu mubyeyi yitangiye gahunda yo kwita ku bana bafite ibimenyetso by’imirire mibi, aho yatanze igikoni babatekeramo ndetse n’aho barira, ndetse akanakurikira uko bitaweho.

Yagize ati“Ababyeyi twarumvikanye,bazana ibyo abana bakeneye, bigatekerwa hano, tukabigaburira abana. Iyo isaha yo gutaha igeze, barabacyura.” Ibyo abana barya ni ibiribwa gakondo biboneka hafi nk’ ibitoki, ibijumba, amagi, indagara, amata n’imineke.

Iyi gahunda ikorerwa mu nzu uyu mubyeyi yubatse ku giti cye, atabitegetswe kandi atabisabiye inkunga. Uwo mutima wo kwitanga wubakiyeho icyerekezo Gakoma yashyize imbere ari cyo cy’ ubufatanye no kwigira.

Inzu ya Karomba Agnes ikoreshwa nk’irerero mu mudugudu wa Gakoma

Muri Gakoma, uburere bwiza ni inkingi ikomeye y’imibereho. Binyuze mu cyumba cy’ababyeyi, ababyeyi bagirana ibiganiro, bakajya inama, bakanashyiraho ingamba zigamije kurera abana. Izi gahunda zikorwa ku bufatanye bwa komite y’umudugudu, iy’ababyeyi ndetse n’iy’umuryango. Ibyo byatumye ubu hashize imyaka irenga umunani muri uyu mudugudu nta mukobwa ubyariye iwabo.

Umutoni Jeanne, umujyanama w’ubuzima, agira ati “Ibanga ni ugushyira hamwe. Iyo hagize umwana ugaragaza ibimenyetso by’imirire mibi, turafatanya tukamufasha mbere y’uko ikibazo gikomera. Ni kimwe n’iyo hagize umwana w’umukobwa utangiye kugaragaza imyitwarire mibi.”

Mu ngo, abaturage batozwa gutegura indyo yuzuye bifashishije uturima tw’igikoni. Ubu nta mwana ugaragaza imirire mibi cyangwa utiga,ibyo byose ni igihamya cy’imiyoborere ifite intego.
Ubuyobozi bushingiye ku baturage.

Sabiti Jean Bosco, Umuyobozi w’umudugudu wa Gakoma aganira n’itangazamakuru

Umuyobozi w’umudugudu wa Gakoma,Sabiti Jean Bosco asobanura ko ibi byose byubakiye ku mahame ya Leta y’u Rwanda. Yagize ati “Twubakiye ku mabwiriza ya Leta. Nta byaha bibaho hano. Iyo ikibazo kibonetse, gikemurwa hakiri kare.”

Mu mwaka ushize, akarere ka Nyagatare kahaye uyu muyobozi w’umudugudu ipikipiki nk’ishimwe ry’ubuyobozi bwe bwiza.

Gakoma yashyizeho uburyo budasanzwe bwo gukurikirana imibereho y’abaturage. Buri ngo enye zigira umuyobozi wazo, bigatuma kumenya ibibazo by’abaturage no kubikemura byihuse bishoboka. Hifashishwa kandi indangamanota, imihigo n’inama rusange z’ubukangurambaga. Ibyo byose byagize uruhare rukomeye mu kugabanya amakimbirane,ubusinzi, n’ibiyobyabwenge. Nta mukobwa ubyarira iwabo, nta mugore uva mu rugo kubera amakimbirane yo mu ngo.

Gakoma, urugero rwiza ku yindi midugudu

Meya GASANA Stephen asanga Gakoma ikwiye kubera urugero rwiza indi midugudu

Gasana Stephen, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, avuga ko Gakoma ari umudugudu w’intangarugero mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta. Ati “Imibereho y’abaturage yateye imbere mu mirire, isuku, uburere n’umutekano. Dufite gahunda yo gushyiraho indi midugudu nka Gakoma. Twatoranyijwe imidugudu 106 ku midugudu 628 iri mu karere kacu, dushaka ko na yo yagera ku rwego nk’urwa Gakoma, ni ukuvuga umudugudu umwe muri buri kagali mu rwego rwo kudaturira hamwe.”

Meya Gasana yunzemo ati “umudugudu wa Gakoma ntusigaye ari inkuru y’igitangaza, ahubwo ni isomo ry’uko ubufatanye n’imiyoborere yegereye abaturage byatanga ibisubizo birambye ku bibazo byugarije imibereho yabo”.

UWAMARIYA Mariette

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
8 × 1 =