Nyagatare: Mary Hill Girls School na St Antoine ku isonga mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe

Amashuri yo mu karere ka Nyagatare arimo kugaragaza uruhare rufatika mu rugamba rwo kurengera ibidukikije, aho ibigo nka Mary Hill Girls School na St Antoine School bishyira imbere ibisubizo birambye ku ikoreshwa ry’ibicanwa n’isuku y’ikirere.

Mu gihe isi yose ihangayikishijwe n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, ubuyobozi bw’amashuri mu karere ka Nyagatare buragenda bufata ingamba zigaragara mu kurengera ibidukikije. Ibi bigaragarira cyane mu bikorwa byafashwe n’ibigo bibiri by’amashuri, Mary Hill na St Antoine, byahisemo gushyira imbere ibisubizo bitangiza ibidukikije.

St Antoine School: Briquettes zahinduye amateka muri Karangazi

Ishuri rya St Antoine riherereye mu murenge wa Karangazi,Akarere ka Nyagatare.

Mu murenge wa Karangazi, St Antoine School yahisemo gukoresha briquettes (ibisigazwa by’ibyatsi n’ibindi bikoresho bidashya byihuse) aho gukoresha inkwi zisanzwe. Padiri Gakirage Jean Bosco, washinze iri shuri, avuga ko iyi gahunda yatumye bagabanya amafaranga y’ibicanwa ku kigero kiri hejuru.

Padiri Gakirage ati “Mu gihembwe, dukoresha miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri z’amafaranga y’u Rwanda (1,200,000Frw) mu guteka dukoresheje briquettes aho gukokoresha miliyoni eshanu(5000000Frw) turamutse dutekesheje inkwi”.

Mu gikoni cy’ishuri rya St Antoine harangwa n’isuku.

Uretse kugabanya ikiguzi, Padiri Gakirage avuga ko briquettes zifasha mu kurinda ihumana ry’ikirere, bikarinda abanyeshuri ingaruka zituruka ku mwuka mubi.

Izo ni briquettes zikoreshwa n’ishuri rya St Antoine mu guteka.

Padiri Gakirage Jean Bosco ugaragaza ko ibyo akora byose abizi neza kandi abikorera igihugu nk’uwikorera yungamo ati “Gukoresha “briquettes” mu bigo by’ amashuri, mu bigo bitandukanye no mu miryango birengera ibidukikije, twirinda gucanisha inkwi ziva mu biti bitemwa. Igihugu cyacu kiyemeje kurengera ibidukikije no kwirinda ibitera imihindagurikire y’ ikirere ndetse n’ ibindi byose bishobora kwanduza ikirere nk’ imyotsi n’ imyuka byakwanduza abantu n’ amatungo”.

Padiri Gakirage Jean Bosco washinze ishuri rya St Antoine

Mary Hill Girls School: Icyerekezo cya biogaz gishingiye ku iterambere rirambye

Mary Hill Girls School iherereye mu mujyi wa Nyagatare yashinzwe mu 2013 ifite intego yo gutanga uburezi bufite ireme rishingiye ku ndangagaciro z’abihayimana. Kuri ubu, iri shuri ririmo gutegura gahunda yo gukoresha biogaz mu guteka, hifashishijwe biyogaze ituruka ku nka ndetse no mu bwiherero.

Sr Annonciata Mukaminega, umuyobozi wa Mary Hill Girls school, avuga ko iyi gahunda itangiye gutekerezwaho ishingiye ku rugero rwiza rw’ikigo cya Bon Conseil, cyamaze kwinjira muri ubwo buryo. Ati “Nubwo dufite imbogamizi z’umubare muto w’abanyeshuri n’inka zidatanga imyanda ihagije, twizeye ko tuzabigeraho kubera ubufasha n’inkunga y’ubuyobozi bw’akarere.”

Ishuri ry’abakobwa rya Mary Hill riherereye mu murenge wa Nyagatare.

Akarere ka Nyagatare na gahunda zihamye mu kubungabunga ibidukikije

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare butangaza ko bufite gahunda yo gukomeza gushishikariza abaturage gukoresha gaze n’imbabura zigezweho zitangiza ibidukikije. Umuyobozi w’Akarere na Visi-Mayor ushinzwe ubukungu batangaza ko ubu ikoreshwa rya gaze ritakiri urwihariko w’abifite gusa, ahubwo ko buri muturage afite amahirwe yo kuyigeraho.

Meya Gasana Stephen ati “Turifuza gukorana n’abafatanyabikorwa kugira ngo twihutishe ikwirakwizwa ry’imbabura za cana rumwe , cyane cyane mu miryango yo mu byaro”.

Ubuyobozi bw’akarere kandi butanga n’ ubutumwa bushishikariza urubyiruko kwagura ubumenyi, ntirwibande gusa ku masomo asanzwe, ahubwo rukagira n’ uruhare rugaragara mu bikorwa byo kurengera ibidukikije. Ubu buyobozi kandi buri gushishikariza n’ibindi bigo by’amashuri gutekereza ku mishinga yo gukoresha ibicanwa bitangiza ibidukikije.

Uko ibigo by’amashuri birushaho gutera intambwe mu gushaka ibisubizo bidahungabanya ibidukikije, ni nako bigira uruhare mu kwigisha urubyiruko icyerekezo cy’iterambere rirambye. Nyagatare irakataje, ibigo nka Mary Hill Girls School na St Antoine bikaba bihamya ko ahazaza h’u Rwanda hatanga icyizere, haba mu burezi no mu bidukikije.

Komite Nyobozi y’Akarere ka Nyagatare.

Akarere ka Nyagatare, gaherereye mu Ntara y’Iburasirazuba bw’u Rwanda, gafite umuhate ukomeye mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije. Uretse ubukangurambaga bukorerwa amashuri n’abaturage mu gukoresha ibikoresho bitangiza ibidukikije mu gihe bateka, hari n’ibindi bikorwa byinshi byihariye. Muri byo harimo gutera amashyamba no kubungabunga ahari, kubungabunga imigezi n’ibishanga, kurwanya isuri no kubungabunga ubutaka, gukangurira abaturage gutunganya imyanda, kurwanya ikoreshwa ry’amaplastiki akoreshwa rimwe, guteza imbere ingufu zisubira no kwigisha abaturage ku mihindagurikire y’ikirere.

Urubaga rwa climatechange.gov.rw rugaragaza ko Leta y’u Rwanda ifite intego yo kugabanya imyuka ihumanaya ikirere ku kigero cya 38% bitarenze mu mwaka wa 2030. Ibi bikaba bigamije kugabanya toni miliyoni 4.6 z’imyuka ihumanya ikirere. Hari kandi kugera ku bukungu butangiza ikirere bitarenze mu mwaka wa 2050.

Mu rwego rwo kugera kuri izo ntego, leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda ifata n’ingamba. Muri izo ngamba harimo: politiki y’igihugu ku bidukikije n’imihindagurikire y’ibihe ya 2019, gahunda y’igihugu yo kugenzura imyuka ihumanya ikirere yatangijwe muri 2021, muri 2016 kandi Leta yashyizeho itegeko rigenga ibungabunga ry’ ubuziranenge bw’umwuka no gukumira ihumana ryawo ndetse na gahunda y’igihugu yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

Izi gahunda zose zigamije gufasha u Rwanda kugera ku ntego z’iterambere rirambye, kurengera ibidukikije no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Ni urugendo rusaba ubufatanye bw’inzego zose, harimo leta, abikorera, imiryango itegamiye kuri leta ndetse n’abaturage bose.

UWAMARIYA Mariette

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
28 ⁄ 14 =