Ngoma : Uwahoze ashinzwe inguzanyo n’umucungamari ba Sacco Dukire Ndego barakekwaho uburiganya,kwiguriza n’ubwambuzi

Abaregwa mu Rukiko TGI Ngoma rwo mu ntara y’Iburasirazuba

Mu rubanza ubushijyacyaha ruregamo uwahoze ashinzwe inguzanyo n’uwari umucungamari  ba Sacco Dukire Ndego, rwasubukuwe kuri uwu uyu wa mbere taliki ya 19 Werurwe, abaturage icumi baregera indishyi isaga 61.000.000 y’amafaranga y’ u Rwanda na Sacoo Dukire Ndego iregera indishyi y’amafaranga y’u Rwanda 7.960.000.

Nyiraburindwi Esther atuye mu kagali ka Kiyovu, umurenge wa Ndego ,akarere ka Ngoma, ari mu baregera indishyi,  avuga ko yatse inguzanyo ku italiki ya 19/2/2012  bakamuguriza amafaranga 600.000 . Nyiraburindwi asobanura ko yagerageje kwishyura inguzanyo kubera ko Ikigega cy’imari giteza imbere imishinga mito n’iciriritse (BDF) cyari kigiye gutanga inguzanyo ku bagore ndetse ngo mu mwaka wa 2013 yararangije kwishyura. uwari ushinzwe inguzanyo amugarurira icyangombwa cy’ingwate iwe mu rugo.

Gusa ngo yagize ikibazo atangiye kujya kwaka indi nguzanyo BRD yari yaremereye abagore, ushinzwe inguzanyo akamurerega. Mu gihe perezidente wa Sacco Dukire Ndego yakusanije ibitekerezo ngo abijyane ku kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA), yatunguwe no kubona ikirego giturutse ku rukiko ry’ubucuruzi rwa Nyarugenge ruvuga ko arimo umwenda wa 2.275.000, hakaba hari mu kwezi kwa 8/2017.

Munganyinka Béatrice utuye mu kagali ka Byimana,umurenge wa Ndego , unavuga ko atazi gusoma , we yahawe inguzanyo ya 1.000.000 , ariko akoresha 500.000 , andi ayasiga kuri banki, ayasigaye ho nandi yarafiteho angana n’amafaranga y’u Rwanda 700 .000 ushinzwe inguzanyo ayakuraho agasinyira Munganyinka  atamubwiye . Munganyika avuga ko ayo yari yarafashe nk’inguzanyo yayahaye uwari ushinzwe inguzanyo ngo ayasubizeho. We urukiko rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge ruramwishyuza umwenda ungana 4.586.000.

Masengesho Willison ,utuye mu kagali k’ Isangano avuga ko muri 2012 yatse inguzanyo ingana n’amafaranga y’u Rwanda 700.000 ,avuga ko kuri 20/7/2012 aribwo yahamagaye uwari ushinzwe inguzanyo ko ashaka kwishyura ,akamubwira ko azaza kuyafata iwe mu rugo,nuko amuha agatabo ka banki n’amafaranga yose yagujije. Nawe amusubiza icyangombwa cye cy’ingwate ariko agatabo ka banki arakagumana ,yakamubaza buri gihe akamubwira ko azakaza .

Muri 2017, Masengesho nawe yatunguwe no kubona ikirego giturutse mu rukiko rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge ruvugako arimo umwenda w’amafaranga angana na 2.514.000. Abibonye yabaijije uwari umucungamutungo impamvu bamushyizeho umwenda kandi yararangije kwishura muri 2012, amusubiza ko atayatanze, ariko amubwira ko ntakibazo azayamwishyurira. Masengesho yumvise ahuje ikibazo n’abandi, bajya inama ko uwo mucungamutungo nava i Musanze aho yari yaragiye bazamutanga, nuko aje baramurarira babwira na polisi, iramufata.

Abaregwa ntimera ibyo baregwa

Uwari ushinzwe inguzanyo ntiyemera ibyo aregwa ,kuko ushinzwe iburanisha Rwenyaguza Emmanuel ,amubajije impamvu avuga ko abamushinja batishyuye imyenda bafashe, n’impamvu yaba atarabishyuzaga kuko bahawe inguzanyu mu mwaka 2012 bikagera 2017 kandi aricyo yarashinzwe, ndetse akaba yarabasubije   ibyangombwa byabo bw’ingwate avuga ko atazi aho bakuye ibyangombwa byabo ndetse ko yakurikizaga amabwiriza ya perezida w’inama y’ubutegetsi mu kazi ke,aho gukurikiza amategeko agenga za Sacco ; ibi yabivugaga asa n’uwivuguruza aho yavuze ko muri 2012 na 2014 batangaga inguzanyo nta ngwate.

Muri uru rubanza uwari ushinzwe icungamari ntiyakunze kuvuga.

Aha, itegeko rigenga ingwate No 10 ryo kuwa 14/5/2009, mu ngingo yaryo ya 11 rivuga ko usubije ingwate ,aba yarangije kwishyura ideni .

Uru rubanza rwatangiye mu kwezi kwa 10/2017, iyi akaba ari inshuro ya 7 rumaze gusubikwa, ushinzwe iburanisha yavuze ko urukiko ruzasubira aho ikiburanishwa kiri gushaka andi makuru, rukazasubukurwa ku italiki ya 16/04/2018 saa mbili za mu gitondo.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
5 + 4 =